Sam Shalo yateguje album nshya yise “Unjyimbere”

Imyidagaduro - 2026-11-23 08:47
Sangiza:

Umwanditsi:

Sam Shalo yateguje album nshya yise “Unjyimbere”

Umuramyi Sam Shalo utuye ku mugabane w'u Burayi, yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise “Unjyimbere”, anavuga ko ari mu myiteguro yo kumurika album nshya izitirirwa iyi ndirimbo.

Sam Shalo, wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Guma mu mwuka”, yavuze ko “Unjyimbere” ari indirimbo igamije guhumuriza abantu, kubibutsa kwiringira Imana no kuyishingikirizaho mu bihe bikomeye isi irimo. Avuga ko iyo Imana ibaye imbere y’umuntu, nta mpamvu yo gukuka umutima, kuko ari yo soko y’ibyiringiro n’umutekano nyakuri.

Mu mashusho y’indirimbo ye nshya “Unjyimbere”, Sam Shalo agaragara ari ku musozi, mu bidukikije, afite igikoresho cya muzika. Yasobanuye ko ayo mashusho agaragaza amateka y’ubuzima bwe, amasengesho yanyuze muri yo n’ishimwe afitiye Imana ku byo yamukoreye.

Ati: “Nari ndi ku musozi nibuka amasengesho nasenze kera ndi i Kanyarira, n’imitwaro Yesu yankuyeho. Ubu ndi muri we na we ari muri njye; ndi umwana w’Imana. Nashakaga no kwerekana ko n’ubu nkiri mu mwuka, ntigeze ngera aho Uwiteka yambwiye ngo nibagirwe.”

Ubutumwa buri muri “Unjyimbere” buhuye n’ihame Sam Shalo asanzwe yigisha mu ndirimbo ze, cyane cyane muri “Guma mu mwuka”, aho akangurira abakristo kutareka gukiranuka no gukomeza kugendera mu mwuka, nubwo bahura n’ibigeragezo cyangwa bakaba mu buzima butandukanye n’ubwo bari basanzwe.

Muri “Guma mu mwuka”, agaragaza ko gukiranuka bitagomba guterwa n’aho umuntu ari cyangwa ibihe arimo, ashingira ku rugero rwa Daniyeli, Saduraka, Meshaki na Abedenego, bashikamye ku Mana nubwo bari mu gihugu cya Babuloni, cyari gifite imico n’imyizerere bitandukanye n’ibyo bari baratojwe.

Sam Shalo kandi yavuze ko kuba mu mahanga bitamubujije gukomeza gukorera Imana. Yashimangiye ko gukiranuka ari ihame agenderaho, haba mu buzima bugaragarira abantu ndetse no mu bwihisho, kandi ko adashaka gushyira ikintu na kimwe imbere y’Imana.

Yagarutse kandi ku mateka y’ubuzima bwe, avuga ko atazibagirwa Imana yamutoranyije akiri muto, ikamurokora urupfu rukomeye mu Rwanda, ikamurinda ababisha muri Afurika, ndetse ikaba ikomeje kumurinda n’aho atuye ku mugabane w’u Burayi.

Mu mishinga ye iri imbere, Sam Shalo yavuze ko azakomeza gusohora indirimbo zifasha abantu kumenya no kwakira ubutumwa bwa Kristo, anateguza album nshya yise “Unjyimbere”, ateganya kumurika mu gihe cya vuba.

Sam Shalo yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise “Unjyimbere”

REBA INDIRIMBO NSHYA "UNJYIMBERE" YA SAM SHALO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...