Twitter yabwiye abakozi bayo ko ibiro byayo bizaba bifunze by’agateganyo, guhera aka kanya. Mu butumwa abakozi ba Twitter bahawe, babwiwe ko ibiro bakoreramo bifunze, bikaba bizafungura kuwa Mbere tariki 21 Ugushyingo(11). Nta mpamvu z’ibyo zitangwa n’iryo tangazo.
Ibi bibaye mu gihe hari amakuru ko abakozi benshi barimo kuva mu mirimo yabo nyuma y’uko nyiri kompanyi mushya Elon Musk ababwiye ko bagomba gukora “amasaha menshi kandi bakora cyane " cyangwa bakagenda.
Ubutumwa bwahawe abakozi ba Twitter bubamenyesha ko ibaye ifunze imiryango.
Ubutumwa bahawe bukomeza buvuga ngo: “Mukomeze gukurikiza amategeko ya kompanyi yo kwirinda kuvuga amakuru y’ibanga ya kompanyi ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru cyangwa ahandi ".
Muri iki cyumweru, Elon Musk yabwiye abakozi ba Twitter ko bagomba kwiyemeza gukora amasaha menshi kandi ko bashobora “gukenera gukora cyane " cyangwa bakava muri ako kazi, nk’uko amakuru abivuga.
Mu butumwa bwa email bwandikiwe abakozi, nyiri Twitter mushya yavuze ko abakozi bagomba kwemeza ko biyemeje kuhaguma, nk’uko ikinyamakuru The Washington Post cyabitangaje.
Abatarabikoze kugeza tariki 17 z’uku kwezi bagombaga guhabwa imishahara y’amezi atatu y’imperekeza nk’uko Musk yabivuze. Mu ntangiriro z’uku kwezi Twitter yavuze ko igiye kugabanya 50% by’abakozi bayo.
Itangazo ry’uyu munsi ko Twitter ibaye ifunze ibiro byayo rije nyuma y’ibimenyetso ko abakozi bayo benshi ubu beguye kuko batemeye ibisabwa n’umukoresha mushya.