Makamu yatsinze abandi bakobwa 11 bari bahataniye iri kamba,
ahigitse abakobwa bari bageze mu cyiciro cya nyuma barimo Lesego Khumo Nyathela
wabaye igisonga cya mbere, na Cwenga Koyana Kotu-Rammopo wabaye igisonga cya
Kabiri.
Uyu mukobwa w'imyaka 27 ukomoka muri Bronkhorstspruit, mu
Ntara ya Gauteng, ni rwiyemezamirimo akaba n'inzobere mu itumanaho
n'ikoranabuhanga.
Yahawe iri kamba nyuma y'igihe cy'amarushanwa yari amaze
guhatanamo n'abandi bakobwa 11, mu muhango wari ufite insanganyamatsiko
igaragaza imbaraga z'abagore n'uruhare rwabo mu iterambere ry'igihugu.
Nk'uko gahunda nshya y'ibihembo yateguwe n'Umuryango utegura
irushanwa rya Miss South Africa ibigaragaza, uwambitswe ikamba azahabwa
miliyoni imwe y'amafaranga ya Afurika y'Epfo (R1 million), ahabwe n’inkunga ya
R500 000 izamufasha mu gushyigikira ibikorwa bijyanye n'ubuvugizi n'imishinga
azashyira imbere mu gihe cy'umwaka azamara ku buyobozi bw'iri kamba.
Umuryango wa Miss South Africa watangaje kandi ko wateguye
miliyoni eshanu z'amafaranga y'iki gihugu (R5 million), hagamijwe gushyigikira
no guteza imbere uruhare rw'abagore mu buyobozi binyuze mu bufatanye n'inzego
zitandukanye.
Byongeye kandi, abakobwa 12 bageze mu cyiciro cya nyuma bose
bahawe inshingano zo kuba ba Ambasaderi ba Empower Youth Africa (EYA), gahunda
igamije guteza imbere urubyiruko.
Ibikorwa byabo bizibanda ku burezi, kwihangira imirimo,
ubuzima n'imibereho myiza, guteza imbere ubuyobozi mu rubyiruko no gufasha
abaturage kwiteza imbere.
Umukobwa wabaye uwa kabiri azahabwa R250 000 n'ikunga ya
R150 000, mu gihe uwabaye uwa gatatu azahabwa R150 000 n'inkunga ya R100 000.
Abakobwa batatu ba mbere bazanahabwa amahirwe yo guhugurwa
mu bijyanye n'ubuyobozi, kubona abajyanama babafasha mu iterambere ryabo no
kwagura imikoranire n'inzego zo mu karere ndetse n'iz'ubuyobozi mpuzamahanga.
Tiyani Makamu ni rwiyemezamirimo washinze urubuga rwa
Hubsela, rugamije gufasha ba rwiyemezamirimo n'ibigo by'ubucuruzi bito kubona
uburyo bwo gukura no gukora ibikorwa birambye.
Yize muri Pearson Institute of Higher Education, aho yakuye
ubumenyi bumufasha mu bijyanye n'itumanaho. Ubu akora nka Group Digital Lead na
Client Success Executive.
Mu byo ashyize imbere harimo guteza imbere kwihangira
imirimo, gufasha urubyiruko kubona ubumenyi bubafasha kwihangira imirimo no
guhangana n'ubushomeri, ndetse no guteza imbere uburezi n'uburyo bwo kubona
amakuru.
Makamu kandi yigeze kuba mu buyobozi bw'Umuryango wa
Mfudumalo Foundation, aho yagize uruhare mu bikorwa byo gufasha imiryango no
gushyigikira ishingwa ry'isomero ry'abaturage muri Ivory Park.
Mu rugendo rwe rwo guteza imbere abandi, yifuza gufasha
urubyiruko kubona ubumenyi n'ubushobozi bibafasha kubona igishoro, gushinga
imishinga irambye no guhanga imirimo mu baturage.
Kwegukana ikamba rya Miss South Africa 2026 bimushyize mu mwanya wo gukoresha ijwi n'ubushobozi afite mu guteza imbere urubyiruko, kwihangira imirimo no kugira uruhare mu mpinduka zifatika muri Afurika y'Epfo.

Tiyani Makamu w'imyaka 27 yambitswe ikamba rya Nyampinga wa
Afurika y'Epfo 2026, mu birori byabereye i Johannesburg ku wa 14 Ugushyingo,
ahigitse abandi bakobwa 11 bari bahataniye iri kamba
Nyampinga mushya wa Afurika y'Epfo, Tiyani Makamu, azahabwa
miliyoni imwe ya Rand n'inkunga ya R500 000 izamufasha gushyigikira imishinga
ijyanye n'ibikorwa bye byo guteza imbere abagore n'urubyiruko.
Tiyani Makamu washinze urubuga Hubsela rufasha ba rwiyemezamirimo guteza imbere ubucuruzi bwabo, yegukanye ikamba rya Miss South Africa 2026

Uyu mukobwa ashyize imbere guteza imbere kwihangira imirimo,
uburezi no guhanga amahirwe ku rubyiruko
