Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026, Shema Fabrice yandikiye Inteko Rusange ya FERWAFA ayimenyesha ko yeguye ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA.
Muri iyi baruwa yanditse ati: ”Nshyikirije ku
mugaragaro ubwegure bwanjye ku mwanya w’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira
w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), guhera aka kanya.
Shema Fabrice yavuze ko guhagarika aka kazi ari cyo
gikorwa cy’ingezi mu kurinda ubusugire bw’ishyirahamwe, kugumana icyizere
abantu barifitiye no kwemera ko ibikorwa bindi bikomeza mu bwisanzure nta
cyangiritse.
Akomeza gushimangira ko ashyigikiye amahame
yo kubazwa inshingano, gukorera mu mucyo n’imiyoborere myiza mu mupira w’amaguru
w’u Rwanda.
Yashimiye Inteko Rusange, Komite Nyobozi, abakozi ba
FERWAFA, abafatanyabikorwa, abaterankunga, abafana, Ikipe y’Igihugu "Amavubi" ndetse n’abandi bose ku cyizere no ku bufatanye bamuhaye mu gihe yari maze kuri
uyu mwanya.
Shema Fabrice yavuze ko kuba yaragize amahirwe yo
gukorera umupira w’amaguru w’u Rwanda byabaye ishema rikomeye kuri we.
Yeguye nyuma y’uko yaherukaga gukatirwa n’Urukiko
igifungo cy’amezi atandatu gisubitse nyuma y’uko yari yemeye ibyaha yashinjwaga
byo gutanga Sheke ebyiri zitazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe
uburiganya.
Ni ibyaha yakoze mu bucuruzi bw’ibijyanye n’ibikoresho
by’ubuvuzi asanzwe akora binyuze muri kompanyi ye ya Africa Medical Supplier.
Mu mategeko ya FERWAFA, nta muntu wemerewe kuyiyobora yarakatiwe n’inkiko.
Tariki ya 30 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka ushize ni bwo Shema Fabrice yari yaratorewe manda y’imyaka ine ari Perezida wa FERWAFA.

Shema Fabrice yatangiye kuyobora FERWAFA tariki ya 30 Kanama 2025, yegura tariki ya 29 Nzeri 2026

Shema Fabrice yeguye ku nshingano za Perezida wa FERWAFA nyuma y'umwaka yari amaze ayiyobora
