Icyakora, ubukwe ntibukwiye kuba irushanwa ryo gushimisha abandi cyangwa kwerekana ubushobozi bw’amafaranga, ahubwo bukwiye kwibanda ku bantu babiri biyemeje kubana no kubaka urugo.
Hari igihe imiryango, inshuti n’imyumvire ya sosiyete bituma abageni bafata ibyemezo bidahuje n’ibyo bifuzaga.
Dore ibintu bine abagiye kurushinga badakwiye gutinya.
1. Gukora ubukwe uko babyifuza
Abagiye kurushinga ntibakwiye gutinya gufata ibyemezo bihuye n’ibyo bifuza, kabone nubwo byaba bitandukanye n’ibyo inshuti cyangwa imiryango yabo ibatekerezaho.
Mu gutegura ubukwe, abantu batandukanye bashobora kugira ibitekerezo ku myambarire, aho ibirori bizabera, umubare w’abatumirwa n'ibindi bikorwa. Icyakora, ni ngombwa ko abageni baganira, bakumvikana ku byo bashaka kandi bakirinda gufata ibyemezo bagamije gusa gushimisha abandi.
2. Ntugahangayikishwe n’ibyo udafite.
Gukora ubukwe busaba amafaranga, ariko ntibivuze ko umuntu agomba kugira ubushobozi bwo gukora ibirori bihenze kugira ngo arushinge.
Hari abagiye kurushinga bahangayikishwa no kuba badafite amafaranga ahagije yo gutegura ubukwe nk'ubwo babona ku bandi. Ibi bishobora no gutuma bamwe bafata imyenda cyangwa bagakoresha amafaranga arenze ubushobozi bwabo.
Icy'ingenzi ni ugutegura ibirori bijyanye n'ubushobozi buhari, aho kwishyira mu bibazo by'amafaranga bishobora gukomeza kubakurikirana bamaze kurushinga.
3. Kudakurikiza ibyo abandi bakora
Kwigereranya n’abandi ni imwe mu mpamvu zishobora gutuma abagiye kurushinga barenga ku byo bari barateganyije.
Hari abumva ko bagomba gukora ubukwe bungana n’ubw’inshuti zabo cyangwa bukarusha ubw’abandi mu mitako, imyambaro n’ibindi bikorwa. Nyamara, buri muryango uba ufite ubushobozi n'ibyifuzo byawo.
Abageni bakwiye kumva ko ubukwe atari irushanwa, bityo bakirinda gukoresha ibyo abandi bakoze nk'igipimo cy'uko ubukwe bwabo bugomba kuba bumeze.
4. Kudahangayikishwa n'ibyo abantu bazavuga
Mu buzima, ntibishoboka gushimisha buri wese. Ndetse n'iyo abageni bakora ibishoboka byose ngo ubukwe bwabo bube bwiza, hari abantu bashobora kubunenga cyangwa kugira ibyo batishimira.
Ni yo mpamvu badakwiye gufata ibyemezo bahereye ku bwoba bw'ibyo abandi bazavuga. Ahubwo bakwiye gushyira imbere ubwumvikane bwabo no guhitamo ibibafitiye akamaro.
Ibi kandi bibafasha kwitegura ko no mu buzima bw’urushako bashobora guhura n’ibitekerezo bitandukanye n’ibyabo.
Ubukwe ni intangiriro y’urugendo rw'ubuzima bw'abantu babiri, si umunsi umwe wo kwerekana ubushobozi cyangwa gushimisha rubanda. Icy'ingenzi ni uko abageni babukora mu buryo bubanyuze, badashyira ubuzima bwabo mu bibazo by'amafaranga cyangwa ngo bemere ko igitutu cy'abandi kibayobora.
