Mu gihe APR FC yasoje umwaka w’imikino yegukanye igikombe cya shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’igikombe cy’Intwari bikayiha amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, Rayon Sports byayisigiye isomo rikomeye ryo kwiyubaka n’ubwo izitabira imikino ya CAF Confederations Cup.
Kuri ubu Rayon Sports na APR FC zabukereye zishakisha amazina y’abakinnyi bakomeye kugira ngo ziyubake ndetse zinarebe uko zazitwara neza mu marushanwa nyafurika.
Kuwa Mbere itariki 9 Kamena 2025 ikipe ya Police FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yamaze gutandukana n’umutoza Mukuru Mashami Vincent. Si umutoza gusa watandukanye na Police FC kuko n’abakinnyi barimo Chukwuma Odili, Umunyezamu Clovis, Bigirimana Abedi, na Ally Kubwimana nabob amaze gutandukana na Police FC.
Amakuru dukesha umunyamakuru wa Isibo FM Nkusi Denis Mtangazaji yavuze ko ikipe ya APR FC iri kwifuza rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Togo Yao Marcel Evra Agbagno ukinira ikipe ya ASO Chlef yo mu gihugu cya Algeria. Uyu mukinnyi Yao Marcel Evra Agbagno yavutse ku itariki 25 Gicuransi 2000 afite imyaka 25 y’amavuko akaba akina nka rutahizamu.
InyaRwanda kandi ifite amakuru ko ikipe ya Mukura VS nyuma yo gutandukana n’umunya Tunisia Lotfi Afahmia wagiye muri Rayon Sports ubu iri mu biganiro n’umunya Bosiniya Nebosja Kapor uyu akaba yaranyuze mu ikipe ya Madeama yo mu gihugu cya Ghana.
Inyarwanda kandi ifite amakuru ko myugariro unyura inyuma ku ruhande rw’ibumoso uherutse gutangazwa ko yavuye muri Rayon Sports akerekeza mu ikipe ya APR FC Bugingo Hakim ko Atari yashyira umukono ku masezerano bityo ngo abakunzi ba APR FC bakaba bagomba kwitega ko isaha ku yindi babona uyu mukinnyi yerekeje muri Police FC.
Inyarwanda kandi ifite amakuru ko umutoza ukomoka muri Argentina Miguel Gamondi wamamaye muri Tanzania mu ikipe ya Simba Sports Club ari mu biganiro bya nyuma byo kuza gutoza ikipe ya APR FC nk’umutoza mukuru. Ni nyuma y’uko mu minsi ishyize iyi kipe yari mu biganiro n’abandi batoza barimo Jose Cardoso na Nabil Maluul.
Mu minsi ishyize kandi ibinyamakuru byo mu Rwanda byatangaje ko ikipe ya Rayon sports yamaze gusinyisha Mosengo Tansele na Musore Prince ariko nyuma byaje kugaragara ko Musore Prince ariwe gusa wasinye. Uyu Mosengo Tansele ibyo kujya muri Rayon Sports bishobora kwanga kuko iyi kipe ngo ubu ihanze amaso ku musore ukomoka mu Burundi Bigirimana Abedi wamaze gutandukana na Police FC.
Mosengo Tansele bishobora kurangira atagiye muri Rayon Sports
Bigirimana Abedi arifuzwa na Rayon Sports
Miguel Gamondi mu biganiro bya nyuma byo gutoza ikipe ya APR FC