Senegal yabonye itike
nyuma y’uko Mozambique itsinze Ethiopia igitego 1-0 ku wa Kabiri, bituma
Teranga Lions zidashobora kurenza amanota zifite mu itsinda J, nubwo hasigaye
imikino ibiri yo gukina.
Iyi kipe yari yegereje
kubona itike nyuma yo gutsinda Sudan ibitego 4-2 ku wa Mbere, mu gihe iyobowe
n’umutoza mushya Patrick Vieira yakomeje kwitwara neza mu gushaka kwitabira iri
rushanwa.
Cameroon na Benin na zo
zabonye itike zidakinnye, nyuma y’uko Comoros itsinze Congo-Brazzaville, naho
Burkina Faso itsinda Mauritania, bituma amakipe yombi akatisha itike.
Mali na Morocco na zo
zakomeje kwitwara neza, zitsinda imikino yazo zibona itike. Mali yatsinze
Rwanda ibitego 2-0, mu gihe Morocco yatsinze Niger igitego 1-0.
Morocco yatsindiwe na
Abdellah Ouazane, umukinnyi w’imyaka 17, watsinze igitego cyiza ku munota wo
hagati mu gice cya mbere, nyuma y’igikorwa cyiza cyakozwe n’abakinnyi b’iyi
kipe. Uyu mukino wakiniwe i Rabat, nubwo Morocco yari ifite uburenganzira bwo
kuwukinira hanze.
Senegal na Morocco
ziracyategereje icyemezo cy’urubanza ruri mu Rukiko rwa Siporo (CAS),
ruzasuzuma ikibazo cy’igikombe cya Afurika cya 2025. Senegal yari yatsinze
Morocco igitego 1-0 mu minota y’inyongera, ariko nyuma Komisiyo y’ubujurire ya
CAF yambuye Senegal igikombe, igiha Morocco, ishingiye ku kuba Senegal yaravuye
mu kibuga mu minota ya nyuma y’umukino.
Tunisia yikomye umusifuzi
nyuma yo kunganya na Libya
Tunisia, imaze gukina
Igikombe cya Afurika inshuro 17 zikurikirana, iri mu makipe ashobora kubura
itike y’iri rushanwa rya 2027, nyuma yo kunganya na Libya igitego 1-1 mu mukino
wo mu itsinda H.
Tunisia yatangiye neza,
ibona igitego ku munota wa gatatu gitsinzwe na Anis Ben Slimane, nyuma yo
kungukira ku ikosa ryakozwe n’abakinnyi ba Libya.
Libya yaje kwishyura mu
minota ya nyuma y’igice cya mbere, ibonye penaliti yateje impaka zikomeye.
Abakinnyi n’abatoza ba Tunisia bamaze iminota irenga itanu bigaragambya kubera icyo
cyemezo, ariko umusifuzi ntiyagihindura.
Ezoo El Mariamy, wari
wavuzweho gukorerwa ikosa ryatumye penaliti itangwa, ni we wayiteye ayinjiza mu
izamu.
Muri iyi mikino yo
gushaka itike ya CAN, nta VAR ikoreshwa, bityo abakinnyi ba Tunisia
ntibashoboye gusaba ko icyemezo cy’umusifuzi gisubirwamo hifashishijwe
amashusho.
Tunisia yongeye kwishyuza
penaliti mu gice cya kabiri, nyuma y’uko Mohamed Belhadj Mahmoud agonganye n’umunyezamu
wa Libya Ayman Al Tihar, ariko umusifuzi ntiyatanga penaliti. Umukino urangiye,
abakinnyi ba Tunisia bongeye kumugaragariza ko batishimiye ibyemezo bye.
Tunisia ifite amanota
atatu mu mikino ine, iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda H, mu gihe Uganda
iyoboye iri tsinda n’amanota arindwi, Libya ikurikiyeho n’amanota atandatu,
Botswana ikagira amanota ane.
Iyi kipe kandi yari
yanagaragaje kutishimira imisifurire mu mukino ubanza, aho igitego yashakaga
kwishyura cyanzwe kubera kurarira, mbere y’uko Libya itsinda ibitego 2-0.
Nigeria na yo iri mu
makipe ashobora kubura CAN
Nigeria, imwe mu makipe
akomeye muri Afurika, ikomeje kugira ibibazo byo kubona itike y’Igikombe cya
Afurika cya 2027, nyuma yo kunganya na Tanzania 0-0 mu mukino wabereye i
Zanzibar.
