Aba bombi babanye kuva muri 2020, nyuma yo guhitamo kubaka urugo no gutangira gutekereza ku muryango wabo. Mu ntangiriro bari bafite igitekerezo cyo kuzafata umwana w’undi muntu bakamurera, ariko nyuma baza guhitamo kubyara umwana wabo bwite.
Zahhad yari yarahinduye ubuzima bwe yiyita umugabo ndetse anatangira gukoresha imiti ya testosterone. Icyakora, yahagaritse iyo miti by’agateganyo kugira ngo ashobore gutwita. Nyuma y’igihe, Zahhad yarasamye maze atwita umwana wabo.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC, muri Gashyantare 2023, yabyaye umwana w’umukobwa witwa Zabiya, avukira mu bitaro bya Government Medical College Hospital biherereye i Kozhikode, muri Kerala. Yavutse hakoreshejwe uburyo bwo kubyara bwa Césarienne (abazwe).

Mu gihe yari atwite, aba bombi bari bahisemo kudatangaza ku mugaragaro amakuru yose yerekeye umwana wabo. Nyuma yo kubyara nibwo batangaje ko ari umukobwa ndetse ko bamwise Zabiya.
Inkuru yabo yaje no kugera mu nkiko kubera uburyo Zabiya yari yanditswe ku cyemezo cye cy’amavuko. Ku nyandiko ya mbere, Zahhad yari yanditswe nka nyina w’umwana, naho Ziya yaranditswe nka se.
Aba bombi ntibanyuzwe n’ubwo buryo bwo kubandikaho umwana wabo, kuko bashakaga ko inyandiko y’umwana ihuza n’uko biyita ndetse n’imiterere y’umuryango wabo. Basabye ko bombi bandikwa nk’ababyeyi, aho gushyirwaho ibyiciro nka “nyina” na “se”.
Muri Kamena 2025, Urukiko Rukuru rwa Kerala rwategetse ko icyemezo cy’amavuko cya Zabiya gishobora kuvugururwa, Zahhad na Ziya bakandikwaho nk’ababyeyi b’umwana aho gutandukanywa ngo umwe ni “nyina” undi akaba “se”.
Iyi nkuru yatumye Zahhad na Ziya bagarukwaho cyane mu itangazamakuru, cyane cyane kubera uburyo urugendo rwabo rwo kubaka umuryango rwahuje ubuzima bwabo nk’abantu bahinduye igitsina, kubyara umwana wabo ndetse n’ikibazo cy’uko amazina yabo agomba kugaragara ku nyandiko zemewe n’amategeko.





Umugabo wihinduje igitsina yatewe inda n’umugore wihinduje igitsina barabyarana
