Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 27/10/2014 8:44 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Jonah ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Inuma”. Ba Jonah bakunze kurangwa no kumenyera vuba, bagira umutima w’impuhwe, bazi guhanahana amakuru, barakora cyane kandi bagaragaza amarangamutima yabo cyane.

Nathalie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uunsi w’amavuko”. Ba Nathalie bakunze kurangwa no gukora ibintu byose ku murongo, bagira ubumenyi butandukanye, bazi gufata ibyemezo, bakunze kuba ibihangange kandi bahorana amakenga.

Ku watubajije amazina ya Bruce na Brice niba ari izina rimwe ryandikwa mu buryo butandukanye twamubwira ko ari amazina atandukanye cyane.

Brice ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igicelte rikaba risobanura “Utudomo twinshi cyangwa se amabara menshi mato mato ari ahantu hamwe.” Ba Brice bakunze kurangwa no kugira amategeko cyane, bakunda impinduka, baha agaciro ibyabo ntibakunda ko hagira ubavangira, bakunze kwiha intego kandi bakorana ingufu.

Naho Bruce warikandaho ugasoma inkuru riherereyemo

Françoise ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ubohotse”. Ba Françoise bakunze kurangwa no kutabangamira abandi, baha agaciro ibitekerezo, bagira ibitekerezo byagutse, ni inyangamugayo kandi bazi gufata ibyemezo.

Bosco ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Igiti” Ba Bosco bakunze kurangwa no gukora ibintu ku murongo, bagira ubumuntu,l bagira gahunda, bagira umurima w’impuhwe kandi babasha kuvuga ibibarimo.

Anne ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Impuhwe”. Ba Anne bakunze kurangwa no kugira ubumenyi ku bintu bitandukanye, bakunze kuba ibihangange, baha agaciro amarangamutima, bagira imitekerereze yagutse kandi bakunda umwimerere.

Marie warikandaho ugasoma inkuru riherereyemo

Prisca ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “ibya kera”. Ba Prisca bakunze kurangwa no guhanga udushya, bahora babona ibintu mu ruhande rwiza gusa, bazi gutanga amakuru kandi bazi kubana neza n’abandi.

Ku mazinaTessy, Diane, Jeannette na Carine mwayakandaho mugasoma inkuru aherereyemo

Niba nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha.

Denise IRANZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...