Ibi byongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko amashusho agaragaza Rihanna aganira na Ayra Starr yongeye gukwirakwizwa cyane ku mbugankoranya mbaga mu Gushyingo 2026.
Iki kiganiro cyabereye mu birori byo kumurika ubufatanye bwa Fenty na Puma byabereye ahitwa Tobacco Dock i Londres mu Bwongereza, muri Mata 2024. Muri ibyo birori, Rihanna yabajije Ayra Starr niba we na Tems barigeze bakorana indirimbo.
Ayra Starr yamusubije ko we na Tems basanzwe bafitanye umubano mwiza ndetse ko hari umuziki bahuriyeho, nubwo icyo gihe nta ndirimbo bari barashyize hanze bafatanyije.
Rihanna yumvise ibyo maze agaragaza ko na we yifuza kujya muri uwo mushinga, abwira Ayra Starr ati: bisobanuye ko niba bafite umwanya mu ndirimbo yabo, bamuhamagara akawuririmbamo.
Aya magambo ye yakwirakwiye kumbuga nkoranya mbaga n’abakunzi b’umuziki, benshi batangira kugaragaza ko bifuza kumva indirimbo yahuriza hamwe aba bahanzikazi batatu.
Ayra Starr, ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Nigeria no muri Afurika. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Away”, “Bloody Samaritan”, “Rush”, “Sability” na “Commas”.
Mu 2021 yashyize hanze album ye ya mbere yise “19 & Dangerous”, nyuma mu 2024 ashyira hanze “The Year I Turned 21”, yamufashije gukomeza kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, Tems, ni umuhanzikazi n’umwanditsi w’indirimbo wo muri Nigeria wamenyekanye mu njyana ya R&B na Afrobeats.
Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo “Try Me”, “Free Mind”, “Me & U” na “Love Me JeJe”. Yanasubiranyemo na Wizkid mu ndirimbo “Essence”, yanakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga, ndetse agaragara mu ndirimbo “Wait For U” ya Future yakoranye na Drake.
Rihanna na we ni umwe mu bahanzikazi bakomeye ku Isi, uzwi mu ndirimbo zirimo “Umbrella”, “Diamonds”, “We Found Love”, “Stay”, “Work” na “Only Girl (In the World)”.
Nubwo kugeza ubu nta tangazo rirashyirwaho rigaragaza ko aba bahanzikazi batatu bamaze gukorana indirimbo cyangwa ko hari igihe izasohoka, amagambo ya Rihanna yakanguye amatsiko y’abakunzi babo bifuza kuzumva bahuriye mu ndirimbo imwe.



Umuhanzikazi w'icyamamare ku Isi, Rihanna yifuje gukorana indirimbo na Ayra Starr na Tems