Ni igitaramo cy’amashimwe, ubuhamya, umunezero, no gususurutsa abakunzi bayo, bayiherekeje muri uru rugendo rwo kwiyubaka mu buryo bw’umwuka no kugarura benshi kuri Kristo binyuze mu bihangano.
Iyo utekereje imyaka 30 wumva gukomera kw’Imana, kudacogora, umuhamagaro n’imbaraga nkomezi ziva mu ndirimbo z’aba baramyi bakundwa n’abatari bake.
Tuganira na namwe bayibarizwamo, badusangije imbamutima zabo n’amatsiko bategerezanyije uyu munsi w’amashimwe no gutarama.
Mbonimana Moses, Umuyobozi Mukuru wa Korali Send Us God yabwiye inyaRwanda ko muri iki gitaramo ko hazumvikana indirimbo zibutsa gukomera kw’Imana, n’ubushobozi ifite bwo kudatererana abayo.
Ati: “Mwitege indirimbo zirimo ubutumwa butwibutsa ko tutari twenyine! Iyo Mana yabanye natwe muri iyi myaka 30 yose, kandi yiteguye kuza ikabana nawe mubyo uri kunyuramo”.
Iyonsenga Nyampanse Pierre Pitchout watangiranye na Korali akaba na 'Music Director' wayo, avuga ko iki gitaramo kizongera guhuza abantu bingenzi ku bikorwa byabo.
Yivugiye ati: "Ni umwanya mwiza uzahuza abantu bose babanye na Korali SUG muri uru rugendo rw'imyaka 30 hari abo twaririmbanye, abagiye badushyigikira ndetse n'abagiye bakorwaho n'ubutumwa buri mu ndirimbo turirimba”.
Ibyitezwe mu gitaramo byashimangiwe na Sandrine Gisele umazemo imyaka ikabakaba umunani, wasezeranyije abafana kuzanyurwa ntibifuze gutaha.
Ati: “Mwitege amajwi meza n’indirimbo ziryoheye amatwi kandi zifite ubutumwa bukomeye. Mwitege ko igitaramo kizasoza mutabyifuza kubwo kuryoherwa”.
Nubwo ari igitaramo cy’amashimwe, ariko abaramyi bavuga ko bagifite n’ibindi byo kwereka nyagasani agakomeza kubahereza no mu yindi mishinga itari kure y’ivugabutumwa.
Nkaka Yves umaze imyaka icyenda aririmba muri Send Us God ahamya ko Imana yabagiriye icyizere. Anavuga ku rufaya rw’indirimbo zirenga 25 zizaririmbwa.
Abisobanura neza ati: “Ni igitaramo cyo gushima Imana kuba yaratugiriye icyizere muri iyi myaka 30. Hazaba harimo indirimbo zizamura amashimwe ariko tuzaragiza uwiteka urugendo dukomeje. Ubwiza bw’indirimbo zirenga 25 zaringanirijwe uwo munsi nifuza ko ntanumwe wacikwa nabwo”
Send Us God yagize uruhare runini mu ivugabutumwa muri iyi myaka ishize, indirimbo zayo zageze ku mitima ya benshi by’umwihariko imitima y’abaririmbyi bagiye banyura muri uyu muryango.
Yateye intambwe yo kujya mu bice bitandukanye isakaza ubutumwa bwomora imitima , gukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye ibunganira,no gusana imitima yashenjaguwe n’ibyaha.
"Ni hashinwe ukuboko kw’Imana kwayikoresheje mu gihe cy’imyaka mirongo itatu, ubuyobozi bwayirebereye, nka rimwe mu masengesho bahurizaho ari benshi". Amashimwe y'abaririmbyi bayo bari no gusaba Imana gukomeza kubakoresha icyo yabahamagariye.
Korali ‘Send Us God’ yo mu Itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi mu Ishami ry’Icyongereza (Kigali English SDA Church Kibagabaga) igiye kwiziza imyaka 30 imaze ikora ivugabutumwa

Nkaka Yves umaze imyaka icyenda aririmba muri Send Us God ahamya ko Imana yabagiriye icyizere. Yanavuze ko muri iki gitaramo bazaririmba indirimbo zirenga 25

"Mwitege amajwi meza n’indirimbo ziryoheye amatwi kandi zifite ubutumwa bukomeye" Sandrine Gisele uririmba muri Send Us God avuga ku gitaramo cyabo
