Uyu musore w'imyaka 21 y'amavuko, ukomoka muri Oxfordshire mu Bwongereza, yemeye ibyo byaha ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, mu rukiko rwa Woolwich Crown Court, nyuma y'imyaka ine avugwaho kwinjira muri sisitemu za Rockstar Games agashyira hanze amashusho agera kuri 90 y'umukino wa GTA 6 wari utaratangazwa ku mugaragaro.
Ibi bibaye mu gihe hasigaye iminsi itatu ngo uyu mukino utegerejwe na benshi ushyirwe ku isoko, kuko uteganyijwe gusohoka ku wa 19 Ugushyingo 2026. Kimwe mu byatangaje benshi kuri ubu bujura bwo kuri internet ni uburyo Kurtaj yabashije kwinjira muri sisitemu za Rockstar Games.
Mu 2022, uyu musore yari acumbikiwe muri hoteli kugira ngo arindwe nyuma y'uko yari amaze guterwa ubwoba n'abandi ba hackers. Icyo gihe yari yarambuwe mudasobwa ye, ariko ntiyigeze areka ibikorwa byo kwinjira muri sisitemu z'ibigo bitandukanye.
Yifashishije telefoni, umurongo wa Internet wa televiziyo yo muri hoteli ndetse n'igikoresho cya Amazon Fire TV Stick, abasha kugera muri sisitemu za Rockstar Games. Amakuru yatangajwe kandi agaragaza ko yakoresheje Bluetooth keyboard na mouse mu kuyobora ibikorwa bye.
Nyuma yo kwinjira muri sisitemu z'iki kigo, yakuyeho amashusho agera kuri 90 agaragaza umukino wa GTA 6 ukiri mu ikorwa, ayashyira hanze akoresheje izina rya TeaPotUberHacker.
Yanavuze ko ashobora gushyira hanze inkomoko y'ibyanditswe mu ikoranabuhanga ry'uyu mukino (Source Code), ibintu byari gushyira mu kaga amakuru y'ibanga ya Rockstar Games.
Urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha mu Bwongereza, Crown Prosecution Service (CPS), rwemeje ko Kurtaj yemeye no kugira uruhare mu bitero byibasiye ibigo birimo Uber, Revolut na BT/EE.
Mu gitero cyibasiye Uber, yibye amakuru y'ibanga, asiba amadosiye n'amakuru yari mu bikoresho by'ikigo, anohereza ubutumwa budakwiye ku bakozi. Iki gitero cyateje Uber igihombo kirenga miliyoni 2.8 z'amadolari.
Mu gihe yinjiraga muri sisitemu za Revolut, amakuru y'abakiliya ibihumbi yaje gushyirwa mu kaga.
Ku ruhande rwa BT/EE, ibikorwa bye byagize uruhare mu kwiyongera kw'ibikorwa byo guhindura nimero za telefoni z'abakiliya mu buryo butemewe, bizwi nka SIM swapping.
Mu 2023, Kurtaj yari yagaragajwe nk'umuntu udashoboye kuburana mu buryo busanzwe bitewe n'uko yari afite ikibazo cy'ubuzima bwo mu bwonko (Autism). Urukiko rwaje gutegeka ko ajyanwa mu bitaro byihariye birinzwe, aho yagombaga kuguma igihe kitazwi kugeza abaganga bemeje ko atakiri mu rwego rwo guteza ibyago.
Nyuma y'isuzuma ryakozwe, yaje kugaragazwa nk'ushobora kongera kuburana, bituma urubanza rwe rusubukurwa.
Kuri ubu yemeye ibyaha bitandatu birimo ibyaha bitatu byo kwangiza imikorere ya mudasobwa mu buryo butemewe, icyaha cy'uburiganya, icyo kwinjira muri mudasobwa agamije gukora icyaha ndetse no gutunga telefoni mu buryo butemewe igihe yari afungiye muri gereza.
Mu gihe inkuru y'ubujura bw'amashusho yayo yongeye kuvugwa, umukino wa Grand Theft Auto VI utegerejwe ku wa 19 Ugushyingo 2026.
Uyu mukino wakozwe na Rockstar Games uzaboneka kuri PlayStation 5 na Xbox Series X|S.
Ni umwe mu mikino yitezwe cyane ku Isi, cyane cyane nyuma y'uko amashusho yayo ya mbere asohotse mu buryo butemewe mu 2022, agakurikirwa n'itangazwa ry'amashusho yemewe yatumye abakunzi b'uruhererekane rwa GTA barushaho kuwutegerezanya amatsiko.

GTA 6 igiye gusohoka nyuma y'imyaka myinshi itegerejwe

Yinjiye muri sisitemu za Rockstar akoresheje Fire Stick na televiziyo yo muri hoteli

Harabura iminsi ibiri ngo umukino usohoke