Ubutumwa bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava bwaciye igikuba

Imyidagaduro - 2026-11-26 09:55
Sangiza:

Umwanditsi:

Ubutumwa bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava bwaciye igikuba

Ubutumwa bwuzuye amarangamutima Annette Murava na Bishop Gafaranga baherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga bwakuruye impaka mu bakoresha Instagram, bamwe babufata nk’ikimenyetso cy’ibibazo bashobora kuba bongeye guhura na byo, abandi bakibaza niba baba bari gutegura indirimbo nshya bahuriyeho.

Mu minsi ishize, umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Annette Murava, yanditse ubutumwa bugufi kuri konti ye ya Instagram bwatumye bamwe mu bamukurikira bikanga.

Ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, yashyizeho amagambo agira ati: “Ntumpishe mu maso hawe Mwami. Hamwe wiririrwa amarira ukanayararira, Mwungeri we. Ndarambiwe.”

Aya magambo agaragaza umuntu usaba Imana kumuba hafi mu bihe by’amarira n’agahinda, bituma bamwe mu bakurikira uyu muhanzikazi bibaza ibishobora kuba biri inyuma y’ubutumwa bwe.

Nyuma y’iminsi mike, ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2026, umugabo we, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, na we yanditse ubutumwa bugufi agira ati: “Mana we sinifuza gusubira aho navuye.”

Nubwo aba bombi batigeze basobanura mu buryo burambuye icyo buri wese yashakaga kuvuga, kuba ubutumwa bwabo bugaragaza amarangamutima akomeye, kandi bukurikirana mu gihe gito, byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kubuhuza.

Bamwe mu bafana bahise bagaragaza ko bashingiye ku magambo bombi bakoresheje, bashobora kuba bari gutegura gushyira hanze indirimbo nshya bise ‘Mwungeri we’.

Ubutumwa bwa Bishop Gafaranga bwakurikiwe n’ibitekerezo bitandukanye, aho bamwe mu bakoresha Instagram bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ibihe uyu muryango ushobora kuba urimo. Burikantu yagize ati: “Ase abagabo bazishima ryari?”

Princess Carine we yagaragaje ko abona abantu batagomba kuguma mu mibanire ibagiraho ingaruka, agira ati: “Ase kuki muguma kwizirika koko niba urugo rwanze mwaruretse koko? Niba munaniranywe n'umugore nimutandukane aho kwicana, ‘divorce’ si icyaha mwokabyara mwe!”

Undi witwa Jean na we yagiriye inama Bishop Gafaranga, amugaragariza ko kubaka urugo bisaba kwicisha bugufi no kumva undi. Ati: “Gafaranga kubaka urugo ni uguca bugufi ugatuza ukareka kwigira impuguke muri byose, naho nukomeza kuba intiti muri byo uzasanga Djihadi.”

Ibi bitekerezo bigaragaza uburyo ubutumwa bw’aba bombi bwongeye gukangura ibiganiro ku buzima bwabo bwite, cyane ko amateka y’uyu muryango amaze igihe akurikiranwa n’abatari bake.

Annette Murava na Bishop Gafaranga ni bamwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bahuriye mu muziki, nyuma ubufatanye bwabo buza kuvamo urukundo.

Mu kiganiro Annette Murava yagiranye na InyaRwanda TV, cyasohotse ku wa 30 Mutarama 2026, yahishuye ko intangiriro y’urukundo rwe na Bishop Gafaranga ihishe mu ikorwa ry’indirimbo ‘Byabihe’.

Yasobanuye ko Gafaranga yashakaga abakobwa bamufasha mu miririmbire y’indirimbo ye, ari na ho yaje kwinjirira nk’umwe mu bafasha abahanzi mu miririmbire.

Yagize ati: “Sinzi niba abantu babizi, ariko twahuriye muri ‘studio’. Igihe indirimbo ‘Byabihe’ yakorwaga, yashakaga abakobwa bamufasha mu miririmbire. Hari umuntu wambwiye ko ashaka abakobwa, nanjye ni ko kujyayo.”

Yavuze ko icyo gihe atari azi neza Bishop Gafaranga, uretse kuba yari amuzi nk’umuhanzi wamamaye.

Nyuma yo guhura muri studio, bakomeje gukorana mu mishinga itandukanye irimo indirimbo ‘Ibitambo’ na ‘Umuriro’, ari na zo zagize uruhare mu kumenyekanisha Annette Murava mu muziki.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko inkunga Gafaranga yamuhaye mu kumenyekanisha ibihangano bye yagize uruhare mu gukura kw’izina rye.

