Abishwe ni Muhammad Kaiga w'imyaka 64, umugore we,
umwirondoro we ntiwatangajwe n'umuhungu wabo, Amuza
Swagga, ufite imyaka 26. Nk’uko amakuru abitangaza, agatsiko kari karakaye
kateye urugo rwabo, bafunga umuryango, baratwika.
Abantu bane bakekwaho gukora iki cyaha batawe muri yombi na polisi. Muri bo harimo Abdu Wangule w'imyaka 62 (Umuyobozi wa Zone ya Budini Nyanza), Simon Waiswa w’imyaka 40, Willy Kiige w’imyaka 64 na Isma Njagi w’imyaka 20.
Abapolisi bo kuri sitasiyo ya Polisi Nkuru ya Kaliro, bayobowe n’umuyobozi wa Polisi mu Karere, bageze aho icyaha cyabereye.
Nubwo bashyizeho imbaraga kuzimya umuriro, abo mu muryango uko ari batatu bari bamaze kwitaba Imana.
Imirambo yabo yajyanywe mu kigo nderabuzima cya Bumanya IV kugira ngo ikorerwe isuzuma.
Abayobozi bahuje ibyabaye n’amakimbirane akunze kugaragara mu karere. Polisi ikomeje iperereza kugira ngo imenye amakuru arambuye no gusuzuma uruhare abakekwa bagize muri ubwo bugizi bwa nabi.
Yijeje abaturage ko ababikoze bazahanwa hakurikije n’amategeko yose, anashimangira akamaro ko gukemura amakimbirane binyuze mu nzira zemewe n'amategeko nk'uko bitangazwa n'ibinyamakuru bitandukanye muri iki gihugu.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
