Ibi byagarutsweho tariki ya 25 Nzeri 2026 kuri Play Hotel iri i Remera muri Kigali, mu gikorwa cya To Success, cyahuje abantu bakorera mu byiciro bitandukanye birimo ubuhanzi, itangazamakuru, imideli, ubujyanama, ubuvuzi n’ibindi, bagasangiza urubyiruko ubunararibonye bafite mu rugendo rwabo rw’akazi.
Dj Phil Peter nk’umwe mu bafite izina rikomeye mu itangazamakuru, mu kuvanga imiziki ndetse akaba abihuza n’ubuhanzi, yari umwe mu batumirwa baganiriye n’abitabiriye iki gikorwa cya To Success.
Mu ijambo ry’ibyo yageneye abari bitabiriye iki gikorwa, yabasabye gukora cyane ariko no guteganya ibyiza n’ibibi mu rugendo ndetse no kureba kure byose bikajyanirana no kubaka ubushobozi bwo gukemura ibibazo.
Muri uwo mujyo, yahise agaragaza ibintu umuntu Ushaka gutera imbere akwiye kwitaho ndetsen’inzira yanyuramo ngo atere imbere atitaye ku bicantege biri mu nzira ze.
Yagize ati “Ni byiza ko mu gihe gikenewe wiga kuvuga oya ndetse no kureka kwigereranya n’abantu mu gihe bitari ngombwa. Mukwiye kumenya kugira system, mukamenya gukora ibintu by’ingenzi kandi no kwizigamira imbaraga mu byo ukora byose.”
Avuga ko rimwe na rimwe hari igihe biba ngombwa ko ukora ikintu kijyanye n’ibyo utemera cyangwa se kikubangamira ariko ni ngombwa ko uba ugomba kwakira impinduka no kwiga isomo. Yagize ati “Isomo byanze bikunze uba ugomba kuryiga ryo kwakira impinduka, ukamenya uko ujyana nazo ndetse n’uko ukorana nazo.”
Joseph Nsengimana we yagarutse ku kuba abantu bakwiriye kumenya ko kuri ubu bishoboka ko mu Rwanda mwagura ikibanza murenze umwe mwese mukabasha kugikoresha umwe aba mu gice cyo hasi undi akaba mucyo hejuru byemewe kandi bihendutse.
Armand Kwitonda we yagaragaje ko kugeza ubu hari ibice bitandukanye muri iki gisata bishobora gutanga akazi urugero gucunga inyubako, kuzishakira abazikodesha, kumenyekanisha mu buryo bugezweho inyubako n’ibindi.
Ko bitakiri gusa kuba runaka yagurishije inzu cyangwa ikibanza gusa ikindi ushobora no kuba umugenagaciro.
Ganza K Bertin na we mu gusoza yafashe umwanya wo kwibutsa abantu ko ibyo bungutse badakwiye kubigira amasigara cyicaro ahubwo bakwiriye kubishyira mu bikorwa abasaba kudahera muri nzaba mbikora ahubwo ko igiye nyacyo ari iki cyo gukora igikwiriye.
Abitabiriye iki gikorwa bataramiwe na Produce Ivee uheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Corazon’, uyu muhanzi ubihuza no kuririmba akaba n’umuhanga mu gukoresha ibikoresho by’umuziki birimo Piano na Guitar yarizanye na Band ye ya PG.
Umuhanga mideli Juelia Umuhoza na we yamuritse imyambaro yise ‘Monalisant’ mu gihe kandi iki gikorwa cyayobowe na Eve Umutangampunda afatanije na Abitije Seraphin Elise wanatangije iki gikorwa cya ‘To Success’.

DJ Phil Peter yaganirije abitabiriye 'To Success' ku buryo bwo kubasha kuyobora ibintu binyuranye icya rimwe no kubasha kuramba mu mwuga

DJ Phil Peter hamwe na bamwe mu kazi ka buri munsi bifotozanije na Abitije Seraphin Elise utegura igikorwa cya 'To Success'

Uhereye ibumoso Sangwa Sifa Florence umwe mu bahanga mu birebana n'ubuhinzi, Pastor Umutesi Vedette Israella, Hon Adolphe Ishimwe na Abitije Seraphin Elise

Pastor Umutesi Vedette Israella yagarutse ku buryo bwo kurangwa n'indagaciro nziza udasigaye inyuma mu iterambere

Uhereye ibumoso Murenzi Abdallaziz umuhanga mu birebana n'imari, Yannick Hilda Gasaro umaze gushinga mu bukerarugendo na Eve Umutangampundu

Umuhanzi ubihuza no gutunganya indirimbo Ivee uheruka gushyira hanze indirimbo yise 'Corazon' yataramiye abitabiriye 'To Success'

Ivee usanzwe ari nyiri PG Records aherutse kwimurira I Kigali ayikuye Nairobi aha yari kumwe na band ye yitwa PG Band

Juelia Umuhoza umuhangamideli yerekanye imyambaro yatunganije yise Monalisant

Ganza K Bertin yaganirije abitabiriye iki gikorwa ku ngingo yo gushyira mu bikorwa ibyo bunguka cyangwa bungutse bidasabye gutegereza cyane
