Mu kwezi kwa Mbere muri uyu mwaka nibwo Perezida wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo Fall, yari yatangaje ko bari mu biganiro na NBA bigamije kuzana imikino yo kwitegura iyi Shampiyona muri Afurika ku nshuro ya mbere.
Nubwo yatangaje gutya ariko ntabwo yigeze atangaza izina ry'igihugu cyakwakira iyo mikino ndetse n'umwaka w'iyo mikino,kuri ubu amakuru ahari aravuga ko u Rwanda arirwo rushobora kuyakira ikajya ibera muri BK Arena ndetse ikaba ari niyo mu mwaka utaha wa 2024.
U Rwanda nta bwo ari ubwa mbere rwaba rwakiriye imikino ikomeye ya Basketball kubera ko imyaka ibaye 3 rwakira imikino ya nyuma ya Basketball Africa League ndetse yewe niyo mu mwaka utaha nirwo ruzayakira.
Aya makuru y'uko igihugu cy'u Rwanda gishobora kwakira imikino itegura Shampiyona ya NBA 2024 aje nyuma y'uko Perezida Paul Kagame agiranye ibiganiro n’abayobozi ba Shampiyona ya NBA bigamije guteza imbere umukino wa Basketball muri Afurika.
Kuri ubu imikino itegura Shampiyona ya NBA 2023 iteganyijwe ko izatangira tariki 05 z'ukwezi gutaha ikazabera kuri Etihad Arena muri United Arab Emirates muri Leta zunze ubumwe z'Abarabu.
U Rwanda rumaze kwakira imikino ya BAL imyaka 3 yikurikiranya
Abakinnyi bakomeye bakina muri NBA barimo Lebron James bashobora kuzaba bari mu Rwanda mu mwaka utaha baje gukina imikino itegura NBA