Uyu mushinga yise “America’s Girls, On the Edge of a Dream” bisobanuye mu Kinyarwanda ngo “Abakobwa ba Amerika, hafi yo kugera ku Nzozi”, wibanda ku bakobwa bafite hagati y’imyaka itandatu na 18, akaba yarabafotoye mu ntara 28 za Amerika.
Washyizwe
ahagaragara muri Nzeri 2026 nk’igitabo cy’amafoto cyasohowe na GOST Books, ndetse uherekejwe n’imurikabikorwa ry’amafoto ribera mu Bubiligi no muri Leta
ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Verbeeck yavuze ko igitekerezo cyo gukora uyu mushinga cyakomotse ku buryo yakuriye mu Bubiligi akagira amatsiko menshi ku buzima bw’abakobwa bo muri Amerika, cyane cyane binyuze mu muco wa pop wo muri Amerika.

Uyu mufotozi yavuze ko mu
gihe cy’ubwangavu bwe yashishikazwaga cyane n’abahanzi b’abanyamerika nka
Christina Aguilera na Britney Spears, ariko cyane cyane Britney Spears, nk'uko byatangajwe na CNN.
Verbeeck yakuriye mu mujyi muto wa Tessenderlo, uri hafi ya Bruxelles, aho avuga ko yakuze asoma ibinyamakuru by’imyidagaduro n’imyambarire nka Vanity Fair, Vogue na Elle. Yabaga abikuye mu iduka ry’ibitabo, akabireba cyane ndetse rimwe na rimwe agakuramo amafoto yamushimishije cyane akayamanika ku rukuta rw’icyumba cye.
Ati: “Amerika ni igihugu gifite uruhare runini mu gukwirakwiza umuco wa pop ku isi, ndetse n’imigani n’ibitekerezo bitandukanye bijyana na wo. Ku bijyanye n’amashusho, ni cyo gihugu cyatumye ndushaho kugira amatsiko no gushishikazwa nacyo.”
Yakomeje ati: “Nyuma natangiye kureba ibiganiro bya televiziyo by’Abanyamerika byerekanaga abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye. Byaranshimishaga kuko byari bitandukanye cyane n’ubuzima nabagamo icyo gihe. Byose byaje kuba nk’uburyo bwo guhunga nkajya mu yindi si.”

Yafotoye abakobwa mu
buryo bashakaga kubonwamo
Mu 2018, ubwo yatangiraga
uyu mushinga, Verbeeck yari amaze imyaka myinshi aba muri Amerika kandi akora
nk’umunyamakuru w’amafoto. Akazi ke ahanini kamusabaga kujya mu bikorwa bya
politiki by’igihe gito.
Yifuzaga ariko gukora
umushinga wamufasha kwegera abantu mu buryo bwimbitse, cyane cyane akiga ku
bijyanye n’uburinganire, indangagaciro ndetse n’ubuzima bw’abakobwa bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gufotora aba bakobwa,
Verbeeck yashakaga ko buri wese agira uruhare mu buryo yashakaga kugaragaramo.
Ni yo mpamvu yabasabaga kuza bafite ikintu cyangwa umwambaro bifitanye isano
n’ibyo bakunda cyangwa uko biyumva.
Yafotoye abanyamuryango
b’amakipe y’imikino, ababyinnyi ba 'marching bands', abakobwa bari muri Girl
Scouts ndetse n’abandi bahisemo kuzana amatungo, imyambaro bakunda cyangwa
inshuti zabo magara.
Umukobwa umwe yazanye
igare yari yaraye ahawe nk'impano, mu gihe undi yazanye amabuye.
Ati: “Bitandukanye
cyane n'uburyo abagore bagiye bagaragara mu buhanzi cyangwa uko bagiye
bashushanywa mu mateka, aho umugore yafatwaga nk’umuntu ugomba gushyingirwa, umwali
cyangwa umukobwa wo mu muryango w’abakomeye.”
Yongeyeho ati: “Kugerageza guhindura iyo nkuru, nkavuga nti ‘nita ku buryo ushaka ko bakubona’, byari ingenzi, kandi nyuma byaje kuba kimwe mu bice by’ingenzi by’uyu mushinga.”

