Rema yakuye amenyo ye karemano 14 ayasimbuza aya zahabu

Imyidagaduro - 22/09/2026 7:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Rema yakuye amenyo ye karemano 14 ayasimbuza aya zahabu

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Divine Ikubor uzwi nka Rema, yatangaje ko yakuye amenyo ye karemano 14, akayasimbuza aya zahabu, avuga ko igitekerezo cyo gukora iri hindura ryaturutse ku rugendo yagiriye mu Misiri.


Rema yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamideli uzwi nka Okiki, aho yasobanuye impamvu yatumye afata icyemezo cyo guhindura amenyo ye mu buryo budasanzwe.

Uyu muhanzi yavuze ko igitekerezo cyaje nyuma yo gusura Misiri, aho yagiye gusura ingoro ndangamurage no kureba bimwe mu bisigazwa by’abami n’abandi bantu bo mu bihe bya kera.

Rema yavuze ko yashimishijwe cyane n’amateka y’Abanya-Misiri ba kera, by’umwihariko uburyo zahabu yakoreshwaga mu mihango yo gushyingura bamwe mu bantu bakomeye bo muri icyo gihe.

Yasobanuye ko ubwo yabonaga ibisigazwa by’imibiri izwi nka “mummies”, harimo n’ibyagaragazaga imitako cyangwa amenyo bikozwe muri zahabu, byamukoze ku mutima ndetse bimubyiramo igitekerezo cyo kubigira umwihariko we.

Mu magambo ye, Rema yavuze ko yakuye amenyo 14 yari asanganywe, akayasimbuza ayakozwe muri zahabu, nyuma yo gutwarwa n’ibyo yabonye muri Misiri.

Iri hindura ry’amenyo ryatumye Rema yongera kwigarurira ibitekerezo by’abakoresha imbuga nkoranyambaga, kuko ari ibintu bitamenyerewe ko umuntu akura amenyo ye mazima kugira ngo ayasimbuze aya zahabu, cyane cyane ku rugero rw’amenyo 14.

Hari amakuru yakomeje gukwirakwira avuga ko aya menyo y’izahabu yatwaye Rema amafaranga agera kuri miliyari 3.8 z’amanaira ya Nigeria.

Miliyari 3.8 z’amanaira ni 3,800,000,000 NGN, ni ukuvuga amafaranga miliyari eshatu na Miliyoni magana inani mu mibare y’amanaira.

Rema ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bamaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga, aho indirimbo ze ndetse n’imyambarire n’imibereho bye bikunze gukurura amatsiko y’abakunzi b’umuziki hirya no hino ku Isi.

Icyemezo cyo guhindura amenyo ye ni kimwe mu bintu bishya byongeye gutuma abafana be baganira ku buryo uyu muhanzi akunda guhuza ubuhanzi, amateka n’imyimerere ye bwite.

Rema yemeje ko yakuye amenyo ye karemano 14 ayasimbuza andi menyo ya zahabu



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...