Rod Wave, amazina ye nyakuri akaba ari Rodarius Marcell Green, yarezwe muri Leta ya Georgia nyuma y’ifatwa rye ryabaye mu mwaka ushize, ubwo yakekwagaho kurenga ku cyapa gisaba abashoferi guhagarara.
Nk’uko Atlanta News First yabitangaje, umupolisi yavuze ko yabonye imodoka ya Rod Wave irenga ku cyapa cyo guhagarara mu gace gatuwemo n'abantu benshi. Uwo mupolisi ngo yahise ayikurikira kugeza aho uyu muraperi ahagaritse imodoka muri parikingi.
Amakuru avuga ko umupolisi yamubwiye ko amufashe azira gutwara imodoka mu buryo budakurikije amategeko. Igihe yasakaga imodoka, ngo yahasanze ibiyobyabwenge n’imbunda nyinshi.
Mu byo bivugwa ko byabonetse harimo umuti wa Oxycodone wari uri mu gikapu. Raporo yatangajwe n’itangazamakuru ivuga ko Rod Wave yemeye ko icyo gikapu ari icye ubwo yari amaze gufatwa.
Mu byaha aregwa harimo gutunga ibiyobyabwenge byo mu cyiciro cya Schedule II, gutunga imbunda no gutwara imodoka mu buryo butubahirije amategeko.
Ibi bibaye mu gihe uyu muraperi yari asanzwe afite ibindi bibazo by'amategeko. Mu minsi ishize, yasabye urukiko gutesha agaciro ibimenyetso ubushinjacyaha bwifuza gukoresha mu rubanza rujyanye n’ifatwa rye ryo muri Mata 2025.
Muri urwo rubanza, Rod Wave yari yarafunzwe akurikiranyweho ibyaha 14, birimo gukubita cyangwa gukomeretsa bikomeye umuntu hakoreshejwe imbunda.
Abanyamategeko be, Drew Findling, Marissa Goldberg na Zack Findling, babwiye TMZ ko umukiliya wabo yafashwe arenganywa kandi ko uburenganzira bwe butubahirijwe.
Bashinje ishami rya polisi rya Atlanta ryitwa Crime Suppression Unit, umupolisi wamufashe akoramo, gukoresha uburyo bukakaye bwo gufata abantu no gushyira imbere umubare w'abafungwa aho kwibanda ku mutekano w'abaturage.
Aba banyamategeko bavuze ko Rod Wave yibasiwe n’imikorere ishingiye ku gufata abantu benshi, bongeraho ko biteguye kujya mu rukiko bakerekana ibyo bavuga ko ari ukurenganya uburenganzira bwe.
Nubwo ahanganye n'ibyo bibazo, Rod Wave afite indi nkuru nziza mu rugendo rwe rwa muzika. Indirimbo ye ‘Sinners’, iri mu zakoreshejwe muri filime yitwa Sinners, yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya Grammy.
Ibi ni ibyishimo bikomeye kuri uyu muraperi kuko ari bwo bwa mbere agiye guhatanira ibi bihembo bikomeye bitangwa n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe umuziki, Recording Academy.
Bityo, mu gihe Rod Wave ategereje gukomeza guhangana n’ibibazo by'amategeko, anakomeje kubona umusaruro w’urugendo rwe rwa muzika, aho indirimbo ye imuhesheje amahirwe yo guhatanira Grammy.

Rod Wave akurikiranyweho gutunga ibiyobyabwenge n’imbunda, mu gihe ahataniye Grammy ya mbere
