Igihembo cye cyashyikirijwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Festus Bizimana, mu gikorwa cyagaragaje uruhare rw’abahagarariye u Rwanda mu gushyigikira abahanzi nyarwanda bakorera ku rwego mpuzamahanga.
RunUp yegukanye iki gihembo abikesha indirimbo ye yise ‘Que Paso’, yahatanye n’ibikorwa by’abandi bahanzi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal yashimiye uyu muhanzi ku bw’uruhare rwe mu guhagararira neza Igihugu, ivuga ko intsinzi ye igaragaza ko umuziki nyarwanda ukomeje kumenyekana no kugira ijambo ku rwego rw’Umugabane wa Afurika.
Mu bandi bahanzi bari bahatanye muri Galsen Urban Awards 2026 harimo Ish Kevin n’abandi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Galsen Urban Awards ni ibihembo byibanda ku muziki wo mu mijyi, bigamije kumurika no guha agaciro abahanzi n’abandi bafite uruhare mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro.


RunUp yegukanye igihembo muri Sénégal, Ambasaderi w’u Rwanda ni we wagishyikirijwe