Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Miss Heritage Global Abigail Pierre Louis umukobwa
ufite ababyeyi bakomoka mu gihugu cya Haiti ari na cyo yahagarariye mu
marushanwa y’ubwiza, ariko wavukiye akanakurira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagarutse ku mishinga afite mu Rwanda.
Avuga kandi ku
bwiza bw’igihugu cye kinafitanye umubano ukomeye n’u Rwanda, yagiriye inama
urubyiruko n’abari n’abategarugori muri rusange anagaruka ku ishusho
y’imyidagaduro mu gihugu cyabo.
Kurikira ikiganiro twagiranye na Miss Abigail
InyaRwanda: Ni gute usobanura
ijoro wegukanyemo ikamba rya Miss Heritage Global?
Miss Abigail: Abantu hari
ukuntu batabisobanukirwa neza ariko burya ntabwo amarushanwa y’ubwiza ari ijoro
wegukanyemo ikamba gusa, hari ikindi gihe cy’ibyumweru byinshi ubanza no
kumenyanamo n’abakobwa muhatanye.
Umunsi rero nyir’izina
uba ari, "uriteguye cyangwa ntabwo witeguye", Njye rero uwo munsi numvaga niteguye
kandi nizeye abashyigikiye. Iryo joro ryo rero ryari agatangaza byari ibyishimo
naravuze ni turabikoze kandi numvaga ntewe ishema n'igihugu cyanjye.
InyaRwanda: Ni iyihe mishinga umaze
gukora kuva wakwegukana ikamba?
Miss Abigail: Nyuma yo
kwegukana ikamba muri Afurika y'Epfo, nahise nerekeza mu gihugu cya Qatar aho nari natumiwe n’inteko yaho y’umuco nkanakoranaho na Qatar Foundation mu
mishinga yabo kandi nanangize n'igihe cyo kuganira na Ambasaderi ku buryo bwo
gukomeza imikoranire y’ibihugu byombi.
Naje kandi mu
Rwanda aho nakoranye na Haiti Initiative twabashije kugira ibiganiro byagutse
tunakora ibirori by’imideli twifuza ko byazaba byagutse kurushaho. Muri Nzeri
2023 nifuza kandi kuzagira uruhare mu kumenyekanisha abagize uruhare mu nzira y’ubwigenge
bwa Haiti kugera aho tugeze none.
InyaRwanda: Ni ryari
watangiye kurota kuba Nyampinga?
Miss Abigail: Sinigeze mbirota
kuko sinari umuntu witwara nk’abakobwa cyane nta nubwo nari nshamajwe, no, n'iby’ubwiza
cyangwa kuba umwe mu bamikazi b’ubwiza nubwo nakundaga abantu babibamo.
Ubwo rero nahamagarwaga ngo nzitabire amarushanwa, uwampamagaye yarambwiye ati 'muraho Abigail, ndabizi ko utari
umukobwa ukunda ibijyanye n’amarushwanwa y’ubwiza.
Ariko aya ntabwo
mu kuri ari amarushanwa y’ubwiza anashingiye ku muco kandi ni inzira nziza yo
kuzamura igihugu cyawe kandi ni ikintu nahoraga nifuza kuva nyiri muto'.
Gusa na none
niga mu mashuri yisumbuye nigeze kubijyamo gusa byari uburyo bwo kwiyungura
ubumenyi kuko sinkunda gutsindira icyo isi yita igikombe njye nkunda
gutsindira icyo nshaka.
Icyo gihe bwo
nari mfite imyaka 19, sinarinzi kuvugira mu ruhame, yewe no kugendera mu nkweto
zihagaze abantu baransekaga kuko ubundi nakuze ndi umukobwa ukunda gukina Basketball, sinakundaga kugendera mu nkweto ndende.
InyaRwanda: Ababyeyi ba we
baragushyigikiye mu nzira yawe yo kuba Miss Heritage Global?
Miss Abigail: Baramfashije
cyane kuko ni nabo bankundishije igihugu cyacu cya Haiti, wumve ko batahererekanyaga
gusa amafoto yanjye ku mbuga nkoranyagambaga, ahubwo banandikiraga abantu kuri
email bababwira uwo ndiwe, by’umwihariko Mama yabaga ahari uko nabaga mukeneye
n'iyo habaga hari ikibazo ngize nifuza kumubaza yahitaga ansubiza na Papa ni uko
kandi.
InyaRwanda: Ubona gute ibyerekeranye
n’imideli mu Rwanda cyane ko wari no mu Kanama Nkemurampaka ka Rwanda Global Top Model 2023
ugereranije n'uko bimeze mu Burengerazuba bw’isi?
Miss Abigail: Njye iteka ndi
umuntu ukunda ubugeni, nkunda ibijyanye no gufotora kuva cyane mfite imyaka 18
wasangaga mfotora abantu. Byaje kurangira nanjye nsigaye mfotora. Niga muri
Kaminuza n'inshuti zanjye nibwo twatangiye gutegura ibikorwa bijyanye no
kumurika imideli.
