Ruti Joel yasusurukije abitabiriye inama ya OIF muri Cambodia

Imyidagaduro - 2026-11-15 07:27
Share:

Umwanditsi:

Ruti Joel yasusurukije abitabiriye inama ya OIF muri Cambodia

Umuhanzi Nyarwanda ukora umuziki gakondo, Ruti Joel, yasusurukije abitabiriye ibikorwa bijyanye n’inama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), iri kubera i Phnom Penh muri Cambodia, agaragaza ubwiza n’ubukungu bw’umuco nyarwanda.

Uyu muhanzi ari mu bahagarariye u Rwanda muri ibi bikorwa byahurije hamwe ibihugu bitandukanye bifite Igifaransa nk’ururimi bisangiye, aho buri gihugu gihabwa umwanya wo kumurika umuco wacyo binyuze mu bihangano, imbyino, imiziki n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi.

Ruti Joel yasusurukije abari bitabiriye ibi birori binyuze mu bihangano bye byubakiye ku njyana gakondo, biba umwanya wo kumenyekanisha umuziki nyarwanda no kugaragaza umwihariko w’ubuhanzi bw’u Rwanda imbere y’abaturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Uretse Ruti Joel, u Rwanda rwahagarariwe kandi n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza, ryifatanyije n’itorero ry’Igihugu rya Cambodia mu bikorwa byabereye ahazwi nka Village de la Francophonie, i Wat Botum Vatey Park mu murwa mukuru Phnom Penh.

Iri torero ryagaragaje umuco nyarwanda binyuze mu mbyino n’imbyino gakondo, mu gihe ubufatanye n’itorero rya Cambodia bwabaye umwanya wo guhuza imico y’ibihugu byombi.

Village de la Francophonie yatangiye ku wa 13 Ugushyingo 2026, ikazageza ku wa 17 Ugushyingo 2026. Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza inama ya 20 ya OIF, kikaba kigamije guhuriza hamwe imico, indimi n’ubuhanzi by’ibihugu bigize uyu muryango.

Iki gikorwa kirimo ibikorwa bitandukanye birimo imurikagurisha, inama, ibitaramo, kumurika umuco n’ibiribwa gakondo by’ibihugu bitandukanye. Biteganyijwe ko kizitabirwa n’ibihugu n’inzego zitandukanye, buri kimwe kikabona umwanya wo kwerekana umwihariko wacyo.

Iri serukiramuco ryafunguwe ku mugaragaro ku wa 13 Ugushyingo 2026, mu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet, n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Inama ya 20 ya OIF ubwayo iteganyijwe kubera i Phnom Penh ku wa 15 n’uwa 16 Ugushyingo 2026, ikazahuza abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma bikoresha Igifaransa, bakaganira ku bufatanye mpuzamahanga, amahoro, iterambere rirambye n’ibindi bibazo bireba Isi.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Reinvest in Peace for Shared Prosperity and Lasting Stability”, bisobanuye kongera imbaraga mu kubaka amahoro agamije iterambere n’umutekano birambye bisangiwe.

Kuba abahanzi n’itorero nyarwanda bitabira ibi bikorwa ni andi mahirwe yo kumenyekanisha u Rwanda binyuze mu muco, ubuhanzi n’impano z’abarutuye, ndetse no kurushaho guteza imbere ubusabane hagati y’ibihugu.

 

Ruti Joel yasusurukije abitabiriye ibikorwa by’inama ya OIF iri kubera i Phnom Penh muri Cambodia, aha yari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...