Uyu muhanzi aherutse gushimira Element ku ruhare yagize mu
gukora indirimbo ye “Wallah”, avuga ko ari igihangano adasanzwe akunda kandi ko
uyu mu producer akwiye guhabwa indabyo ze kubera akazi yakoze.
Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram, Okkama
yagaragaje ko iyi ndirimbo ikwiye kongera kwitabwaho n'abakunzi b'umuziki,
anifashisha amahirwe yo gukomeza kumenyekanisha ibikorwa bye bishya bya muzika,
birimo n'umushinga wa Album ye ikurikira “Nyamabara”.
Aya magambo ye yatumye hibazwa niba yaba yongeye kubura
inzira imuhuza na Element, nyuma y'uko yari yaratangaje ku mugaragaro ko
atazongera kumwegereza imishinga ye.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Okkama yasobanuye ko gushimira
Element bidakwiye gufatwa nk'ikimenyetso cy'uko yaba yarahinduye icyemezo
yafashe cyo kutazongera gukorana na we.
Yagize ati: “Buriya njye nta kibazo mfitanye na we, ahubwo
twatandukanye mu by'akazi nk'ibisanzwe. Rero, ntekereza ko kumushimira atari
ibintu binini, kuko ibyo tutumvikanyeho buriya ntibikuraho ibyagenze neza.”
Ku wa 24 Kamena 2026, Okkama yatangaje ko yafashe icyemezo
cyo kutazongera gukorana na Element EleéeH, abivugira mu kiganiro RTV Versus
yari yatumiwemo kugira ngo amenyekanishe Album ye “Nyamabara”.
Icyo gihe, yabajijwe impamvu kuri iyi Album nta ndirimbo
yakoranye na Element irimo, asubiza ko atazongera gukorana na we, ashimangira
ko na we ubwe yari yarabimubwiye.
Okkama yasobanuye ko kimwe mu byatumye afata uyu mwanzuro
ari uko Element yagiye amara igihe kinini ataramuha imishinga yari yamukoreye,
bikamugora gutegura ibikorwa bye bya muzika.
Yatanze urugero rw'indirimbo ye “Wallah”, yavuze ko Element
yayimazeho umwaka atarayimuha kandi yari yaranamaze gutegura amashusho yayo.
Yongeyeho ko indirimbo “Besto” yakoranye na Kenny Sol na yo
yayimazeho amezi atandatu atarayimuha.
Uyu muhanzi yavuze ko ikibazo atagifitanye na Element ari
icy'imikorere, aho yumvaga gutinda guhabwa ibihangano bye byamubuzaga gukomeza
gahunda yari afite.
Yavuze kandi ko umwanzuro wo kutazongera gukorana na Element
yari yawufashe kuva mu 2023, ariko icyo gihe akaba atari yarigeze awutangaza ku
mugaragaro.
Bigaragaz ko indirimbo “Wallah” yabaye imwe mu ngero
zikomeye Okkama yatanze asobanura impamvu yafashe icyemezo cyo kutazongera
gukorana na Element, ariko ubu akaba ari na yo yongeye kumugarukaho amushimira.
Iyi ndirimbo yasohotse mu Ukwakira 2023, amajwi yayo
atunganywa na Element EleéeH. Ni kimwe mu bihangano byagize uruhare mu
kumenyekanisha Okkama, ndetse ikaba ikiri mu ndirimbo yishimira kuba
yarakoranye nawe.
Kuba uyu muhanzi yongeye kuyigarukaho ayishimira, bigaragaza
ko nubwo atanyuzwe n'uko imikoranire yabo yagenze mu bindi bikorwa,
atirengagiza ubuhanga Element yagaragaje mu kuyitunganya.
Amagambo mashya ya Okkama agaragaza ko
gutandukana mu kazi bitagomba guhita bihinduka urwango cyangwa guhakana ibyiza
umuntu yakoreye undi.
Nubwo Okkama yongeye gushimira Element, mu kiganiro na
InyaRwanda ntiyavuze ko yahinduye icyemezo cyo kutazongera gukorana na we.
Ahubwo yashimangiye ko nta kibazo bwite bafitanye, ko
gutandukana kwabo kwaturutse ku buryo batumvikanye mu mikorere, kandi ko ibyo
bitagomba gukuraho agaciro k'ibyiza bakoze bafatanyije.
Ibi bituma amagambo ye mashya afatwa nk'uburyo bwo gushyira
ibintu mu murongo, aho kwitiranya kutumvikana mu kazi n'ubushyamirane hagati
y'abantu.
Ku rundi ruhande, Element EleéeH ni umwe mu batunganya
indirimbo bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, aho yakoze indirimbo
z'abahanzi batandukanye, zirimo n'izafashije benshi kumenyekana.
Ku bwa Okkama, nubwo batakomeje urugendo rw'imikoranire,
ntibivuze ko ibyo Element yamukoreye byatakaje agaciro.
Birashoboka ko batazongera gukorana mu bijyanye no gutunganya indirimbo, ariko byo ntibibuza ko buri wese yakomeza guha agaciro uruhare undi yagize mu rugendo rwe rw'umuziki.

Producer Element yongeye gushimirwa na Okkama ku ruhare yagize mu gukora indirimbo ye “Wallah”, nubwo batakomeje gukorana mu bijyanye n'umuziki

Okkama yavuze ko nubwo yatandukanye na Element mu kazi, nta
rwango amufitiye kandi ko ibyo batumvikanyeho bitakuraho ibyiza yamukoreye
