The Ben na Andy Bumuntu mu bazasusurutsa abazitabira YouthConnekt Africa Summit

Imyidagaduro - 2026-11-24 11:02
Sangiza:

Umwanditsi:

The Ben na Andy Bumuntu mu bazasusurutsa abazitabira YouthConnekt Africa Summit

Kigali igiye kwakira inama mpuzamahanga ya YouthConnekt Africa Summit, izahuza urubyiruko, abayobozi, abashoramari, abahanga mu guhanga udushya n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Uretse ibiganiro bigamije kurebera hamwe icyateza imbere umugabane, iyi nama izarangwa n’ibikorwa by’imyidagaduro bizasusurutsa abazayitabira, birimo ibitaramo by’abahanzi, ababyinnyi n’abanyarwenya batandukanye.

Mu bazitabira ibi bikorwa byo gususurutsa abantu harimo The Ben, Andy Bumuntu, Kenny Mirasano, umunyarwenya Michael Sengazi, umushyushyarugamba Zuba Mutesi, DJ Ira, Vega Drift, Novia Ruto, Naleli, Gashora Girls, DJ Fiston, Titi Brown n’abandi babyinnyi.

Ni urutonde rw’abahanzi n’abanyempano baturutse mu byiciro bitandukanye by’imyidagaduro, bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe mu rwego rwo kugaragaza ubukire bw’impano, umuco n’ubuhanzi nyafurika.

Abazitabira iyi nama bazabona umwanya wo kwishimira umuziki, imbyino n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi, mu gihe Kigali izaba ihindutse ihuriro ry’urubyiruko rw’Afurika.

Iyi nama ya munani ya YouthConnekt Africa Summit izabera muri Kigali Convention Centre, kuva ku wa Gatatu tariki ya 25 kugeza ku wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2026.

Iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Shaping the Generational Mission”, ishishikariza urubyiruko rw’Afurika kuva mu biganiro rukagera ku bikorwa bifatika, bigira uruhare mu guhindura imibereho yarwo no kubaka ahazaza h’umugabane.

Biteganyijwe ko izahuza urubyiruko, abayobozi ba za Guverinoma, abikorera, abashoramari, abahanga mu ikoranabuhanga no guhanga udushya ndetse n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika no hanze yayo.

Abategura iyi nama bateganya ko izitabirwa n’abantu barenga 5.000 bazayikurikiranira aho izabera, mu gihe abandi basaga 25.000 bazayitabira bifashishije ikoranabuhanga. Urubyiruko ruzaba rugize hafi 85% by’abazitabira bose.

Intego nyamukuru ni ugushakira hamwe ibisubizo ku bibazo umugabane wa Afurika uhura na byo, ariko cyane cyane kureba uko amahirwe ari kuvuka mu bukungu, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari yakwifashishwa mu guteza imbere urubyiruko.

Umuyobozi Mukuru wa YouthConnekt Africa, Yann Gwet, yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaragaza ko igihe kigeze kugira ngo urubyiruko n’abafatanyabikorwa bafatanye gushyiraho ibisubizo bifatika ku bibazo Afurika ihanganye na byo.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, na we yagaragaje ko urubyiruko rw’Afurika rukwiye gufata iya mbere mu kubaka ahazaza h’umugabane, aho gutegereza ko ibisubizo byose bituruka ahandi.

Yashimangiye ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi, ubucuruzi, umuco, ubuhanzi n’ibindi bikorwa byafasha Afurika kwigira no kugera ku iterambere rirambye.

Mu ngingo zizibandwaho muri iyi nama harimo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, imiyoborere myiza, guhanga imirimo, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ubukungu bushingiye ku muco n’ubuhanzi ndetse no kwita ku mibereho myiza y’urubyiruko.

Mu biganiro biteganyijwe harimo icyiswe “Amasoko Atagira Imipaka”, kizibanda ku buryo Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), ubucuruzi bukorerwa ku ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (AI) bishobora gufasha urubyiruko kubona amahirwe mashya yo kwihangira imirimo no kwagura ibikorwa byarwo.

Hari kandi ikiganiro cyiswe “Kurenga Umushahara Gusa”, kizasesengura uburyo hashobora gushyirwaho imirimo myiza kandi irambye, ifasha urubyiruko kwibeshaho no kwiteza imbere.

Ikindi gishya muri iyi nama ni ibihembo bizwi nka Youth-Friendly Companies Awards, bizahabwa ibigo byagaragaje uruhare rugaragara mu guha urubyiruko akazi no gushyigikira ibikorwa bigamije kuruteza imbere.

YouthConnekt Africa ni gahunda yatangijwe mu Rwanda mu 2017, ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame, igamije guhuza urubyiruko n’amahirwe arufasha kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byarwo.

Kuva yatangira, iyi gahunda imaze kwaguka igera mu bihugu 39 bya Afurika, iba urubuga ruhuza urubyiruko, inzego za Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Patient Ndizeye, ushinzwe gahunda muri YouthConnekt Africa, yagaragaje ko ibikorwa by’iyi gahunda byagize uruhare mu guhanga imirimo irenga 200.000 no kongera ubufatanye hagati ya za Guverinoma, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa.

Kuba iyi nama igiye kubera i Kigali ku nshuro ya munani, ni n'umwanya wo gukomeza kugaragaza uruhare rw'u Rwanda mu bikorwa bigamije guhuza no guteza imbere urubyiruko rw'Afurika.

Muri rusange, YouthConnekt Africa Summit 2026 ntizaba ari urubuga rw’ibiganiro gusa, ahubwo izaba n’umwanya wo kugaragaza ubushobozi bw’urubyiruko mu guhanga ibisubizo, guteza imbere ubukungu no gukoresha impano zarwo mu kubaka Afurika yifuza.

Kuri iyi nshuro, kuba abahanzi nka The Ben, Andy Bumuntu na Kenny Mirasano bari mu bazasusurutsa abazitabira iyi nama, byongerera ubuhanzi n’imyidagaduro umwanya ukomeye mu bikorwa bigaragaza impano n’umuco by’umugabane wa Afurika.

 

The Ben ari mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira inama ya YouthConnekt Africa Summit 2026, izabera muri Kigali Convention Centre kuva ku wa 25 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026


Kenny Mirasano ari mu bazaririmba mu bikorwa by’imyidagaduro biteganyijwe muri YouthConnekt Africa Summit 2026


Andy Bumuntu ari mu bahanzi bazaririmba mu nama ya YouthConnekt Africa Summit 2026, izahuza urubyiruko, abayobozi, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...