Ibi bihugu ni u Budage, Autriche, u Bugereki, Danemark n'u
Buholandi. Amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru Reuters ku wa 16 Ugushyingo 2026
avuga ko ibyo bihugu byiteguye gutangaza iyi gahunda mu nama izabera i Vienne
muri Autriche, bikaba byitezwe ko u Rwanda ruzaba igihugu kizakira abo
bimukira.
Iyi gahunda iri mu murongo w'uburyo bushya ibihugu by'i
Burayi bishaka gukoresha mu kugabanya abimukira binjira muri uwo mugabane mu
buryo butemewe, no kwihutisha isubizwa ry'abadafite uburenganzira bwo kuhatura.
Iyi gahunda izwi nka Return Hubs, bisobanuye ibigo ibihugu
by'i Burayi bizashyiraho cyangwa bigafatanya n'ibihugu bitari muri uwo muryango
kwakiramo abantu baba barafatiwe icyemezo cyo kuva ku butaka bw'u Burayi.
Mu buryo bworoshye, umuntu ashobora kuva mu gihugu cye
akajya mu Budage, Autriche cyangwa mu kindi gihugu cyo muri EU, agasaba
ubuhungiro avuga ko adashobora gusubira aho akomoka kubera impamvu zishobora
gushyira ubuzima bwe mu kaga.
Icyo gihe, icyo gihugu kigomba gusuzuma ubusabe bwe,
kikareba niba koko afite impamvu zemewe zo guhabwa ubuhungiro.
Iyo asanze atujuje ibisabwa, ashobora gufata icyemezo cyo
kumusaba kuva ku butaka bwacyo. Icyakora, uwo muntu afite uburenganzira bwo
kujurira no gukoresha inzira zose zemewe n'amategeko kugira ngo icyemezo
kimufatiwe gisuzumwe bundi bushya.
Iyo inzira zose z'ubujurire zirangiye, icyemezo cyo
kumusubiza mu gihugu cye kigakomeza guhama, ariko hakabaho imbogamizi zo
kumwohereza aho yakomotse, ibihugu by'i Burayi birashaka uburyo bwo kumujyana
mu kindi gihugu kiri hanze y'u Burayi, ari na ho u Rwanda rushobora kugaragara
nk'igicumbi cy'abo bimukira.
Bivuze ko aho kugira ngo ibihugu by'i Burayi bikomeze
kwakira abantu badafite uburenganzira bwo kuhaguma, byajya bibohereza mu bigo
biri mu bindi bihugu, mu gihe hategurwa uko basubizwa mu bihugu bakomokamo
cyangwa hagafatwa indi myanzuro ijyanye n'amategeko.
Ni yo mpamvu bitagomba kumvikana nk'aho buri wese uzajya
muri icyo kigo azahita ahabwa uburenganzira bwo gutura mu Rwanda burundu.
Ibisobanuro birambuye ku gihe bazahamara, uko bazitabwaho n'uko bazasubizwa mu
bihugu byabo ni bimwe mu bibazo bizasaba ibisobanuro mu masezerano y'ibihugu
birebwa n'iyi gahunda.
Kuki
ibi bihugu byahisemo u Rwanda?
Kuva mu myaka ishize, u Rwanda rwagiye rugaragaza ubushake
bwo gufatanya n'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi mu kwakira abantu
bitagishaka ko baguma ku butaka bwabyo.
Ibi byatumye rugaragara mu biganiro byerekeye uburyo ibihugu
bikize byajya bifatanya n'ibindi mu gucunga ibibazo by'abimukira.
Mu 2022, u Rwanda n'u Bwongereza byagiranye amasezerano yo
kohereza mu Rwanda bamwe mu bimukira n'abasaba ubuhungiro bari bageze ku butaka
bw'u Bwongereza. Gusa, iyo gahunda ntiyigeze ishyirwa mu bikorwa nk'uko byari
byateganyijwe, kuko mu 2023 Urukiko rw'Ikirenga rw'u Bwongereza rwemeje ko
kohereza abo bantu mu Rwanda bitari byemewe n'amategeko, rushingiye ku
mpungenge z'umutekano wabo n'uko ubusabe bwabo bwari kuzafatwamo.
Nyuma y'uko u Bwongereza buhagaritse iyo gahunda, u Rwanda rwashatse
ko rwishyurwa miliyoni 50 z'amapawundi, ni ukuvuga hafi miliyoni 63,6
z'amadolari y’Amerika, nk'ikiguzi cy'amasezerano yari yasubitswe.
