Rwanda Forensic Institute yasinyanye amasezerano y'imyaka 5 na Labscroll Medicals yo muri Nigeria

Amakuru ku Rwanda - 2026-11-11 08:50
Sangiza:

Umwanditsi:

Rwanda Forensic Institute yasinyanye amasezerano y'imyaka 5 na Labscroll Medicals yo muri Nigeria

Rwanda Forensic Institute (RFI) yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo Labscroll Medicals azamara imyaka itanu, agamije korohereza iki kigo kohereza mu Rwanda ibizamini by’abakiriya bacyo kugira ngo bipimirwe muri laboratwari za RFI, ibisubizo biboneke mu gihe gito kandi habeho kungurana ubumenyi n'ubunararibonye hagati y’impande zombi.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, asinywaho n’umuyobozi wa RFI hamwe n’umuyobozi wa Labscroll Medicals, akaba ateganyijwe kumara imyaka itanu.

Ni ubufatanye buzahuza ubushobozi bwa Rwanda Forensic Institute mu bijyanye n'ibizamini bya laboratwari n'uburambe bwa Labscroll Medicals mu gutanga serivisi z'ubuvuzi n'ibizamini by'ubuzima mu bihugu bya Nigeria na Botswana.

Binyuze muri aya masezerano, Labscroll Medicals izajya yohereza ibizamini mu Rwanda, aho bizajya bikorerwa muri laboratwari za Rwanda Forensic Institute.

Ibi bizafasha koroshya uburyo bwo kubona serivisi zo gupima, kugabanya igihe gishobora gutakara mu gihe ibizamini byoherezwa ahandi ndetse no gufasha abakenera izo serivisi kubona ibisubizo mu buryo bwihuse.

Umuyobozi wa Labscroll Medicals yavuze ko yahisemo gukorana na Rwanda Forensic Institute kubera ko icyerekezo cya Perezida Kagame atari uguhaza u Rwanda ibyiza gusa ahubwo ko yafunguriye inzira Afurika yose bityo gukorana na Rwanda Forensic Insititute bizatuma haboneka ubutabera.

Yagize ati: “Rwanda Forensic Institute ni ikigo cy’indashyikirwa, ndetse kikaba ikigo cya mbere mu bijyanye n’ubumenyi n’ubuhanga bukoreshwa mu iperereza n’ubutabera muri Afurika yose. Icyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame nticyahinduye u Rwanda gusa, ahubwo kiri no kubera urugero ibindi bihugu byose bya Afurika.”

Akomeza agira ati “Iyo usubije amaso inyuma ukareba amateka y’ishyirwaho rya Rwanda Forensic Institute n’ibyo imaze kugeraho, bigaragaza neza icyerekezo cyiza kandi kirambye cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Icyo cyerekezo kigaragarira mu ruhare iki kigo kigira mu koroshya itangwa ry’ubutabera, guteza imbere ubutabera buboneye kandi bungana kuri bose. U Rwanda rero rwabaye icyitegererezo ibindi bihugu bya Afurika bishobora kwigiraho.”

Umuyobozi wa Rwanda Forensic Institute (RFI), Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa yavuze ko bamaze kwakira ubusabe bw’ibigo bigera kuri 15 byifuza gukorana na RFI kuri ubu bakaba bamaze gusinyana na Labscroll Medicals ndetse n’ibindi bigo bizagenda biza gacye gacye.

Yasobanuye ko umubare w’abantu RFI yakiraga ku mwaka uzikuba Inshuro nyinshi kuko ubu hakirwaga abantu 15,000 none ubu hagiye kwiyongeraho abandi bantu bazaba bavuye muri Nigeria ku buryo n’abantu miliyoni bashobora kwakirwa mu mwaka.

Yagize ati “Kugira ngo dukorana n’abantu bari hariya, abakozi bacu bazajya banajyayo kugira ngo byihute. Umubare uziyongera cyane, Ushobora kwikuba inshuro nyinshi kuko iyo urebye abaturage ba Nigeria bari hagati ya miliyoni 250-300 mu gihe u Rwanda turi miliyoni 14-15.”

Akomeza agira ati “Niba mu Rwanda dushobora gukorera abantu barenga 15,000 ni ukuvuga ko noneho bo bashobora no kuduha abantu barenga miliyoni.”

Rwanda Forensic Institute (RFI) ni ikigo cy'igihugu cy'u Rwanda cyashinzwe n'Iteka rya Perezida No 049/01 ryo ku wa 2 Kanama 2023, gifite inshingano zo gutanga serivisi zishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bwa laboratwari, cyane cyane mu gufasha ubutabera, umutekano rusange no kurengera ubuzima bw'abaturage.

Iki kigo gifite laboratwari zifasha mu gukora ibizamini bitandukanye birimo ibishingiye kuri ADN, ibinyabutabire, uburozi, mikorobe n'ibindi bisaba ubumenyi bwihariye.

RFI kandi ikora ibizamini bya ADN bifasha mu kumenya isano hagati y'abantu, ibizamini bifasha mu iperereza ku byaha ndetse n'ibindi bikorwa bisaba isesengura ry'ibimenyetso bya gihanga.

Mu rwego rwo kurushaho kunoza izi serivisi, RFI isanzwe ikorana n'ibigo bitandukanye byo mu Rwanda no mu mahanga, hagamijwe kongera ubushobozi mu bijyanye n'ikoranabuhanga, ubushakashatsi n'ubumenyi bw'abakozi.

RFI yasinyanye amasezerano y'imyaka 5 na Labscroll Medicals yo muri Nigeria

Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda yashimiye ibigo byombi byageze ku masezerano y'ubufatanye agaragaza ko gushyira hawe ari zo mbaraga

Abayobozi bombi bagaragaza ko aya masezerano azaba ingirakamaro kandi ko impande zombi zizayungukiramo


Mu isinywa ry'aya masezerano, hari abayobozi mu nshingano zitandukanye baturutse muri ibi bigo

AMAFOTO: Nshimiyimana Jean (Dox)


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...