Iyi ndirimbo nshya igamije kwibutsa abakirisitu ko
Imana ishobora gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose kugira ngo irwanirire
abayizera, ndetse ko ibyo abantu bashobora kubona nk'ibisanzwe cyangwa bidafite
agaciro bishobora kuba inzira Imana ikoresha mu kugaragaza imbaraga zayo.
Abagize Sayuni Choir batangaje ko igitekerezo cyo
gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku ikorasi basanzwe baririmba yitwa ‘Ibibindi ni
Muri’. Kubera ubutumwa basanze buyikubiyemo bufite akamaro mu buzima
bw'umukristo, bahisemo kuyagura bayikoramo indirimbo yuzuye kugira ngo ubwo
butumwa bugere ku bantu benshi.
Mu kuyitegura, bahisemo kwifashisha inkuru ya Gidiyoni
iboneka mu gitabo cy'Abacamanza, kuva ku gice cya Gatandatu kugeza ku cya
Munani. Ni inkuru igaragaza uburyo Imana yahamagaye Gidiyoni ikamukoresha mu
kurwanya Abamidiyani, nubwo yari ayoboye ingabo nke ugereranyije n'abo bari
bahanganye.
Muri urwo rugamba, Gidiyoni n'ingabo ze bakoresheje
ibibindi, amatabaza n'amahembe, nk'uko Imana yari yabibategetse. Ibyo bikoresho
byasaga n'ibisanzwe, ariko Imana yabikoresheje mu buryo bwatumye ingabo
z'Abamidiyani zitsindwa.
Sayuni Choir ivuga ko bahisemo iyi nkuru kugira ngo
bagaragaze ko imbaraga z'Imana zitagarukira ku byo abantu babona cyangwa
batekereza ko bishoboka. Ahubwo, Imana ishobora gukoresha n'ibintu byoroheje
kugira ngo isohoze umugambi wayo.
Umwihariko w'iyi ndirimbo ni uko inkuru yo muri
Bibiliya yafashwe igahindurwa igihangano cy'umuziki, hagamijwe kugeza ku
bayumva ubutumwa bw'uko Imana ishobora kurwanirira ubwoko bwayo mu buryo
butandukanye n'ubwo abantu baba biteze.