Ku wa 11 Gashyantare 2023, ni bwo basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore, mu birori byabereye i Nyamata.

Ku wa 3 Mutarama 2024, bibarutse umwana wabo w’umuhungu, ibintu byongeye kugaragaza urwego urukundo rwabo rwari rumaze kugeraho.

Nubwo inkuru y’urukundo rwa Annette Murava na Bishop Gafaranga yatangiriye mu muziki, nyuma yaje kugerwaho n’ibibazo byavuzwe cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Ku wa 7 Gicurasi 2025, Bishop Gafaranga yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe.

Icyo gihe, inkuru y’ibibazo byabo yakurikiwe n’ibiganiro byinshi, cyane ko Annette Murava na we yagiye agaragara asaba Imana kumufasha muri ibyo bihe, anagaragaza ko atifuza ko urugo rwe rusenyuka.

Mu gihe umugabo we yari afunzwe, Murava yagiye agaragaza ko amukunda kandi ko amukumbuye. Yanagiye amusuye mu Igororero rya Rilima, aho yari afungiye.

Ku wa 10 Ukwakira 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Bishop Gafaranga ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, rumukatira igifungo cy’umwaka umwe gisubitswe n’ihazabu y’amafaranga 150.000 Frw.

Ibyo bihe byasize amateka akomeye ku muryango wabo, ariko nyuma yaho bakomeje kugaragara mu bikorwa by’umuziki, ndetse bongera gukorana indirimbo.

Nyuma yo kuva muri gereza, Bishop Gafaranga yongeye kugaragara mu bikorwa by’umuziki, aho yakomeje gukorana n’umugore we.

Ku wa 1 Nyakanga 2025, bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ku Musozi’, yakiriwe nk’umwe mu mishinga yabo ihuriza hamwe ubutumwa bw’iyobokamana n’ubuzima bwabo.

Ku wa 24 Ukwakira 2025, Annette Murava yashyize hanze indirimbo ‘Ndi Nde’, yakoreshejwemo amashusho agaragaza ibihe bikomeye umuryango wabo wari umazemo igihe.

Muri iyi ndirimbo, Bishop Gafaranga agaragara yambaye impuzankano y’abagororwa, mu gihe Annette Murava agaragazwa mu mashusho ajya kumusura mu rukiko, ahetse umwana wabo.

Iyi ndirimbo yagarutse ku mibabaro, ibigeragezo n’ukwizera Imana mu bihe bikomeye.

Ku wa 27 Mutarama 2026, aba bombi bongeye gushyira hanze indirimbo ‘Umusaraba’, ikomeza kugaragaza ubufatanye bwabo mu muziki.

Ibi byatumye benshi bababona nk’umuryango wahisemo gukomeza gukorera hamwe mu buhanzi, nubwo wari waranyuze mu bihe byavuzwe cyane.

Mu bindi bimenyetso by’uko Bishop Gafaranga ashobora kuba akomeje kwagura ibikorwa bye by’umuziki, ku wa 14 Ukwakira 2026 yagaragaye mu mashusho akora imyitozo ngororamubiri, inyuma humvikanamo indirimbo ye agira ati: “Kurapa (kuririmba) mbikura mu bibazo mwanteye nshuti (abajama).”

Aya magambo na yo yakuruye amatsiko ku bakurikiranira hafi ibikorwa bye, cyane ko agaragaza uburyo ashobora kwifashisha ibihe bikomeye yanyuzemo nk'inkuru zishingirwaho mu bihangano bye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Bishop Gafaranga yari yatangaje ko afite indirimbo imara iminota 10 ari kwitegura gushyira hanze.

Yavuze kandi ko yari yaratangiye gutegura uburyo azayifatira amashusho, bikagaragaza ko afite umushinga w’indirimbo utegerejwe n’abakunzi b’ibihangano bye.

Ibi ni bimwe mu bituma ubutumwa bwe bwo ku wa 25 Ugushyingo 2026 buhuzwa n’ibikorwa by’umuziki, nubwo bitaramenyekana niba bufitanye isano n’iyo ndirimbo y’iminota 10 cyangwa n’umushinga mushya yakoranye na Annette Murava.

Ikizwi ni uko umuziki wabaye imwe mu nkingi z'ingenzi z'urugendo rwabo, kuva bahurira muri ‘Studio’ kugeza ubwo bakoranye indirimbo zagiye zigaruka ku buzima, ukwizera n'ibigeragezo



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...