Ibi yabigarutseho mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, agaragaza ko nubwo yatangiye ibikorwa bye agamije guhindura ubuzima bw’abandi no guteza imbere urubyiruko, hari igihe umuntu agera ku rugero runaka agacika intege iyo atabona ubufasha n’agaciro gakwiye.
Sherrie Silver yavuze ko hari abantu batangira ibikorwa bigamije impinduka nziza bafite ishyaka ryinshi, ariko iyo babuze ababashyigikira, bagahora bahura n’ababanenga, bagenda batakaza ubushake bwo gukomeza.
Yagaragaje ko aho umuntu akorera ibikorwa bye n’abantu bamukikije bigira uruhare rukomeye mu gutuma akomeza kugira imbaraga cyangwa akazicika intege.
Yavuze ko ubu asobanukiwe impamvu hari abantu bageze ku rwego rwo kwishakamo ibisubizo, bagahitamo kwibanda ku buzima bwabo no kwishimira amafaranga binjiza aho gukomeza kwitangira abandi.
Mu butumwa bwe, Sherrie yagaragaje ko hari byinshi yigiye muri uru rugendo, ashimangira ko atari umuntu ukunda kuvuga cyane cyangwa kwivanga mu buzima bw’abandi, ahubwo ko icyo yifuza ari ugukora impinduka zirambye mu ruganda rw’imyidagaduro.
Yavuze ko intego ye ari ugufasha urubyiruko bafite impano kubona amahirwe yo kuzamura urwego rwabo, bakagera kure ndetse bakanarenga aho we yageze.
Gusa, yagaragaje ko na we ari umuntu nk’abandi, udashobora gukomeza gukora ibyo byose wenyine mu gihe ahora yumva adahabwa agaciro.
Yagize ati: “Abandi bantu bameze nkanjye bazaza. Inama nabagira ni ukubafasha, mukifatanya na bo aho kugerageza kubaca intege. Kuko abantu bose ntibagira kwihangana kumwe, kandi si bose bazahitamo gukomeza guhangana n’ibibaca intege.”
Yakomeje agaragaza ko nubwo akunda igihugu cye kandi ibikorwa yakoze bikaba bigaragaza ko impano zishobora guhindura ubuzima, na we afite aho ubushobozi bwo kwihangana bugarukira.
Kimwe mu bice by’ingenzi by’ubutumwa bwa Sherrie Silver ni aho yagaragaje ko abantu benshi babona amashusho y’ibyishimo, abana babyina, baririmba kandi bishimye, ariko ntibamenye ibindi bikorwa bikorwa mu ibanga kugira ngo abo bana babone ubuzima bwiza.
Yavuze ko abantu batabona amashusho y’abana baba bari mu bitaro, ibikorwa byo kubishyurira amafaranga y’ishuri, ndetse n’abana bahatirwa kuva mu ishuri kubera ko amafaranga atabonetse.
Yasobanuye ko uyu mwaka atashoboye gufasha abana benshi nk’uko yari asanzwe abikora, bigatuma hari abata ishuri kubera kubura amafaranga y’ishuri.
Yongeyeho ko hari n’izindi nshingano afata zirimo kureba ko abana babona ibyo kurya no kubaha amasomo yo kubyina ku buntu.
Ibi byose yabivuze agaragaza ko ibikorwa abantu babona ku mbuga nkoranyambaga ari agace gato k’ibyo akora, mu gihe hari n’ibindi bikorwa bisaba ubushobozi n’umutima wo kwitangira abandi bitajya bigaragara.
Yibajije impamvu ibikorwa nk’ibi bidahabwa ubufasha buhagije, asaba ibigo n’imiryango ifite ubushobozi kugira uruhare mu gufasha ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage.
Sherrie Silver yanenze uburyo hari ibigo bishobora gushyira imbere ibikorwa byo kwamamaza kurusha gushyigikira ibikorwa bifitiye akamaro abaturage.
Yibajije niba gahunda zo gufasha umuryango zizwi nka CSR (Corporate Social Responsibility), zigifite umwanya mu mikorere y’ibigo, cyangwa niba zimwe muri zo zarahindutse uburyo bwo kumenyekanisha ibigo gusa.
Yasabye ko abantu bose bafatanya kubaka igihugu, aho kugira ngo inshingano zo guteza imbere abaturage n’urubyiruko zisigaranwe n’abantu bake.
Yashimangiye ko urubyiruko ari rwo mbaraga z’ejo hazaza, kandi ko impano z’abahanzi zishobora gufungura amarembo y’amahirwe nk’uko bigenda no muri siporo.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Sherrie yagaragaje ko umuziki wahinduye ubuzima bwe, ariko ko ibikorwa byose amaze igihe akora byamugizeho ingaruka ku buryo yumva ananiwe mu mutima no mu bitekerezo.
Yagize ati: “Umuziki wahinduye ubuzima bwanjye, ariko umukobwa wanyu yarushye.”
Ubu butumwa bwa Sherrie Silver bwagaragaje uruhande rutajya rugaragara cyane rw’abantu biyemeza gukoresha impano n’ubushobozi bafite mu guhindura ubuzima bw’abandi. Bunibutsa ko ibikorwa by’urukundo n’iterambere bidakwiye kureberwa mu mashusho meza gusa, ahubwo bikwiye no gushyigikirwa kugira ngo bikomeze kugirira akamaro ababikeneye.
Sherrie Silver yanagaragaje ko hari imyumvire ikiri imbogamizi ku bikorwa by'ubugiraneza akora, atanga urugero rw'umuntu washakaga gutera inkunga umuryango we, Sherrie Silver Foundation, ariko akabuzwa n'abantu bamufashaga kumugeraho.
Yavuze ko uwo muntu yagerageje kumuvugisha binyuze ku bantu batandukanye bo mu Rwanda, ariko aho kumuhuza na we, bamugiriye inama yo gutera inkunga undi muryango ukora ibikorwa bisa n'iby'uwo ayoboye, bamubwira ko we adakeneye ubufasha kuko ari umukire.
Yagize ati: “Natunguwe no kumenya ko hari umuntu washakaga gutera inkunga Sherrie Silver Foundation, akagerageza kunshaka anyuze ku bantu batandukanye bo mu Rwanda, ariko bakamugira inama yo gutera inkunga undi muryango ukora ibikorwa bisa n'ibyacu, bamubwira ko ‘Silver adakeneye ubufasha kuko ari umukire’. Mbega imyumvire! Murakoze basore.”
Ibi byagaragaje ko kuba Sherrie Silver ari umuntu uzwi kandi ufite ubushobozi bwo kwinjiza amafaranga bitavuze ko ibikorwa by'umuryango we bidakeneye ubufasha.
Ahubwo, nk'uko ubutumwa bwe bubigaragaza, ibikorwa byita ku bana n'urubyiruko bisaba ubufatanye bw'abantu benshi, ibigo n'abandi bafatanyabikorwa.
Yifashishije uru rugero, yongeye kwibutsa abantu ko badakwiye guca intege abashaka gushyigikira ibikorwa byiza, ahubwo bakwiye kubihuza n'ababikeneye no gufatanya n'ababishyizeho kugira ngo impinduka zifuzwa zigerweho.

Sherrie Silver yatangaje ko yatunguwe no kumenya ko hari umuntu washakaga gutera inkunga umuryango we, Sherrie Silver Foundation, ariko akagirwa inama yo gufasha undi muryango bamubwira ko we ari umukire kandi adakeneye ubufasha


