Taylor Swift yegukanye ibihembo 2 muri 11 yari ahataniye muri MTV VMAs 2026

Cinema - 28/09/2026 6:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Taylor Swift yegukanye ibihembo 2 muri 11 yari ahataniye muri MTV VMAs 2026

Umuhanzikazi Taylor Swift yegukanye ibihembo bibiri muri MTV Video Music Awards (VMAs) 2026, mu birori byabaye ku Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026, i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Taylor Swift, ufite imyaka 36, yari ahataniye ibihembo 11, ariko atahana ibihembo bya Video of the Year ku ndirimbo ye “The Fate of Ophelia” na Best Direction ku ndirimbo “Opalite”.

Mu ijambo rye ubwo yahabwaga igihembo cya Video of the Year, Taylor Swift yashimiye abafana be bamuhundagajeho amajwi, anagitura  umuririmbyikazi w’icyamamare Dolly Parton witabye Imana. Yagize ati: “Ku bafana banjye, mwarakoze kuntora.

Yakomeje agira ati: “Ndashaka gushimira no gutura iki gihembo umuntu umwe, ibi ntibyari kubaho iyo atabaho. Uwo ni Dolly Parton, umwamikazi w’abakobwa bagaragaza ubudasa.”

Taylor Swift yashimangiye ko Dolly Parton yari umuhanga mu kuvuga inkuru binyuze mu ndirimbo ze, ku buryo iyo uzumvise uba umeze nk’ureba amashusho meza y’indirimbo.

Taylor Swift yari ahataniye ibihembo 11

Uretse ibihembo bibiri yegukanye, Taylor Swift yari ahataniye n’ibindi birimo Best Choreography, Best Art Direction, Best Cinematography, Best Editing, Best Visual Effects na Best Pop Song, byose bifitanye isano n’indirimbo ye “The Fate of Ophelia”.

Yari kandi ahataniye igihembo cya Best Album ku muzingo we The Life of a Showgirl, Artist of the Year ndetse na Song of the Summer ku ndirimbo “I Knew It, I Knew You”, yakozwe muri filime Toy Story 5.

Muri ibi birori, Taylor Swift yanahawe igihembo cy’icyubahiro cya mbere cya Artist Director Honors. Yanamuritse amashusho y’indirimbo ye nshya “Patient Zero”, agaragaramo abakinnyi Colin Farrell na Dakota Johnson bakina bakundana.

Muri ayo mashusho, Taylor Swift agaragaramo nk’umukunzi wa Colin Farrell uba warapfuye, ariko agakomeza kugaragara nk’umuzimu.

Yasohoye izindi ndirimbo kuri The Life of a Showgirl

Ibi birori bibaye nyuma y’uko Taylor Swift asohoye ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, indi verisiyo y’umuzingo we wa 12 yise The Life of a Showgirl: The Encore. Iyi verisiyo nshya iriho indirimbo “Patient Zero” ndetse n’izindi eshatu zirimo “Cleveland!”, “Pink Clouding” na “Babylon”.

Mu butumwa aherutse kunyuza kuri Instagram, Taylor Swift yavuze ko yashimiye abafana be ku bwo gutuma The Life of a Showgirl igira amateka akomeye mu cyumweru cya mbere yasohotsemo, ikaba ari yo yabaye iya mbere mu kugurishwa cyane muri icyo gihe.

Yavuze ko yagiye muri Suède kwizihiza iyo ntsinzi ari kumwe n’abatunganya umuziki Max Martin na Shellback, bafatanyije gukora uwo muzingo.

Ati: “Twifuzaga gufata akanya tukishimira ibyabaye no kuzirikana ukuntu twari dufite impamvu nyinshi zo gushimira. Ariko aho twari turi hari studio, maze dukora ibyo dusanzwe dukora iyo hari ikintu cyadukoze ku mutima: twanditse izindi ndirimbo.”

Yasoje avuga ko izo ndirimbo nshya zakozwe biturutse ku munezero n’ishimwe yageneye abafana be, kubera uburyo bakiriye kandi bakishimira umuzingo The Life of a Showgirl.

Taylor Swift yegukanye ibihembo 2 muri 11 yari ahataniye muri MTV VMAs 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...