Trump yifurije abicanyi n'abacuruza ibiyobyabwenge Thanksgiving nziza anenga abimukira

Inkuru zishyushye - 2026-11-27 10:12
Sangiza:

Umwanditsi:

Trump yifurije abicanyi n'abacuruza ibiyobyabwenge Thanksgiving nziza anenga abimukira

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize ubutumwa burebure ku rubuga rwa Truth Social ku munsi mukuru wa Thanksgiving, yifuriza abicanyi n’abacuruza ibiyobyabwenge umunsi mwiza, ariko anaboneraho kunenga bikomeye abo batavuga rumwe muri politiki, abanyamakuru, abimukira n'abandi bantu ashinja kubangamira igihugu cye.

Muri ubwo butumwa bw'amagambo 461, Trump yavuze ko ashimira abantu batandukanye barimo abo yise abakunda igihugu cya Amerika, abashinjwa gutangaza imibare itari yo ku bukungu, abo yise abo ku ruhande rw'ibumoso bikabije muri politiki, ndetse n'abicanyi, abacuruza ibiyobyabwenge n'abandi banyabyaha avuga ko ubutegetsi bwe buri gukura muri Amerika.

Trump yanenze by'umwihariko Abanyasomaliya baba muri Amerika, avuga ko muri bo abagera kuri 2% ari bo bafite akazi kandi bakora badategereje gufashwa na Leta.

Yagize ati: "Ndashaka gushimira 2% by'Abanyasomaliya bari mu gihugu cyacu bafite akazi kandi bemera gukora badategereje gufashwa na Leta. Aba ni abaturage beza ba Amerika bakwiriye kwemererwa kuguma mu gihugu cyacu no kwizihiza Thanksgiving hamwe natwe. Abandi bakwiriye kwirukanwa."

Yakomeje kunenga abanyamakuru n'abaturage banenze imirimo yo kuvugurura inyubako ya White House, ibiro n'icyumba cy'umukuru w'igihugu, avuga ko atigeze abona isa neza nk'uko imeze ubu.

Trump yavuze ko hari abamunenga kubera ko yafashe igihe mu mirimo ye myinshi kugira ngo akosore ibibazo byari muri iyo nyubako, birimo amadirishya 17 yari yaramenetse, inkingi zangiritse n'ibindi bice byari bikeneye gusanwa no gusigwa amarangi.

Yavuze ko iyo nyubako itari yarigeze yitabwaho uko bikwiye mu myaka myinshi, bityo ko yumvise ari ngombwa kuyivugurura kuko ari kimwe mu bimenyetso by'ingenzi biranga Amerika.

Mu bindi Trump yagarutseho, yanenze abo yise abashaka kuyobora Amerika bayiganisha ku ruhande rw'ibumoso bikabije, anenga abifuza guhindura imikorere y'inkiko bakurikije amategeko ya Sharia, ndetse n'abifuza ko umutungo w'abantu ugabanywa ugahabwa abandi.

Nubwo atigeze abavuga mu mazina, amagambo ye yasaga n'ayerekejwe kuri Abdul El-Sayed watorewe kuba Senateri muri Amerika, ndetse na Zohran Mamdani watorewe kuyobora Umujyi wa New York.

Trump yari yarigeze kunenga El-Sayed mu nama yabereye i Port Huron muri Leta ya Michigan mu Ukwakira 2026, aho yamwise umuyoboke w'intagondwa z'Abayisilamu ndetse amushinja gushyigikira iterabwoba.

El-Sayed, biteganyijwe ko azaba Senateri wa mbere w'Umunyamerika w'Umuyisilamu ubwo azarahiriraga imirimo ye muri Mutarama 2027, yamaganye amagambo ya Trump, ayita ay'ivangura kandi adakwiye kuvugwa n'umukuru w'igihugu.

Yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati: "Amagambo ya Perezida arenze umurongo ukwiye. Ni amagambo y'ivangura."

Imibare y'abimukira ifite icyo ivuga ku byo Trump ashinja abanyabyaha

Mu gice cya nyuma cy'ubutumwa bwe, Trump yavuze ko yifuriza Thanksgiving nziza abicanyi, abacuruza ibiyobyabwenge n'abandi banyabyaha b'ingeri zitandukanye, ashinja kwinjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n'amategeko baturutse mu magereza, ibigo byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe n'ahandi.

Yavuze ko abo bantu binjira muri Amerika bagamije gusambanya ku gahato, gusahura no kwica abaturage bayo ku rugero rutigeze rubaho. Icyakora, imibare yatangajwe na ABC News igaragaza ishusho itandukanye n'ibyo Trump avuga ku bantu bafungwa n'urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka muri Amerika (ICE).

Ubusesenguzi bwakozwe n'iki gitangazamakuru bwagaragaje ko mu bantu bafunzwe hagati ya tariki ya 20 Mutarama 2024 na 11 Werurwe 2026 hagamijwe kubirukana muri Amerika, abagera kuri 3% gusa, bangana na 13,018, ari bo bari barakatiwe ibyaha by'urugomo.

ABC News yagaragaje ko uwo mubare usa n'uwariho ku butegetsi bwa Perezida Joe Biden, bityo ugatuma habaho kwibaza ku magambo ya Trump agaragaza ko ubutegetsi bwe buri kwirukana abanyabyaha n’abanyarugomo ku bwinshi.

Ni mu gihe ku munsi w’ejo, Amerika yari iri kwizihiza Thanksgiving, umunsi mukuru urangwa no kwishimira ibyiza abantu bagezeho, ariko kuri iyi nshuro ubutumwa bwa Trump bwibanze cyane ku kunenga abo atavuga rumwe na bo no kugaragaza ibibazo abona ko igihugu cye gifite.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yifurije abicanyi n'abacuruza ibiyobyabwenge Thanksgiving nziza anenga abimukira


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...