Ubuzima bwa Nadia Mukami witabaje Bruce Melodie, Bien Aime na Rayvanny kuri Album

Imyidagaduro - 30/08/2024 4:00 PM
Share:
Ubuzima bwa Nadia Mukami witabaje Bruce Melodie, Bien Aime na Rayvanny kuri Album

Nadia Mukami w’imyaka 27 yamaze gushyira hanze Album ya mbere nyuma y’imyaka 9 yinjiye mu muziki nk’umwuga aho yitabaje abahanzi batandukanye barimo na Bruce Melodie.

Iyi Album Nadia Mukami yamaze gushyira ku isoko, igizwe n’indirimbo 13, ikaba ari nayo ya mbere y’uyu mukobwa. Indirimbo 4 ziri kuri iyi Album, nizo yakoze ku giti cye, izindi zisigaye nizo yiyambajemo abandi bahanzi.

Mu bahanzi yakoranye nabo harimo Bruce Melodie bakoranye ‘Kipepeo’, Bien Aime bakoranye ‘Nikupende’, Rayvanny yitabaje muri ‘Work’ na Darassa yitabaje muri ‘Siko Sure’.

InyaRwanda igiye kugufasha kumenya amateka y’uyu muhanzikazi:

Nadia Mukami yabonye izuba ku wa 09 Ugushyingo 1996, ni umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo. Yize amashuri abanza muri Kari Mwailu, ayasoza muri 2009.

Yakomereje ayisumbuye muri Mount Laverna, akomereza Kaminuza muri Maseno aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri mu birebana n’Imari.

Mu 2015 ni bwo yakoze indirimbo ya mbere yise ‘Barua Ya Siri’. Indirimbo ya Kabiri ni ‘Kesi’, hari mu 2017. Ibi byamuhesheje gutumirwa nko mu iserukiramuco rya Blaze The Nile na The Luo.

Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze indirimbo yise ‘Radio Love’ yakoranye na Arrow Bwoy, ikaba yakiriwe neza byo ku kigero cyo hejuru.

Iyi ndirimbo yamuhesheje ibihembo bitandukanye ndetse mu mwaka wa 2019 yahagaririye Kenya muri Coke Studio Africa.

Muri 2020 ni bwo yashyize hanze uruhurirane rw’indirimbo [EP]. Maze indirimbo yariho yise ‘Jipe’ yakoranye na Marioo irushaho kuzamura uburyohe bw’iyi EP.

Kuri iyi EP kandi yakoranye n’abahanzi bafite izina rizwi nka Khaligraph Jones, Maua Sam, Fena Gitu, DJ Joe Mfalme, Sanaipei Tande, Tamy Moyo wo muri Zimabwe, Orezi wa Nigeria na Lioness wa Namibia.

Muri 2020 yari mu bahanzi bahataniye ibihembo bya HiPipo. Naho mu mwaka wa 2021 Nadia yaje guhatana muri MTV Africa Music Awards.

KANDA HANO WUMVE ALBUM YA NADIA MUKAMI YAHURIJEMO ABARIMO BRUCE MELODIE

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...