Uyu mukino wahuje Kansas City Chiefs na Arizona Cardinals wabereye kuri Stade ya Chiefs, ukaba wari umwihariko ku muryango wa Taylor Swift na Travis Kelce, kuko bari bitabiriye ari benshi.
Taylor Swift, usanzwe witabira imikino yose Chiefs yakiriye mu rugo muri uyu mwaka, kuri iyi nshuro yari kumwe n’ababyeyi be, Andrea na Scott Swift.
Mu bandi bagaragaye muri VIP Box harimo Donna Kelce, nyina wa Travis Kelce, ndetse na Kylie Kelce, umugore wa Jason Kelce akaba n’umugore wa mukuru wa Travis. Ibyishimo byari byinshi ubwo Travis Kelce yatsindaga igitego, aho Taylor Swift yagaragaye n’umwishywa we Wyatt bacyishimiye.
Uyu muhanzikazi yari aherutse kugaruka ku rubyiniro rwa Country Music Awards (CMA), aho yongeye kuririmbira muri ibi bihembo nyuma y’imyaka 13. Yataramiye abari aho mu ndirimbo ebyiri zirimo I Knew It, I Knew You na Our Song.
Nubwo Taylor Swift atatahanye igihembo muri CMA Awards, kuri iyi nshuro yerekeje ibitekerezo ku gufasha Travis Kelce na Kansas City Chiefs gukomezaguhatana kugeza bageze ku ntsinzi, ikipe yari ihanzwe amaso kugira ngo yegukane intsinzi yayo ya gatatu yikurikiranya.


Taylor Swift yishimiye igitego cy'umugabo we Travis Kelce
