Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ku muziki w'u Burundi,
ashimangira ko iki gihugu gifite abahanzi bakomeye kandi ko hari byinshi
umuziki wacyo wahaye u Rwanda, by'umwihariko mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Yagize ati: "U Burundi mufite abahanzi bakomeye cyane.
Noneho iyo bigeze muri Gospel mbura ikintu mvuga. Kuko nibwira ko Gospel yo
mu Rwanda ifite ahantu ikura Inspiration kuri Gospel yo mu Burundi, abantu nka
Fortran Bigirimana, Willy, Apollinaire... U Burundi nta kintu butaduhaye."
Aya magambo ya The Ben agaragaza icyubahiro afitiye abahanzi
b'Abarundi, by'umwihariko abamaze imyaka myinshi bakora umuziki wa Gospel,
bamwe muri bo bakaba baragize uruhare mu gukuza uyu muziki no kugeza ubutumwa
bwawo mu bihugu bitandukanye birimo n'u Rwanda.
Iyo havuzwe amateka ya Gospel mu Burundi, izina rya Apôtre
Apollinaire Habonimana riza mu y'ingenzi. Ni umwe mu baririmbyi n'abaramyi
bagize uruhare mu gukundisha Abanyaburundi indirimbo zihimbaza Imana.
Apollinaire yavukiye i Bujumbura mu 1972. Yatangiye gukunda
umuziki akiri muto, aza kuwugira umwe mu nzira akoresha mu murimo w'Imana.
Afite amateka akomeye mu gucuranga, kuririmba no gutoza abandi baramyi.
Ikinyamakuru Iwacu cyigeze kumugarukaho nk'umwe mu bantu
bagize uruhare rukomeye mu gutuma Gospel imenyekana mu Burundi, cyane cyane
binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe, zakomeje kuririmbwa mu nsengero no mu bindi
bikorwa bitandukanye.
Apollinaire kandi yagize uruhare mu gukurikirana no gufasha
abahanzi bakiri bato, barimo bamwe mu mazina yaje kumenyekana cyane muri Gospel
yo mu Burundi.
Fortran Bigirimana ni umwe mu baramyi b'Abarundi bazwi cyane
mu karere. Yabaye mu bahanzi bagize uruhare mu gukomeza kumenyekanisha Gospel
y'u Burundi, ndetse ibikorwa bye byagiye bigera no ku bakunzi b'uyu muziki mu
Rwanda.
Willy Uwizeye na we ari mu mazina akomeye mu baramyi
b'Abarundi. Ni umwe mu bahanzi bakunze kugarukwaho iyo havugwa abahanzi bagize
uruhare mu mateka ya Gospel y'iki gihugu.
Undi ni Fabrice Nzeyimana, washinze itsinda rya Heavenly
Melodies mu 2005 i Bujumbura. Iri tsinda ryaje kuba rimwe mu matsinda akomeye
mu muziki wa Gospel mu Burundi, rihuza abaririmbyi, abacuranzi n'abandi bafite
impano zitandukanye.
Mu bahanzi banyuze muri Heavenly Melodies cyangwa bagize
uruhare mu bikorwa byayo harimo Fortran Bigirimana, Clark na Ngabire.
Fabrice kandi yagiye agaragara mu bikorwa bihuriza hamwe
abahanzi ba Gospel, hagamijwe guteza imbere indirimbo zihimbaza Imana no
gufasha abahanzi b'Abanyaburundi kumenyekana.
Dudu T Niyukuri ni umwe mu bahanzi n'abatunganya umuziki
bagize uruhare mu guhindura imikorere ya Gospel yo mu Burundi, cyane cyane mu
kuyihuza n'umuziki ugezweho.
Yatangiye kuririmba akiri muto mu rusengero, nyuma yiga
ibijyanye no gutunganya amajwi muri Afurika y'Epfo. Yagize uruhare mu guteza
imbere indirimbo za Gospel binyuze mu kuririmba, gutunganya ibihangano no
gufasha abandi bahanzi.
Mu bandi bafite amateka akomeye harimo David Tresor
Nduwimana, umwe mu baramyi b'Abarundi uzwi no mu Rwanda. Yabaye umwe mu bagize
itsinda rya Shemeza ryatangijwe na Apôtre Apollinaire Habonimana.
David ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, umucuranzi n'umutoza
w'amajwi. Yakoze ibikorwa bitandukanye mu Rwanda no mu Burundi, ndetse aza no
gukorera ibikorwa bye bya muzika muri Australia.
Mu 2022, abahanzi barimo Apôtre Apollinaire, Fortran
Bigirimana, Willy Uwizeye, Dudu T Niyukuri, Fabrice na Maya Nzeyimana na David
Nduwimana bahuriye mu ndirimbo yise 'Yarazutse'.
Iki gihangano cyabaye umwanya wo kongera guhuza bamwe mu
baramyi bakomeye b'Abarundi, bagaragaza ubufatanye n'ubushake bwo guteza imbere
umuziki wa Gospel ukomoka mu gihugu cyabo.
Mu bakomeje kuzamura Gospel y'u Burundi harimo Pastor Lopez
Nininahazwe, umwe mu baramyi b'ikiragano gishya.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, mu 2022, yagaragajwe
nk'umwe mu baramyi bari kwigaragaza mu Burundi, binyuze mu ndirimbo
zitandukanye zirimo 'Ntwara kure', 'Ku birenge vyawe', 'Ndakwihaye' na 'Ntabura
uko abigenza'.
Hari kandi amatsinda nka Redemption Voice na SMS, na yo
yagiye agira uruhare mu gukomeza umurimo w'indirimbo zihimbaza Imana mu
Burundi.
Ibi bigaragaza ko ibyo The Ben avuga ku ruhare rw'u Burundi
muri Gospel yo mu karere bifite amateka ashingiye ku bahanzi, amatsinda
n'ibikorwa byagiye bihuriza hamwe abaririmbyi b'ibihugu bitandukanye.
Uretse kugaruka ku ruhare rw'u Burundi mu muziki wa Gospel,
The Ben yanavuze ko muri iki cyumweru azatangaza umuhanzi uzaserukira iki
gihugu mu gitaramo cye cya 'The New Year Groove', kizaba ku wa 1 Mutarama 2027
muri BK Arena.
Uyu muhanzi yavuze ko ari mu bahanzi bane b'Abarundi barimo
Kidumu, Lolilo, Big Fizzo na Sat-B.
Ni igitaramo kuri iyi nshuro cyahawe insanganyamatsiko ya
'East African G.O.A.T', kigamije guhuriza i Kigali abahanzi bakomeye bo mu
bihugu bigize Afurika y'Iburasirazuba.
The Ben kandi yagaragaje ko mu bahanzi b'Abarundi yakunze mu
bihe byose harimo Yoya Jamali, avuga ko amwubaha cyane. Ati: "Nakunze Yoya
Jamali cyane."
Yoya Jamali, uzwi kandi nka Yoya, ni umuhanzi w'u Burundi
amazina ye nyakuri ari Issa Jamal. Yavukiye mu ntara ya Muyinga mu 1988,
atangira urugendo rw'umuziki akiri muto, abanza kubyina mu itsinda
ry'ababyinnyi, nyuma aza no kwinjira mu kuririmba mu 2003.
Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Wiyumva gute' na 'Mot de
passe', zagiye zimuhesha ibihembo bitandukanye mu Burundi. Yanakoreye ibikorwa
by'umuziki i Kigali mbere yo kwimukira mu Bwongereza.
The Ben kuba agaragaje ko amukunda kandi amwubaha bigaragaza
ko adashingiye ku bahanzi b'iki gihe gusa, ahubwo anaha agaciro abahanzi bagize
uruhare mu kubaka umuziki w'u Burundi mu bihe byatambutse.
Igitaramo cya 'The New Year Groove' cyatangiye kuba
ngarukamwaka mu 2025, ubwo The Ben yamurikaga Album ye 'Plenty Love'. Mu 2026,
cyabaye ku nshuro ya kabiri, asangira urubyiniro na Bruce Melodie.
Ku nshuro ya gatatu, The Ben arifuza ko cyaba urubuga ruhuza abanyabigwi bo mu karere, u Rwanda rukakira abahanzi bo mu Burundi, Uganda, Kenya na Tanzania.

The Ben yavuze ko Gospel yo mu Rwanda ifite byinshi yigiye
ku y'u Burundi, ashimangira uruhare rw'abaririmbyi nka Fortran Bigirimana,
Willy na Apollinaire mu gutanga imbaraga n'ihumure ku muziki wo kuramya no
guhimbaza Imana mu Rwanda