Tanzania yamaze kubona
itike kuko ari kimwe mu bihugu bizakira iri rushanwa, bityo Nigeria ikaba
ihanganye na Guinea-Bissau ku itike imwe isigaye mu itsinda L.
Guinea-Bissau yatsinze
Madagascar ibitego 2-0, ibifashijwemo na Mama Baldé na Mauro Rodrigues, ihita
irusha Nigeria amanota atatu.
Nigeria, yatwaye CAN
inshuro eshatu, ishobora kubura iri rushanwa ku nshuro ya mbere kuva muri 2017.
Nubwo igifite imikino ibiri, kuba yaratsinzwe na Guinea-Bissau ibitego 3-0 mu
mukino ubanza bishobora kuyigora, kuko ishobora no gutsinda iyo mikino yose
ariko bikaba bidahagije.
Misiri yananiwe gutsinda
Malawi
Misiri, yatwaye Igikombe
cya Afurika inshuro zirindwi, yari yizeye ko gutsinda Malawi i Lilongwe
byayihesha itike, ariko yananiwe kubona igitego mu mukino warangiye ari 0-0.
Kapiteni Mohamed Salah
yagerageje gutsinda ariko umupira awutera hanze y’izamu hafi y’umurongo, mu
gihe umunyezamu wa Malawi George Chikooka yitwaye neza mu gice cya kabiri,
akuramo imipira myinshi yatewe na Trezeguet, Haissem Hassan, Mohamed Hany na
Ibrahim Adel.
Misiri ifite amanota
umunani mu itsinda B, irushwa abiri na Angola, yatsinze Sudan y’Amajyepfo igitego
1-0, gitsinzwe na Miro mu gice cya mbere.
Angola yari kubona itike
iyo Misiri itsinda Malawi, ariko ubu iracyategereje imikino ibiri isigaye.
Ivory Coast na yo
yananiwe kubona itike muri iyi mikino, nyuma yo kunganya na Gambia ibitego 2-2.
Gambia yari yageze ku
ntsinzi y’ibitego 2-1, ariko Christ Inao Oulai atsinda igitego cyo kwishyura mu
minota y’inyongera, nyuma y’uko Muhammed Badamosi wa Gambia yari amaze guhabwa
ikarita itukura ku munota wa 90.
Ivory Coast iyoboye
itsinda C n’amanota 10, Gambia ifite amanota arindwi, Ghana ikagira amanota
atandatu nyuma yo gutsinda Somalia imikino ibiri yikurikiranya.
Muri Groupe E, DR Congo
yari yegereje intsinzi, nyuma y’uko Junior Kadile ayitsindiye igitego mu gice
cya mbere, ariko Sierra Leone yishyura ku munota wa 94 ibifashijwemo na Alie
Conteh, umukino urangira ari 1-1.
Algeria na yo yatsinzwe
na Togo ibitego 3-0, mu mukino wabereye i Lomé. Thibault Klidje yatsinze
ibitego bibiri mu gice cya mbere, mbere y’uko Kennedy Boateng atsinda icya
gatatu, bituma Togo igira amanota arushwa rimwe n’Algeria iyoboye itsinda I.
Afurika y’Epfo yatsinze
Kenya ibitego 2-1, isubira ku mwanya wa mbere mu itsinda D. Cape Verde
yatsinzwe na Liberia ibitego 2-0, mu gihe Gabon yatunguwe na Lesotho iyitsinda
ibitego 2-0.
Comoros itsinda
Congo-Brazzaville igitego 1-0, Burkina Faso itsinda Mauritania ibitego 3-1,
naho Zambia na Burundi zinganya 1-1.
Amakipe yamaze kubona
itike ya CAN 2027
Amakipe icyenda yamaze
kubona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2027, arimo:
- Benin
- Burkina Faso
- Cameroon
- Mali
- Morocco
- Senegal
- Kenya (izakira irushanwa)
- Tanzania (izakira irushanwa)
- Uganda (izakira irushanwa)
Imikino ibiri ya nyuma yo
gushaka itike izakinwa muri Werurwe 2027, mbere y’uko Igikombe cya Afurika
kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda kuva ku wa 19 Kamena kugeza ku wa 17
Nyakanga 2027.
CAN 2027 irimo kwegera,
ariko amakipe akomeye nka Nigeria, Tunisia, Misiri na Algeria ndetse n’u Rwanda
aracyafite urugamba rwo kubona itike, mu gihe Senegal na Morocco zo zamaze
kwemeza ko zizitabira iri rushanwa.
