Ibi yabigarutseho ku wa 21 Ugushyingo 2026, ubwo mu Mujyi wa Stockholm muri Suède hafungurwaga ku mugaragaro ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri Suède, abahagarariye ibihugu byabo, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.
Nduhungirehe yavuze ko uru rwibutso rufite igisobanuro gikomeye ku Rwanda no ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ruzaba ahantu ho kwibukira abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.
Yashimiye Guverinoma ya Suède, Itorero rya St. Magdalena, ubuyobozi bw’Umujyi wa Stockholm, Umuryango Ibuka Sweden n’abandi bagize uruhare mu ishyirwaho ry’uru rwibutso.
Yasobanuye ko uru rwibutso rutagamije gusa guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo runagamije gukomeza kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwerekana ubufatanye n’abayirokotse.
Yagarutse ku buzima bw’Abanyarwanda barokotse Jenoside baba muri Suède, ashimangira ko nubwo bahuye n’ibikomere bikomeye byo kubura ababo, bagaragaje ubutwari bwo kongera kubaka ubuzima no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu babayemo.
Yashimye uruhare Suède yagize mu gufasha u Rwanda mu rugendo rwo kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko mu bijyanye no guharanira ubutabera, gukurikirana abakoze Jenoside no guteza imbere ubwiyunge.
Yongeyeho ati: “Bikunze kuvugwa ko ubucuti nyakuri bugaragarira mu bihe by’amakuba. Mu myaka yashize, Suède yagaragaje ko ari inshuti nyakuri y’u Rwanda.”
Yagaragaje ko ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kizaba umurage ukomeye ku bazavuka mu bihe biri imbere, kikazafasha abazarusura gutekereza ku mateka, gusobanukirwa n’ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Minisitiri Olivier Nduhungirehe, yashimiye igihugu cya Suède ku bufatanye kimaze imyaka isaga 30 kigirana n’u Rwanda