Yasanze abakobwa bakeneye
cyane umuntu ubatega amatwi
Mu gihe yakoranaga n’aba
bakobwa, Verbeeck yamaze umwanya munini aganira na bo, amenya ibyo bakunda
n’uburyo biyumva.
Yavuze ko nubwo abo
bakobwa bashimishwaga n’igikorwa cyo kubafotora, akenshi amafoto atari cyo cyari
ingenzi cyane kuri bo. Icy’ingenzi kuri bo kwari ukubona umuntu mukuru ubatega
amatwi kandi akita ku bitekerezo byabo.
Yakomeje ati: “Ariko
kubera ko abakobwa bakiri bato akenshi badahabwa agaciro mu bitekerezo byabo,
kubona umuntu mukuru ubatega amatwi kandi akagira amatsiko nyayo ku byo
batekereza byatumaga habaho imikoranire myiza. Ahanini abakobwa bifuzaga ko
ubatega amatwi ku bitekerezo byabo.”
Verbeeck kandi yavuze ko yasanze abo bakobwa bahangayikishijwe n’ibibazo bitandukanye bibageraho binyuze ku
mbuga nkoranyambaga, cyane cyane Instagram na TikTok.
Ati: “Bumva bafite inshingano nyinshi. Numvise abakobwa benshi bavuga ko batinya imihindagurikire y’ikirere cyangwa intambara. Hari amakuru menshi agera kuri abo bakobwa, kandi bitandukanye cyane n’uburyo nakuriyemo.”

Amafoto agaragaza
abakobwa uko bashaka kubonwa
Mu gitabo “America’s
Girls, On the Edge of a Dream”, Verbeeck ntabwo yashyizemo ibiganiro yagiranye
n’abo bakobwa, ndetse nta n’aho yerekana aho buri umwe yafotorewe. Ahubwo
yibanze ku mazina yabo, imyaka yabo n’amafoto yabo.
Ifoto y’umukobwa w’imyaka 11 witwa Jazmine, wari umunyamuryango w’ikipe ya Cheerleading ya Savannah Sharks, ni yo yashyizwe ku gifuniko cy’igitabo. Verbeeck yavuze ko yibuka cyane igihe yafotoraga Jazmine bwa mbere.
Jazmine yari yambaye umwambaro w’ikipe ye, afite amaso asize ibirungo by'ubururu bujyanye n’amabara y’umwambaro wa Savannah Sharks.
Verbeeck yavuze ko iyo foto yamufashije kubona itandukaniro
riri hagati y’ukuri k’umwana n’amashusho ya Cheerleaders yakundaga kubona muri
filime no kuri televiziyo, aho akenshi bagereranywa n’abagore bakuru.
Ku bwa Verbeeck, uyu mushinga wagaragaje ko guha abakobwa umwanya wo kuvuga, kwihitiramo uko bafotorwa no kubereka ko ibitekerezo byabo bifite agaciro bishobora gutuma bumva ko babonwa kandi bubashywe.
Ati: "Hari imbaraga n’akamaro gakomeye ko guha abakobwa bato umwanya wihariye ubafasha kwitabwaho by’umwihariko. No mu miryango yabo, hari ikibazo nyacyo cyo kugira umuntu ubabona, akabumva kandi akabaha umwanya, kandi ari na byo uyu mushinga ugamije.”
Uyu mushinga wa Eva
Verbeeck wagaragaje ubuzima bw’abakobwa ba bangavu bo muri Amerika mu buryo
butandukanye n’amashusho asanzwe agaragara mu bitangazamakuru no mu muco wa
pop. Aho kubagaragaza gusa nk’abantu barebwa n’abandi, yabahaye umwanya wo
kwihitiramo uko bashaka kugaragara no gutanga agaciro ku bitekerezo byabo.
Ku bwe, kubatega amatwi
no kubaha umwanya wo kugaragaza abo ari bo ni ingenzi mu kubafasha kumva ko
babonwa kandi ko ijwi ryabo rifite agaciro.

