Iki gihembo The Ben agitwaye nyuma yo guhatana n’abahanzi
bakomeye bo mu karere, bikaba intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo gukomeza
kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bihembo byatanzwe ku wa 13 Ugushyingo 2026, mu birori
byabereye muri Kampala Serena Hotel, byari bibaye ku nshuro ya 15. Byahuje
abahanzi, abakora mu ruganda rw’imyidagaduro n’abandi batandukanye bagize
uruhare mu iterambere ry’umuziki muri Uganda, Afurika y’Iburasirazuba no ku mugabane
wa Afurika muri rusange.
The Ben yegukanye iki gihembo ahatanye n’abahanzi 12 bo muri
Afurika y’Iburasirazuba, barimo Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Bien wo muri
Kenya, Jose Chameleone wo muri Uganda na Element EleéeH wo mu Rwanda.
Mu bandi bahanzi bari muri iki cyiciro harimo Ali Kiba,
Harmonize, Joshua Baraka, John Frog, Natacha, Sheebah na Silver X.
Kwegukana iki gihembo kwa The Ben byatumye u Rwanda rugira
umuhanzi wegukanye kimwe mu bihembo bikomeye by’iri rushanwa mu cyiciro
cyahurizaga amazina akomeye mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba.
The Ben
yari ahatanye mu byiciro bitatu, yegukana kimwe
The Ben yari umwe mu bahanzi nyarwanda bari bafite ibyiciro
byinshi muri HiPipo Music Awards 2026, kuko yari ahatanye mu byiciro bitatu
bitandukanye.
Icya mbere ni icy’umuhanzi mwiza muri Afurika
y’Iburasirazuba (East Africa Best Artist), ari na cyo yegukanye.
Icya kabiri ni icy’indirimbo nziza muri Afurika
y’Iburasirazuba (East Africa Best Act/Song), aho yari ahagarariwe n’indirimbo
ye ‘Inshallah’. Iyi ndirimbo yari ihanganye na ‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie,
‘Ayayaah’ ya Element EleéeH, ‘Happy’ ya Diamond Platnumz n’izindi.
Mu cyiciro cya gatatu cya Africa Number One, The Ben yari
ahatanye n’abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika barimo Burna Boy, Asake,
Tyla, Ayra Starr, Diamond Platnumz, Joshua Baraka na Jose Chameleone.
Gusa iki gihembo cyegukanywe na Joshua Baraka wo muri
Uganda, umwe mu bahanzi bakomeje kwigaragaza cyane mu muziki wa Afurika.
Element
EleéeH na Bruce Melodie ntibahiriwe
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abandi bahanzi babiri barimo
Element EleéeH na Bruce Melodie, na bo bari bafite amahirwe yo kwegukana
ibihembo.
Element EleéeH, amazina ye nyakuri akaba ari Mugisha
Robinson, yari ahatanye mu cyiciro cya East Africa Best Artist, aho yari
ahanganye na The Ben, Diamond Platnumz, Bien, Jose Chameleone, Ali Kiba
n’abandi.
Ntabwo yahiriwe n’iki cyiciro kuko igihembo cyegukanywe na
The Ben.
Element kandi yari ahatanye mu cyiciro cya Africa Best
Act/Song abikesha indirimbo ‘Ayayaah’ yakoranye na Bien na Joshua Baraka.
Ku rundi ruhande, Bruce Melodie yari ahatanye mu cyiciro cya
Africa Best Act/Song abikesha indirimbo ‘Pom Pom’ yakoranye na Diamond Platnumz
wo muri Tanzania na Brown Joel.
Icyo gihembo cyegukanywe n’indirimbo ‘This Time’ ya Joshua
Baraka na JAE5, bituma abahanzi nyarwanda bari bahatanye muri iki cyiciro
batagira n’umwe ucyegukana.
Ibi byatumye The Ben aba we wenyine mu bahanzi batatu
bahagarariye u Rwanda wegukanye igihembo muri iri rushanwa mu byiciro byavuzwe.
Umuhanzi Joshua Baraka wo muri Uganda ni umwe mu bagize
ijoro ryiza muri ibi bihembo, kuko yegukanye igihembo cya Africa Number One,
ahigitse ibyamamare bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Yegukanye kandi igihembo cya Artist of the Year, gihabwa
umuhanzi witwaye neza kurusha abandi mu mwaka.
Mu bandi begukanye ibihembo bikomeye harimo King Saha
wegukanye Best Male Artist, Karole Kasita wegukanye Best Female Artist na The
Ganda Boys bahawe African Heritage Award.
Abandi begukanye ibihembo barimo:
- Best Regional Song: Tinah Baiby – ‘Naawo’.
- Breakthrough Artist: Lutty Neika.
- Most Viral Song: Sqoop Larma – ‘Temutuloga’.
- Song of the Year: Kalifah AgaNaga, Eddy Kenzo, FirebbyUg,
Lil Pazo, Radio na Weasel – ‘Nassanga Rmx’.
- Video of the Year: David K. Murungi – ‘Esh Okankunda’.
- Africa Best Act/Song: Joshua Baraka na JAE5 – ‘This Time’.
- Best New Media/Digital Creator in Music: Talk and Talk
Show.
- Best Gospel/Inspirational Act: Damasco Ssesanga –
‘Gumponya’.
- Best Diaspora Act: George Willdive.
Mu bihembo byihariye, Abitex (Abbey Musinguzi) yahawe
igihembo cya Lifetime Achievement Award 2026, mu rwego rwo gushimira uruhare
yagize mu ruganda rw’imyidagaduro.
HiPipo
Music Awards imaze imyaka 15
HiPipo Music Awards ni ibihembo ngarukamwaka bitegurwa na
HiPipo muri Uganda, bigamije kumenyekanisha no gushimira abahanzi, indirimbo
n’abandi bafite uruhare mu iterambere ry’umuziki.
Ibi bihembo byatangiye mu 2013, bikaba bimaze kuba urubuga
ruhuza abahanzi bo muri Uganda, Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi ku mugabane wa
Afurika.
Ibihembo by’uyu mwaka byari ku nshuro ya 15, bifite ibyiciro
15 byibandaga ku bahanzi bakizamuka, abamaze kumenyekana, indirimbo, amashusho
y’indirimbo ndetse n’abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu muziki.
Kwegukana igihembo kwa The Ben ni indi ntambwe ku muziki
nyarwanda, cyane ko uyu muhanzi yari ahatanye n’amazina amaze kubaka izina
rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.
The Ben yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika
y’Iburasirazuba muri HiPipo Music Awards 2026, ahigitse ibyamamare birimo
Diamond Platnumz, Bien, Element EleéeH na Jose Chameleone
