Thacien Titus ari kuvuga imyato MTN kubwo gushyigikira umuziki wa Gospel

Iyobokamana - 17/11/2016 11:09 AM
Share:
Thacien Titus ari kuvuga imyato MTN kubwo gushyigikira umuziki wa Gospel

Umuhanzi Thacien Titus arashimira bikomeye MTN Rwanda uburyo ikomeje gushyigikira umuziki wa Gospel. Ni nyuma y’aho yegukanye igikombe muri Groove Awards Rwanda 2016 nk’umuhanzi ufite indirimbo ya Gospel yitabirwaho n’abantu benshi mu gihe kingana n’ukwezi iri rushanwa ryamaze.

Ku Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2016 mu birori byabereye kuri Serena Hotel byo guhemba abahanzi ba Gospel bakoze cyane mu mwaka wa 2016 binyuze mu irushanwa Groove Awards Rwanda 2016, umuhanzi Thacien Titus wari mu cyiciro cya 'Most Downloaded Callertunes' (indirimbo yitabirwaho n'abantu benshi), ni we watahanye icyo gikombe giherekejwe na sheki y'ibihumbi 200 by'amanyarwanda (200.000Frw).

Muri iki cyiciro Thacien Titus yari ahagarariwe n'indirimbo ye 'Aho ugejeje ukora' yari ihanganye n'izindi z'abahanzi b'ibyamamare mu muziki wa Gospel, abo akaba ari: Theo Bosebabireba wari ufitemo indirimbo 'Acakuria', Gaby Kamanzi wari uhagarariwe n'indirimbo 'Arankunda', Serge Iyamuremye wari ufitemo indirimbo 'Nzaririmba' na Tonzi wari ufitemo indirimbo yitwa Sijja Muvako. Ni irushanwa ryamaze ukwezi, ariko rikaba rigikomeje kuko rizarangira mu Ukuboza 2016.

Thacien Titus wamamaye mu ndirimbo 'Aho ugejeje ukora', 'Mpisha mu mababa', 'Umva gusenga' n'izindi, aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko yatunguwe cyane no guhabwa iki gikombe, bikaba byamweretse ko MTN Rwanda ikoresha ukuri kuzuye muri gahunda zayo zose. Nyuma yo guhabwa iki gikombe, arashimira MTN uburyo ikomeje gushyigikira ivugabutumwa by'umwihariko umuziki wa Gospel. Yasabye abanyarwanda gukomeza kumushyigikira bamutora kugira ngo azegukane igikombe nyirizina kizatangwa na MTN Rwanda mu mpera z'uyu mwaka wa 2016. Yagize ati:

Ndashimira MTN muri rusange uburyo bakomeje kugenda bashyigikira ivugabutumwa cyane cyane Gospel music. Ndashimira abanyarwanda bose bakomeje kumpa amahirwe yo kwegukana igikombe cya MTN Callertunes babigaragarisha gutora indirimbo yanjye, nkaba mbashije kwegukana iki gikombe gitanzwe,ntabwo irushanwa rirarangira iki gice ni icya mbere mbashije kwegukanamo igikombe,ndasaba abanyarwanda bose gukomeza kunshyigikira kugeza ku gikombe final kizatangwa mukwa 12/2016. Kwegukana iki gihembo byaranshimishije n'ubwo bitari byoroshye. Nahatanaga n'abahanzi bakomeye byansabye gukangurira abanyarwanda kuntora nkoresheje imbaraga nyishi kandi ndabikomeje paka ku gikombe final. Gutora ujya aho wandikira ubutumwa bugufi, ukandika 43613, ukohereza kuri 3788.

JPEG - 96.7 kb

Thacien Titus i Muhanga mu rugo rwe avuga imyato MTN

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Alain Numa wo muri MTN Rwanda, yadutangarije ko Thacien Titus yahize bagenzi be bari kumwe mu irushanwa rimaze ukwezi kumwe kuko ryatangiranye na gahunda ya Groove Awards Rwanda 2016 ubwo gutora abahatanira ibihembo by'uyu mwaka byari bitangiye. Yakomeje avuga ko irushanwa ryatangiye ku kwezi k'Ukwakira ndetse rikaba rikomeje kuko rizamara amazi abiri rikazarangira mu kwezi k'Ukuboza 2016.

Alain Numa yabwiye Inyarwanda.com ko umuhanzi wa Gospel uzagira indirimbo yahize izindi ziri muri iri rushanwa, azahembwa ibihumbi 400 by'amanyarwanda (400.000Frw). Iri rushanwa ry'indirimbo z'abahanzi ba Gospel rikaba rizahoraho kuko MTN Rwanda ifite gahunda yo gushyigikira no guteza imbere umuziki wa Gospel. Abahanzi bandi baririmba Gospel batangarijwe ko amarembo akinguye bakaba bashobora gushyira indirimbo zabo muri MTN Callertunes, MTN ikabafasha kwamamaza ubutumwa bwiza bukubiye mu bihangano byabo kandi na bo ubwabo akaba ari inyungu zabo kuko uko indirimbo isabwe ndetse ikanatorwa cyane ari nako umuhanzi abona amafaranga menshi.

Tubibutse ko gutora Thacien Titus ari ukujya aho wandikira ubutumwa bugufi, ukandika 43613, ukohereza kuri 3788.

Thacien Titus

Thacien Titus ati 'Aho ugejeje ukora mbaye ngushimiye'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...