Iyi nama yatangiye ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, yitabirwa n’abahagarariye Polisi baturutse muri Djibouti, Kenya, Seychelles, Tanzania n’u Rwanda, hamwe n’abagize Komite ishinzwe Uburinganire ya EAPCCO, Ubunyamabanga bw’uyu muryango ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge n’Ibyaha (UNODC) mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Uyu mushinga wa ‘Empowering Every Badge’, ushyirwa mu bikorwa na EAPCCO, UNODC n’abafatanyabikorwa batandukanye, ugamije kureba no gukemura imbogamizi abagore bahura na zo mu kwinjira mu nzego zishinzwe umutekano n’ubutabera, kuzikoramo, gutera imbere no kugera mu myanya y’ubuyobozi.
Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, iyi nama yafunguwe na DIGP DCG Jeanne Chantal Ujeneza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru ya EAPCCO.
Yavuze ko kuba i Kigali ari ho hateraniye iyi nama ari intambwe ikomeye yo kuva ku cyiciro cyo gukora ubushakashatsi no kumenya ibibazo, hakajya ku cyiciro cyo gushyira mu bikorwa ibisubizo byabonetse.
Ati: “Twishimiye cyane kuba i Kigali ari ho hatoranyijwe kwakira iyi nama y’ingenzi, igaragaza intambwe yo kuva ku gutegura no kureba ibyavuye mu bushakashatsi, tukajya mu cyiciro cy’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gushyigikira intambwe yatewe mu buringanire, icyiciro cya kabiri.”

DCG Ujeneza yavuze ko icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyagaragaje imbogamizi abagore bahura na zo kuva binjiye mu nzego z’umutekano kugeza ku iterambere ryabo muri uwo mwuga, harimo n’ibibazo bibabuza kugera ku myanya y’ubuyobozi bukuru.
Yasobanuye ko muri iyi nama abayobozi bari kurebera hamwe ibyavuye mu bushakashatsi n’ibyifuzo byatanzwe, kugira ngo buri gihugu gihabwe umurongo ugendanye n’ibyihutirwa kuri cyo. Ati: “Turareba ibyihutirwa kuri buri gihugu n’aho twiteguye kurushaho gutanga umusanzu.”
Umuyobozi Mukuru w’Ubunyamabanga bwa EAPCCO akaba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Interpol mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Apollo S. Africa, yavuze ko abayobozi ba Polisi bakiriye neza ibyavuye mu cyiciro cya mbere, kandi ko buri gihugu cyose kizareba ibikorwa bijyanye n’amategeko n’imikorere gisanzwe kigenderaho.

Ati: “Ubu tugeze mu cyiciro cya kabiri cy’umushinga, aho tugomba gukorera hamwe tugashyira mu bikorwa ibikorwa bigamije gukemura ibibazo byagaragajwe ko bigomba gukemurwa, kandi tukabishyira mu bikorwa mu bihugu byacu.”
Ibi bivuze ko ibihugu byitabiriye iyi gahunda bitazagira gusa ibyo biganiraho, ahubwo bizagena ibikorwa bifatika bigomba gushyirwa mu bikorwa kugira ngo imbogamizi zagaragajwe mu cyiciro cya mbere zitangire gukemurwa.
Impuguke ya UNODC muri uyu mushinga, Tina Mykkanen, yavuze ko intego yawo itari ugushyira gusa umubare munini w’abagore mu nzego z’umutekano.
Yasobanuye ko hakenewe no kumenya ibituma abagore bashobora kwinjira muri izi nzego, kuzikoramo, gutera imbere mu kazi ndetse no kugera ku myanya y’ubuyobozi.

Ati: “Rimwe mu masomo y’ingenzi twakuye mu cyiciro cya mbere ni uko kugira umubare w’abagore uhagije byonyine bidahagije, ahubwo hakenewe gukorwa byinshi bibyaza umusaruro umuhate bagize.”
Ni ukuvuga ko umushinga uzibanda no ku buryo abagore bamara igihe mu mwuga, bakabona amahirwe angana yo kuzamuka mu ntera no kugira uruhare mu buyobozi.
Empowering Every Badge ni gahunda yo ku rwego rw’Akarere ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa EAPCCO, UNODC n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe guteza imbere uburinganire bw’abagore n’abagabo no kongera ubuyobozi bw’abagore mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko. Uyu mushinga uterwa inkunga na Guverinoma y’u Budage.
Polisi y’u Rwanda yongeye kugaragaza ko ishyigikiye icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga, ndetse Ikigo cy’Indashyikirwa mu Karere mu gutanga ubumenyi ku buringanire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kikaba biteganyijwe ko kizagira uruhare mu kwakira amahugurwa no kungurana ubumenyi hagati y’ibihugu.
