Twasuye Gynette Kamwemwe w'i Burundi ukina Football, Basketball na Volleyball mu cyiciro cya mbere icyarimwe-VIDEO

Imikino - 02/05/2023 11:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Twasuye Gynette Kamwemwe w'i Burundi ukina Football, Basketball na Volleyball mu cyiciro cya mbere icyarimwe-VIDEO

Umurundikazi Gynette Kamwemwe afite agahigo ko gukina imikino itatu itandukanye kandi mu cyiciro cya mbere icyarimwe, ndetse n'iyo shampiyona zose zaba zirimo kuba.

Gynette w'imyaka 23 y'amavuko ni umurundikazi ukunze gutungura benshi kubera uburyo akinamo imikino irenze umwe kandi yose mu makipe akina icyiciro cya mbere.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, Gynette yadutangarije ko impamvu yatumye akina imikino myinshi, ni uko yavutse agasanga iwabo baturiye ibibuga. 

Yagize ati: "Nakuriye ahantu habaga ibibuga byinshi ndetse kandi bitandukanye, Volleyball yarahabaga, Basketball n'umupira w'amaguru. 

Umukino wose nashakaga kujya gukina narawukinaga bituma imikino hafi ya yose nyimenya nkiri muto. Ntabwo byagarukiye aho kuko ntangiye no kwiga nakinaga imikino irenze umwe."

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda yari imwisangiye mu Burundi, Gynette Kamwemwe yakomeje yemeza ko Imikino yose yari ayifitemo ubuhanga, akaba ariyo mpamvu yayikunze ndetse ntiyareka kuyikina. 

Gusa Gynette yemeza ko kubera Basketball Club isa nk'aho idahagaze neza iwabo, ubu atari kuyikina cyane ahubwo bituma yita kuri Volleyball na Football.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UYU MUKINNYI TUMUSANZE I BURUNDI

">
Mu mupira w'amaguru, akinira ikipe ya Fofila-PF n'ikipe y'Igihugu y'Abagore

Mu 2019 Gynette yazanye n'ikipe y'igihugu muri Volleball mu mikino yabereye mu Rwanda muri BK Arena


Atangaza benshi kubera uburyo akinira imikino 3 icyarimwe: Football, Volleyball na Basketball



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...