The Ben agiye kongera gutaramira muri Uganda

Imyidagaduro - 2026-11-27 09:30
Sangiza:

Umwanditsi:

The Ben agiye kongera gutaramira muri Uganda

Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben agiye kongera gusubira muri Uganda, aho ategerejwe mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Kampala ku wa 3 Ukuboza 2026.

Iki gitaramo kizaba ari umwanya wo kongera guhura n’abakunzi b’umuziki we muri iki gihugu, nyuma y’igihe gito yongeye kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro byabereye muri Uganda.

Amakuru y’iki gitaramo agaragaza ko The Ben ari mu bahanzi batumiwe mu birori byo gufungura ahantu hashya ho kwidagadurira hazwi nka Izuri Cafe Lounge, mu Mujyi wa Kampala.

Mu bandi bahanzi n’abakora mu ruganda rw’imyidagaduro bazafatanya na The Ben muri iki gitaramo harimo Jeje Star, DJ Kerb, DJ Josh, DJ Fab 250, Viana, Indi Mc, Omi na Mcee.

Aba bose bazagira uruhare mu gususurutsa abazitabira ibi birori, mu gihe The Ben azaba ari umwe mu bahanzi nyamukuru bazasusurutsa abashyitsi mu ijoro ryo gutangiza iyi nyubako nshya.

Kugaruka kwa The Ben muri Uganda bije nyuma y’uko yari aherutse kuhakorera igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 10 ya Comedy Store Uganda, cyabaye ku wa 30 Ukwakira 2026, kuri Lugogo Cricket Oval i Kampala.

Muri icyo gitaramo, The Ben yataramanye n’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania ndetse n’umunyarwenya Eric Omondi wo muri Kenya, bahurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi bakomeye bo muri Uganda.

Mbere y'icyo gitaramo, The Ben na Diamond Platnumz bari bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru, aho The Ben yashimye uyu muhanzi wo muri Tanzania, avuga ko ari umwe mu bantu afatiraho urugero mu rugendo rwe rw'umuziki.

Yasobanuye ko Diamond amufata nk'igitabo ahora asoma kugira ngo arusheho.

The Ben na Diamond Platnumz basanzwe bafitanye indirimbo yitwa 'Why', yabafashije kurushaho gukundwa mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

Kongera gutaramira muri Kampala ku wa 3 Ukuboza 2026 bizaba ari andi mahirwe kuri The Ben yo gukomeza kwegera abakunzi be bo muri Uganda, ndetse no kwagura izina rye ku isoko ry'umuziki wo muri Afurika y'Iburasirazuba.


The Ben agiye kongera gutaramira i Kampala muri Uganda, aho azataramira mu gitaramo cyo gufungura Izuri Cafe Lounge kizaba ku wa 3 Ukuboza 2026, ahurire ku rubyiniro n’abandi bahanzi barimo Jeje Star na Viana


Nyuma yo gutaramana na Diamond Platnumz muri Uganda mu kwizihiza imyaka 10 ya Comedy Store, The Ben agiye kongera gusubira i Kampala mu kindi gitaramo kizaba ku wa 3 Ukuboza 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...