Nyuma y'imyaka irenga 150, Alaska yabaye imwe mu ntara zikize cyane muri Amerika, ifite umutungo kamere ubarirwa mu magana ya miliyari z'amadolari.
Ku wa 30 Werurwe 1867, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'Ubwami bw'u Burusiya basinye amasezerano yo kugurisha Alaska ku giciro cya miliyoni 7.2 z'amadolari, amafaranga angana na senti ebyiri gusa kuri buri hegitari y'ubutaka.
Icyo gihe Alaska yari ifite ubuso bwa kilometero kare zirenga miliyoni 1.7, ariko abantu benshi babonaga ko ari ubutayu bw'urubura butagira akamaro.
Abanyamerika bamwe bahise bita ayo masezerano amazina asekeje nka "Seward's Folly" cyangwa "Seward's Icebox", bashinja Umunyamabanga wa Leta, William H. Seward, kuba yarapfushije ubusa amafaranga y'abasoreshwa agura ubutaka butazagira icyo bumarira igihugu.
Ariko se kuki u Burusiya bwemeye kugurisha ubutaka bunini gutyo? Abahanga mu mateka bavuga ko icyo gihe u Burusiya bwari bumaze gucika intege mu bukungu nyuma y'Intambara ya Crimea (1853–1856).
Kubungabunga Alaska byari bihenze cyane, kandi igihugu cyari gifite impungenge ko mu gihe cy'intambara n'u Bwongereza, bushobora kubutakaza ntibubone n'indishyi.
Kubera iyo mpamvu, bwahisemo kubugurisha Amerika, igihugu bwabonaga ko kidashobora kubutwara ku ngufu.
Mu myaka ya mbere nyuma y'ubugure, abanenze ayo masezerano bakomeje kuvuga ko Alaska nta cyo izamarira Amerika. Ariko ibintu byahindutse mu mpera z'ikinyejana cya 19.
Mu 1896, havumbuwe zahabu nyinshi hafi ya Alaska mu gihe cya Klondike Gold Rush, ibintu byakuruye ibihumbi by'abashakashatsi n'abacukuzi baturutse hirya no hino ku Isi.
Nyuma y'aho, haje kuvumburwa indi mitungo myinshi irimo: peteroli, gaz naturel, zahabu, umuringa, amakara ndetse n'uburobyi bukomeye cyane.
Mu 1968, havumbuwe kimwe mu bibuga binini bya peteroli muri Amerika, Prudhoe Bay Oil Field, bituma Alaska iba imwe mu nkingi zikomeye z'ubukungu bw'igihugu.
Uyu munsi, Alaska itanga igice kinini cya peteroli ikorwa muri Amerika kandi ifite ubukungu bushingiye ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, uburobyi, ubukerarugendo n'ubwikorezi bwo mu nyanja.
Abasesenguzi bavuga ko umutungo kamere wa Alaska ubarirwa mu magana ya miliyari z'amadolari, ndetse bamwe bemeza ko iyo hateranyijwe agaciro ka peteroli, gaz, zahabu, amabuye y'agaciro n'ibindi bikorwa by'ubukungu, bishobora kurenga kure ibyo Amerika yishyuye mu 1867.
Uretse umutungo kamere, Alaska ifite n'agaciro gakomeye mu bya gisirikare no muri geopolitiki. Iherereye hafi y'u Burusiya kurusha indi ntara iyo ari yo yose ya Amerika, ibintu byatumye iba ingenzi cyane mu gihe cy'Intambara y'Ubutita (Cold War) ndetse ikomeza kugira uruhare rukomeye mu mutekano wa Amerika no muri iki gihe.
Kuki aya masezerano afatwa nk'imwe mu "bargains" zikomeye mu mateka?
Mu bucuruzi, bargain ni ikintu cyaguzwe ku giciro kiri hasi cyane ugereranyije n'agaciro nyakuri kacyo. Abahanga bavuga ko kugura Alaska ari imwe mu ngero zikomeye z'ibi, kuko Amerika yaguze ubutaka bwari bwarafashwe nk'ubutagira umumaro, nyuma bukaza guhinduka isoko ikomeye y'umutungo kamere n'ubukungu.
Mu 1867, benshi batekerezaga ko Amerika yakoze ikosa rikomeye igura Alaska. Ariko amateka yaje kugaragaza ibinyuranye n'ibyo. Nyuma y'ivumburwa rya zahabu, peteroli n'indi mitungo kamere, Alaska yahindutse imwe mu ntara zifite agaciro gakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi nkuru ikomeje gufatwa nk'urugero rw'imwe mu masezerano y'ubugure yahindutse inyungu ikomeye kurusha izindi mu mateka y'Isi.
Source: Encyclopaedia Britannica – Alaska Purchase
