Shema Fabrice yeguye ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA nyuma y’umwaka ayiyobora-VIDEO

Imikino - 30/09/2026 6:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Shema Fabrice yeguye ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA nyuma y’umwaka ayiyobora-VIDEO

Shema Ngoga Fabrice wayoboraga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’umwaka yari amaze awutorewe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026, Shema Fabrice yandikiye Inteko Rusange ya FERWAFA ayimenyesha ko yeguye ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA.

Muri iyi baruwa yanditse ati: ”Nshyikirije ku mugaragaro ubwegure bwanjye ku mwanya w’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), guhera aka kanya. Iki cyemezo ngifashe nyuma y’ikibazo kijyanye n’ubunyangamugayo cyavutse ku birebana nanjye ku giti cyanjye”.

Shema Fabrice yavuze ko guhagarika aka kazi ari cyo gikorwa cy’ingezi mu kurinda ubusugire bw’ishyirahamwe, kugumana icyizere abantu barifitiye no kwemera ko ibikorwa bindi bikomeza mu bwisanzure nta cyangiritse.

Akomeza gushimangira ko ashyigikiye amahame yo kubazwa inshingano, gukorera mu mucyo n’imiyoborere myiza mu mupira w’amaguru w’u Rwanda. Yavuze ko yiteguye gufasha mu ihererekanyabubasha ry’inshingano, kugira ngo imirimo ya FERWAFA ikomeze nta nkomyi.

Yashimiye Inteko Rusange, Komite Nyobozi, abakozi ba FERWAFA, abafatanyabikorwa, abaterankunga, abafana, Ikipe y’Igihugu "Amavubi" ndetse n’abandi bose ku cyizere no ku bufatanye bamuhaye mu gihe yari maze kuri uyu mwanya.

Shema Fabrice yavuze ko kuba yaragize amahirwe yo gukorera umupira w’amaguru w’u Rwanda byabaye ishema rikomeye kuri we.

Yeguye nyuma y’uko yaherukaga gukatirwa n’Urukiko igifungo cy’amezi atandatu gisubitse nyuma y’uko yari yemeye ibyaha yashinjwaga byo gutanga Sheke ebyiri zitazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ni ibyaha yakoze mu bucuruzi bw’ibijyanye n’ibikoresho by’ubuvuzi asanzwe akora binyuze muri kompanyi ye ya Africa Medical Supplier.

Mu mategeko ya FERWAFA, nta muntu wemerewe kuyiyobora yarakatiwe n’inkiko.

Tariki ya 30 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka ushize ni bwo Shema Fabrice yari yaratorewe manda y’imyaka ine ari Perezida wa FERWAFA. 

Shema Fabrice yatangiye kuyobora FERWAFA tariki ya 30 Kanama 2025, yegura tariki ya 29 Nzeri 2026

Shema Fabrice yeguye ku nshingano za Perezida wa FERWAFA nyuma y'umwaka yari amaze ayiyobora



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...