Ubushakashatsi: 63% by'abagabo bafite imyaka 18-29 batinya kuryamana n'abagore babaruta mu myaka

Urukundo - 2026-11-12 12:21
Sangiza:

Umwanditsi:

Ubushakashatsi: 63% by'abagabo bafite imyaka 18-29 batinya kuryamana n'abagore babaruta mu myaka

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko abagabo benshi bagira impungenge zo kugirana umubano wihariye n'abagore babaruta mu myaka, aho bamwe batinya ko bashobora kutabasha kugaragaza ubunararibonye buhagije cyangwa ngo babashe kubashimisha.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko 47% by'abagabo babajijwe bemeye ko bagira impungenge nyinshi iyo bagiye kugirana umubano wihariye n'umugore ukuze, ugereranyije n'uko biyumva iyo uwo mugore bangana. Izi mpungenge zirushaho kugaragara iyo itandukaniro ry'imyaka rigeze ku myaka 10 cyangwa irenga.

Abagabo bari hagati y'imyaka 18 na 29 ni bo bagaragaje izo mpungenge ku kigero cyo hejuru, aho bagera kuri 63%. Abari hagati y'imyaka 30 na 45 bo bari kuri 51%, mu gihe abo mu gisekuru cya Gen X bari kuri 32%.

Tugiye kurebera hamwe ibyagaragaye muri ubu bushakashatsi twifashishije inkuru yatangajwe n'ikinyamakuru Metro cyo mu Bwongereza, cyagarutse ku bushakashatsi bwa ZipHealth n'ibisobanuro byatanzwe na Marie Morice, inzobere mu bijyanye n'imibanire n'imibonano y'abantu.

Impamvu abasore bakiri bato bagira izo mpungenge

Ubushakashatsi bugaragaza ko izi mpungenge ahanini ziterwa no gutinya kutagaragaza ubunararibonye, kumva ko bagomba kwitwara neza no kutabasha kugera ku byo abo bakundana baba babitezeho.

Mu bagabo babajijwe, 31% bavuze ko batinya kugaragara nk'abadafite ubunararibonye mu mubano wihariye. Abandi 30% bahangayikishwa no kumenya uko bagomba gutangiza uwo mubano mu buryo burimo icyizere.

Abagera kuri 25% bo bahangayikishwa no kumara igihe gito ugereranyije n'ibyo batekereza ko bitezweho, mu gihe 23% batinya kugaragaza ko bafite impungenge cyangwa kudashobora kugerageza ibintu bishya.

Umuhanga mu bijyanye n'imibanire n'imikorere y'abantu mu rukundo, Marie Morice, asobanura ko ibi bishobora guterwa n'ikibazo kizwi nka spectatoring.

Iki ni igihe umuntu aho kwibanda ku mubano n'ubusabane hagati ye n'uwo bari kumwe, ahugira mu kwigenzura no guhora atekereza niba ibyo akora bihagije cyangwa niba ari kwitwara neza.

Impamvu abagore bakuze bashobora gutera abagabo ubwoba

Marie Morice avuga ko hari imyumvire itandukanye sosiyete ifite ku bagore bakuze n'uburyo bagaragazamo amarangamutima yabo.

Asobanura ko hari aho abagore bakuze bafatwa nk'abatacyifuzwa mu rukundo, ariko iyo bagaragaje ko bagifite ubushake bwo gukundana, bakunze gufatwa nk'abagore bafite ubunararibonye bukomeye cyangwa bashobora gutegeka abo bakundana.

Iyi myumvire ishobora gutuma abagabo bakiri bato bumva ko bagomba kwerekana ko bafite ubunararibonye bungana n'ubw'abo bagore, bigatuma bagira igitutu n'impungenge.

Yongeraho ko filime n'ibindi bikorwa by'imyidagaduro na byo bishobora kugira uruhare mu gukomeza iyi myumvire, cyane cyane iyo bigaragaza umugore ukuze nk'umuntu ugomba kwigisha umugabo ukiri muto ibijyanye n'urukundo.

77% by'abagabo ntibavuga izo mpungenge ku mugaragaro

Ikindi cyagaragajwe n'ubu bushakashatsi ni uko 77% by'abagabo bagize izi mpungenge batabibwira abandi bantu.

Marie Morice avuga ko guceceka kuri iki kibazo bishobora gutuma umuntu akomeza kugira igitutu, aho kuganira n'uwo bafitanye umubano ngo bumvikane ku byo buri wese akeneye n'ibimworohera.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2022, bwasesenguye ubushakashatsi 93 bwari bwarakorewe ku bantu 38,499, na bwo bwagaragaje ko ubwiza bw'itumanaho hagati y'abakundana bufite isano ikomeye no kunyurwa n'umubano wabo.

Inama ku bagabo n'abagore

Marie Morice ashimangira ko umubano w'abantu udakwiye gufatwa nk'ikizamini umuntu agomba gutsinda kugira ngo yerekane ko afite ubunararibonye.

Avuga ko abagore bakuze badakwiye gufatwa nk'itsinda ry'abantu bose bafite imico n'ibyo bategereje bimwe, kuko buri wese agira ibyo akunda, ibyo yemera n'uko abona umubano we.

Asaba abantu kurushaho kuganira, kumva ibyo buri wese akeneye no kudashingira ku myaka cyangwa ku myumvire rusange mu gufata umwanzuro ku muntu.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...