Shevchenko yashinje Mudryk kubeshya no kwigira umwere

Imikino - 2026-11-20 12:47
Sangiza:

Umwanditsi:

Shevchenko yashinje Mudryk kubeshya no kwigira umwere

Mykhailo Mudryk yashinje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Ukraine (UAF) kuba ari ryo ryatumye asanganwa ibiyobyabwenge mu mubiri, mu gihe Andriy Shevchenko we amushinja gushaka kugereka icyaha ku mukozi waryo utari ugifiteho uruhare.

Andriy Shevchenko, wahoze ari icyamamare mu mupira w’amaguru muri Ukraine akaba ayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu, yashyize hanze itangazo ashinja abahagarariye Mykhailo Mudryk kuba baragerageje inshuro nyinshi gushaka umuntu wo muri iri shyirahamwe wemera ko ari we wagize uruhare mu kuba uyu mukinnyi yarasanzwemo Meldonium, ikinyabutabire kiri ku rutonde rw’ibitemewe mu mikino.

Mudryk, ufite imyaka 25, ukinira Tottenham Hotspur ku ntizanyo ya Chelsea, yari yarahagaritswe gukina kuva mu Ugushyingo 2024 kugeza muri Nyakanga 2026, nyuma yo gusanganwa Meldonium mu isuzuma ryakozwe ku bakinnyi.

Uyu mukinnyi yahakanye kugira uruhare mu gukoresha iki kinyabutabire, ashinja Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Ukraine kuba ari ryo ryatumye kijya mu mubiri we. Yavuze ko ashobora kuba yarakigejejwemo ubwo yari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.

Gusa mu itangazo rye, Shevchenko yavuze ko ibyo Mudryk ashinja abakozi b’iri shyirahamwe nta shingiro bifite, ashimangira ko bakora akazi kabo mu bunyangamugayo no mu buryo bw’umwuga.

Yasabye Mudryk gushyira hanze ibimenyetso bifatika bishobora gushyigikira ibyo ashinja iri shyirahamwe, bitaba ibyo akisubiraho ku magambo yavuze. Ati: “Niba Mykhailo Mudryk afite ibimenyetso bishyigikira ibyo avuga, nabishyire ahagaragara. Niba nta bimenyetso afite, niteze ko azisubiraho ku mugaragaro, agasaba imbabazi abantu yashidikanyije ku bunyangamugayo n’ubunyamwuga bwabo.”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...