Rema
yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamideli uzwi nka Okiki, aho
yasobanuye impamvu yatumye afata icyemezo cyo guhindura amenyo ye mu buryo
budasanzwe.
Uyu
muhanzi yavuze ko igitekerezo cyaje nyuma yo gusura Misiri, aho yagiye gusura
ingoro ndangamurage no kureba bimwe mu bisigazwa by’abami n’abandi bantu bo mu
bihe bya kera.
Rema
yavuze ko yashimishijwe cyane n’amateka y’Abanya-Misiri ba kera, by’umwihariko
uburyo zahabu yakoreshwaga mu mihango yo gushyingura bamwe mu bantu bakomeye bo
muri icyo gihe.
Yasobanuye
ko ubwo yabonaga ibisigazwa by’imibiri izwi nka “mummies”, harimo
n’ibyagaragazaga imitako cyangwa amenyo bikozwe muri zahabu, byamukoze ku
mutima ndetse bimubyiramo igitekerezo cyo kubigira umwihariko we.
Mu
magambo ye, Rema yavuze ko yakuye amenyo 14 yari asanganywe, akayasimbuza
ayakozwe muri zahabu, nyuma yo gutwarwa n’ibyo yabonye muri Misiri.
Iri
hindura ry’amenyo ryatumye Rema yongera kwigarurira ibitekerezo by’abakoresha
imbuga nkoranyambaga, kuko ari ibintu bitamenyerewe ko umuntu akura amenyo ye mazima
kugira ngo ayasimbuze aya zahabu, cyane cyane ku rugero rw’amenyo 14.
Hari
amakuru yakomeje gukwirakwira avuga ko aya menyo y’izahabu yatwaye Rema
amafaranga agera kuri miliyari 3.8 z’amanaira ya Nigeria.
Miliyari
3.8 z’amanaira ni 3,800,000,000 NGN, ni ukuvuga amafaranga miliyari eshatu na
Miliyoni magana inani mu mibare y’amanaira.
Rema
ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bamaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga,
aho indirimbo ze ndetse n’imyambarire n’imibereho bye bikunze gukurura amatsiko
y’abakunzi b’umuziki hirya no hino ku Isi.
Icyemezo cyo guhindura amenyo ye ni kimwe mu bintu bishya byongeye gutuma abafana be baganira ku buryo uyu muhanzi akunda guhuza ubuhanzi, amateka n’imyimerere ye bwite.

Rema
yemeje ko yakuye amenyo ye karemano 14 ayasimbuza andi menyo ya zahabu
