Yabigarutseho ubwo yari yitabiriye ibirori byo kumurika igitabo “Muraho, Nitwa Kagarara” cya Kagarara, aho mbere yo gutaramira abari aho yabagejejeho ubutumwa bushingiye ku buzima bwe nk’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona.
Niyo Bosco yavuze ko amaze igihe kirekire abayeho afite ubumuga, ariko ko atifuza ko abantu bamurebera ku byo adashoboye. Yasabye ko abantu bafite ubumuga barebwa ku bushobozi bafite, aho kwibanda ku mbogamizi bafite.
Yagize ati: “Sosiyete yagiye ireba abantu bafite ubumuga ikareba ibyo tudashobora gukora. Ariko ubu ndashaka ko mutangira kwizera ibyo dushobora gukora, kuko dufite byose mufite. Dushobora gukora neza kandi dushobora gukora ibintu byose byatuma isi irushaho kuba nziza.”
Niyo Bosco yashimangiye ko kuba umuntu afite ubumuga bwo kutabona cyangwa ubundi bumuga bitamubuza kugira ubushobozi bwo kuba umuyobozi cyangwa umunyamwuga.
Ati: “Ntibiterwa n’uko ndi umuntu ufite ubumuga bwo kutabona cyangwa wowe ukaba ubona umwe yaba hejuru y’undi. Twese turangana. Abantu bafite ubumuga ni abayobozi, ni abanyamwuga kandi bashobora gukora byose.”
Yasabye kandi abari aho kutabona ibirori byo kumurika igitabo cya Kagarara nk’igikorwa cyo kwidagadura gusa, ahubwo bakumva ubutumwa buri inyuma yacyo bwo guhindura imyumvire ku bantu bafite ubumuga.
Ati: “Ntabwo ndi hano nk’umuhanzi gusa. Ndashaka ko mwita ku butumwa buri inyuma y’iki gikorwa. Iki si igikorwa gusa, ahubwo hari ubutumwa buri inyuma yacyo.”
Nyuma y’ubu butumwa, Niyo Bosco yataramiye abitabiriye ibirori, abasaba kumufasha kuririmba no kwishimira umuziki we.
Igitabo “Muraho, Nitwa Kagarara” cya Kagarara kivuga ku buzima yanyuzemo, aho agaragaza ibihe bikomeye yahuye na byo kubera ubumuga, ndetse n’uburyo yabihinduye imbarutso yo gutera abandi imbaraga no kubereka ko ubumuga atari ukudashobora.







Niyo Bosco yavuze ku rugendo rwe rwo guhangana n’ibicantege kubera ubumuga
