Abahanga mu bijyanye n’imyambarire bagaragaza ko guhitamo imyambaro ikwiye biterwa ahanini n’aho abantu bagiye guhurira n’ibyo bateganya gukora.
Kwambara neza ntibivuze byanze bikunze kwambara ikanzu ndende, inkweto ndende cyangwa kwisiga ibirungo byinshi byo mu maso,kumusore nawe singombwa kowambara ikote nakaruvate .
Urugero, umugore wemeranyije n’umuntu guhura bagiye kumazi ntakwiye kowambara ikanzu n’inkweto ndende kuko byamubangamira ,ahubwo imyambaro yoroshye kandi imworoheye ni yo yaba ikwiye.
Hari inama z'ingenzi zishobora gufasha umugore guhitamo imyambaro imubereye bitewe n'ubwoko bw'ahantu agiye guhura n'uwo muntu.
1. Hitamo amabara agaragaza ubwiza bwawe
Buri muntu agira amabara amubera neza kurusha ayandi, bitewe n'uruhu rwe n'imiterere ye. Ni byiza guhitamo amabara akunze kugushimisha iyo uyambaye kandi akagaragaza neza isura yawe.
Icyakora, ntugahitamo ibara kubera gusa ko rigezweho. Icy'ingenzi ni uko wumva uryambaye neza kandi rikaguha icyizere.
2. Ku munsi w'ubusabane busanzwe, ambara ibyoroshye
Iyo mwemeranyije guhura ahantu hatari ubukwe, ibirori cyangwa muri resitora ihenze, imyambaro isanzwe ishobora kuba ihagije.
Ushobora guhitamo ipantalo ya jeans, ishati cyangwa umupira mwiza, ipantalo ngufi bitewe n'aho mugiye guhura, cyangwa ikanzu itagoye kuyambara.
Ku nkweto, ushobora guhitamo sandali, izitagira agatsinsino karekare cyangwa izindi nkweto zikworoheye. Icy'ingenzi ni ukugaragara neza utabangamiwe n'imyambaro wambaye.
3. Ku ifunguro rya nimugoroba, irinde imyambaro ikubangamira
Iyo gahunda ari ugusangira amafunguro muri resitora, ni ngombwa guhitamo imyambaro ikubereye ariko inakworoheye.
Irinde imyambaro ifashe cyane ku mubiri ku buryo ituma uticara neza, kugenda bikakugora cyangwa ukumva utisanzuye nyuma yo kurya.
Umuntu mukundana ashobora kubona ko utisanzuye bitewe n'uko wicaye, uko ugenda cyangwa uko witwara. Ni yo mpamvu imyambaro igomba kuba myiza kandi ikoroheye uyambaye.
4. Hitamo imyambaro iguha icyizere
Imyambaro myiza si iyerekana gusa ubwiza bwo hanze, ahubwo ni n'ituma uyambaye yumva yishimiye uko agaragara.
Iyo wambaye imyambaro ukunda kandi ikubereye, bishobora gutuma wiyizera, ukisanzura mu biganiro kandi ukagaragaza uwo uri we nta kwigana abandi.
Ku munsi wa mbere wo guhura n'umuntu, icyizere ugira muri wowe na cyo kigira uruhare mu ishusho umusigira.
5. Ikiruta byose, ba uwo uri we
Nubwo kwambara neza bifasha umuntu kugaragara neza, ntibikwiye gutuma ahindura imico ye cyangwa akagerageza kwigira undi muntu kugira ngo ashimishe uwo bahuye.
Guhura bwa mbere ni umwanya wo kumenyana, kuganira no kureba niba abantu bahuje imyumvire. Ni byiza kwambara mu buryo bugaragaza uwo uri we, aho guhatiriza gukora ibirenze ubushobozi bwawe.
Mu by'ukuri, imyambaro myiza ni iguhuza n'aho ugiye, ikakorohera kandi ikagufasha kwiyumva neza. Niba umuntu atishimiye uko uri n'uko wigaragaza mu buryo busanzwe, imyambaro myiza yonyine ntishobora kubaka umubano urambye.
