U Burusiya na Ukraine byibasiwe n’ibitero by’ikoranabuhanga

Ikoranabuhanga - 2026-11-02 16:27
Sangiza:
U Burusiya na Ukraine byibasiwe n’ibitero by’ikoranabuhanga

U Burusiya na Ukraine byatangaje ko uburyo bwabyo bwo gutanga ubutumwa bwihutirwa ku baturage bwagabweho ibitero by’ikoranabuhanga, bituma abantu bo muri ibyo bihugu bahabwa amatangazo y'ibinyoma aburira ko hari ibitero bigiye kuba.

Ukraine ni yo yabanje gutangaza ko habaye ikibazo muri ubwo buryo bwo gutanga amakuru. Igisirikare cyayo gishinzwe kurinda ikirere cyavuze ko mu gihe gito, abaturage bo mu murwa mukuru Kyiv bahawe ubutumwa bubaburira ko hari imyuka ishobora kwangiza ubuzima.

Nyuma y’amasaha make, Uburusiya na bwo bwemeje ko uburyo bwabwo bw’ikoranabuhanga bwageragejwe kwinjirwamo n’abantu batabifitiye uburenganzira.

Amakuru yatangajwe avuga ko umutwe w’abahanga mu bitero by’ikoranabuhanga ushyigikira Ukraine mu bikorwa by’ubutasi wohereje ubutumwa bw’ibinyoma buburira abaturage b’Uburusiya ko igihugu cyabo kigiye guterwa hakoreshejwe intwaro za nikleyeri.

Ibi bitero bikurikiranye n'ibyagaragaje uburyo intambara mu ikoranabuhanga ishobora gukoreshwa mu gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma no guteza impungenge mu baturage, nubwo nta gihamya yatanzwe ko ibyo bitero byari bigiye kuba.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...