Uretse u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo
zagiranye amasezerano n'u Rwanda yo kwakira abimukira bamwe ivana ku butaka
bwayo. Reuters ivuga ko muri 2025 Amerika yatangiye kohereza abimukira mu
Rwanda, hashingiwe ku masezerano yemera kohereza abantu bagera kuri 250.
Ibi bigaragaza ko u Rwanda rumaze igihe rugaragaza ubushake
bwo kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'abimukira, nubwo amasezerano nk'aya
yakomeje guteza impaka mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Iyi
gahunda nshya itandukaniye he n'iy'u Bwongereza?
Hari itandukaniro rikomeye hagati ya gahunda u Bwongereza
bwari bwagiranye n'u Rwanda n'iyi iri gutegurwa n'ibihugu bitanu by'i Burayi.
Muri gahunda y'u Bwongereza, hari abantu basabaga ubuhungiro
bari bakiri mu nzira zo gusuzumwa, ariko hakaba harateganyijwe ko bashobora
koherezwa mu Rwanda mbere y'uko ubusabe bwabo burangizwa.
Ibi ni byo byari mu mpamvu z'ingenzi zatumye Urukiko
rw'Ikirenga rw'u Bwongereza ruvuga ko iyo gahunda inyuranyije n'amategeko.
Mu gihe gahunda nshya y'ibihugu bitanu by'i Burayi yo
izibanda ku bantu bamaze kurangiza inzira zose z'amategeko, bagafata icyemezo
cya nyuma ko badafite uburenganzira bwo kuguma muri EU.
Bivuze ko umuntu ugitegereje igisubizo ku busabe bwe
bw'ubuhungiro, cyangwa ugikoresha uburenganzira bwe bwo kujurira, atari we
ugenewe iyi gahunda nk'uko ibisobanuro byatanzwe na Reuters bibigaragaza.
Ikindi kandi, amategeko mashya ya EU ateganya ko abana bari
bonyine, badafite ababaherekeza, badashyirwa muri aya masezerano yo koherezwa
mu bigo byo hanze y'u Burayi.
Amategeko
mashya y'i Burayi ni yo yabaye intandaro y'iyi gahunda
Ku wa 1 Ukwakira 2026, Inama y'Umuryango w'Ubumwe bw'u
Burayi yemeje burundu amabwiriza mashya agenga uburyo ibihugu bigomba gusubiza
abantu badafite uburenganzira bwo kuguma ku butaka bwabyo.
Aya mabwiriza azwi nka Returns Regulation.
Mbere y'uko aya mategeko avugururwa, ibihugu by'i Burayi
byari bifite imbogamizi mu guhuza uburyo bwo gufata ibyemezo no gusubiza abantu
badafite uburenganzira bwo kuhatura.
Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi uvuga ko hafi abantu babiri
kuri batatu baba bategetswe kuva muri uwo muryango batava ku butaka bwawo
nk'uko byaba byitezwe.
Ni ukuvuga ko nubwo umuntu ashobora gufatirwa icyemezo cyo
gusubira mu gihugu cye, hari abatagikurikiza, abandi bakabura ibihugu bibakira,
bigatuma bakomeza kuguma i Burayi.
Amategeko mashya agamije kwihutisha izo nzira, koroshya
ubufatanye hagati y'ibihugu no gutuma ibyemezo byo gusubiza abimukira bishobora
kumenyekana no kubahirizwa mu bindi bihugu bigize uwo muryango.
Ikindi cy'ingenzi ni uko yemera ko ibihugu bya EU bishobora
kugirana amasezerano n'ibihugu bitari muri uwo muryango kugira ngo bishyireho
ibigo byakira abantu baba barafatiwe icyemezo cyo kuva i Burayi.
Gusa, ayo masezerano agomba kugirana n'ibihugu byubahiriza
amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu, harimo no kutohereza
umuntu mu gihugu ashobora guhura n'itotezwa cyangwa akaga gakomeye.
Ni yo mpamvu ibihugu by'i Burayi bivuga ko iyi gahunda
igomba gukorwa hubahirizwa amategeko y'ibyo bihugu n'ay'umuryango mpuzamahanga.
Ibihugu bitanu by’i Burayi birimo u Budage, Autriche, u
Bugereki, Danemark n’u Buholandi byiteguye gutangaza gahunda yo kohereza mu
Rwanda abimukira basabye ubuhungiro ariko bakabwimwa nyuma yo kurangiza inzira
zose zemewe n’amategeko
