Shemi uheruka gukorana na Logan Joe yashyize hanze indirimbo yise ‘Peace of Mind’-VIDEO

Imyidagaduro - 2022-12-21 23:12
Sangiza:
Shemi uheruka gukorana na Logan Joe yashyize hanze indirimbo yise ‘Peace of Mind’-VIDEO

Shema Mico Gibril winjiranye mu muziki izina rya Shemi yakoze mu nganzo akora indirimbo nziza y’urukundo.

Indirimbo ‘Peace of Mind’ igaruka ku rukundo rukwiye ko ari urutarimo induru ko n’ukundana yakarugiyemo adashaka kuremereza mu ngenzi we nk'uko izina ryayo ribisobanura, rukaba ari ukundo rutanga amahoro.

Mu magambo ye Shemi yabisobanuye agira ati: "Nkora iyi ndirimbo, nashakaga kuvuga ku buryo muri ino minsi abantu benshi bafite ibyo bahugiyemo usanga bagorana, no kubonera urukundo umwanya bigoranye."

Shemi watangiye umuziki mu 2022 ni umusore ukiri muto w’imyaka 18 dore ko yabonye izuba muwa 2004. Iyi ndirimbo ye ikomeje kunyura benshi mu gihe gito imaze igeze hanze.

Ni bwo bwa mbere ashyize hanze indirimbo ye bwite kuko iyo yari yarumvikanyemo muri uyu mwaka ari iri kuri Album ya Zed.

Iyo yumvikanye bwa mbere yitwa ‘Bluecheese’, akaba yarayihuriyemo na Logan Joe na Maestro Boomin. Ni ibintu avuga ko byamufashije cyane, gahunda ikaba ari ugukora ibihangano byinshi kandi byiza.

Kugeza ubu icyo asaba ni uko abantu bamuha umwanya kandi bakamufasha kumenyekanisha ibikorwa bye.

Aganira na inyaRwanda.com yagize ati:"Abantu icyo nababwira bitegure ibyiza nabo bakomeze kunyereka urukundo bamfasha kugeza kure ibyo nkora."

Shemi avuka mu muryango w’abana 3 aho yavukiye i Nyamirambo. Ni we wa kabiri mu muryango. Yiga mu ishuri rya Glory Academy mu ishami rya ‘Networking’.

Uyu muhanzi yamaze kubona Umujyanama ari we Habimfura Romeo uzwi nka Romiyoo usanzwe ari umuhanzi akanatunganya indirimbo mu nzu y’umuziki ya Loud Sound.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'PEACE OF MIND' YA SHEMI

">

Peace of Mind yakozwe na Huybie na Romiyoo

Indirimbo ye ikomeje gufata imitima ya benshi no gutwara abakoresha Tik Tok


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...