Ibintu byiza
cyane nkunda kuko burya iyo urimo gutambuka iteka hari inkuru uba urimo kubara. Icyo rero navuga ntabwo wagereranya ibirebana n’imideli y'aha n'aha kuko
buri umwe aba afite uburyo bwa gihanzi bwe yifuza kuvugamo inkuru ye, gusa na
none muri Afurika biba byihariye kubera uruhurirane rw’imico yihariye ruhari.
InyaRwanda: Kwambara ikamba
ni ki byakwigishije?
Miss Abigail: Icyo nize ni uko
umuntu abaho rimwe kandi ari we ufata umwanzuro wo gutuma ubuzima bwe bugira igisobanuro
n'icyo bumara nka Nyampinga ubusa usanga abantu bavuga 'uri mwiza', gusa iyo
ugendeye kuri ibyo nta yindi ntego ufite birangira nta kintu bimaze.
InyaRwanda: Ba Nyampinga
batandukanye mwahuye bakwakiriye bate?
Miss Abigail: Urumva kuva
umunsi nageraga mu Rwanda nahuye na ba Nyampinga benshi, ariko sinarinzi uburyo
bwo kwitwara kuko imico iba itandukanye. Ariko nakunze uburyo abo twahuye bose
bari bacishije macye kandi bifuza kugufasha bakwereka inzira zitandukanye
zitumye bageze aho bageze.
InyaRwanda: Ni izihe nama wagira
abakobwa bato bifuza kuba ba Nyampinga?
Miss Abigail: Nk'uko iteka
mbivuga, menya impamvu wifuza kuba muri uwo mwanya ubikorere cyane ubishyizeho
umutima, kuko iteka buri muntu aba ari mwiza mu buryo bwe kandi ubwo buryo ni bwo
buzabasha kukugeza aho wifuza kugera muri ubwo buzima bwawe bwose.
InyaRwanda: Sobanurira
umuntu igihugu cya Haiti mu buryo bwatuma yifuza kugisura?
Miss Abigail: Haiti ni cyo gihugu
cy’Abirabura cya mbere kigobotoye ingoyi ya gikoloni ndetse cyanafashije ibindi
bihugu kubasha kubona intsinzi, noneho ku byerekeranye n’impamvu ukwiye gusura
Haiti ibaze na we iyi misozi ya Kigali n’ubwiza yayo, noneho ufite inyanja ku
mucanga, kandi abaturage bo muri Haiti ni abantu beza cyane.
InyaRwanda: Ni abahe bahanzi
bo muri Haiti watubwira?
Miss Abigail: Hari nabo hano mu Rwanda bakunda barimo Allan Cave, Kai n'abandi, ariko njye nkunda kumva cyane indirimbo z’abagezweho cyane kurenza izo mu myaka yo hambere. Zimwe mu ndirimbo ziri ku nshimisha harimo Criminel ya Kai n'izindi z’abarimo Harmonik.
InyaRwanda: Ese ni ibihe
bintu bituma ugaruka cyangwa uzagaruka mu Rwanda?
Miss Abigail: Bwa mbere nza
byari akazi bisanzwe, ariko kuri ubu naje kubera ko nabonye ari igihugu kihariye
gifite amateka kandi afite uburyo ajya kumera nk'aya Haiti. Ibyo rero bituma
numva nahora nza hamwe kandi n’uburyo bwo gukomeza guteguramo ibirori by’imideli
tuzakorera hano muri Nzeri.
Ibirori by’imideli turi gutegura bizaba bikomeye cyane, hazaza abahangamideli n’abayimurika bakomeye baturutse mu mpande zitandukanye z’isi cyane harimo abo mu Rwanda na Haiti. Hari n’imyambaro yihariye tuzashyira ku isoko kuri uwo munsi.
InyaRwanda: Ubutumwa
bwihariye Abigail yageneye abanyarwanda
Miss Abigail: Mbanjye kubashimira kumpa ikaze, kuba mwakira ubagannye bitari kuri njye njyenyine n’abandi baturutse muri Haiti, kandi mbona hari byinshi duhuriyeho, ibyo bituma numva iteka nifuza ko twazakomeza gukorana.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA MISS HERITAGE GLOBAL ABIGAIL
Muri Nzeri 2023 ni bwo azakora ibirori bizahuza abahangamideli n'abanyamideli bakomeye ku isi
Yishimiye uburyo abanyarwanda bakira abashyitsi
Ashimira ba Nyampinga mu Rwanda n'uko bamwakiriye, aha yari kumwe na Miss Globe Rwanda 2021 Murekatete Stella MatutinaYavuze ko yishimiye uburyo ba Nyampinga mu Rwanda ari beza mu mico n'imigirire, aha yari kumwe na Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto