Rema yahishuye ko anywa itabi, akiragiza Imana mbere yo kuririmbira mu gitaramo

Imyidagaduro - 26/02/2026 2:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Rema yahishuye ko anywa itabi, akiragiza Imana mbere yo kuririmbira mu gitaramo

Umuhanzi w’umunya-Nigeria, Divine Ikubor wamamaye nka Rema, yahishuye bimwe mu byo akora mbere yo kujya ku rubyiniro kuririmba, birimo kunywa inzoga n’itabi, ariko akabihuza no gusenga asaba Imana kumufasha.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Dazed, iruhande rw’ibikorwa bya Milan Fashion Week, aho yari yitabiriye ndetse anamurika imyambaro y’inzu y’imideli ya Diesel.

Rema yavuze ko mbere yo kuririmba akunda gufata “akanya gato ko gusoma ku nzoga yitwa Tequila”, akanywa itabi ricye, agasenga, hanyuma akaganira n’itsinda bakorana kugira ngo barebe niba ibikenewe byose byateguwe neza.

Yagize ati “[Mfata akanya gato] ko kunywa Tequila, akanya gato k’itabi, gusenga, kwegera ‘team’ yanjye tukareba niba buri kimwe kiri ku murongo.”

Tequila ni inzoga ikomoka muri Mexico, ikorwa mu mutobe w’igihingwa cya Blue Agave (Agave tequilana). Akenshi iba ifite 40% bya alcohol (80 proof), nubwo hari izindi zishobora kujya hejuru gato cyangwa hasi bitewe n’uruganda.

Rema yasobanuye ko ibyo abikora mu rwego rwo kwitegura mu mutwe no mu mubiri, kugira ngo ajye ku rubyiniro ameze neza kandi afite imbaraga zihagije.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu njyana ya Afrobeats, yavuze ko kuririmba imbere y’imbaga ari byo bimugora kurusha kumurika imideli.

Ati “Kuririmba bisaba byinshi, cyane cyane mu bijyanye no guhumeka, kandi ugomba gukomeza gutuma abafana bagumana umurava n’imbaraga.”

Yagaragaje ko iyo ari ku rubyiniro aba asabwa gukoresha imbaraga z’umubiri n’ijwi icyarimwe, bitandukanye no kwerekana imideli aho uba wibanda cyane ku isura n’imigendekere.

Nubwo yavuze ko asenga mbere yo kuririmba, Rema yemeye ko kunywa itabi ari byo akunda cyane kurusha ibindi.

Ibi bije mu gihe uyu muhanzi akomeje kwagura izina rye ku rwego mpuzamahanga, atagarukira gusa mu muziki ahubwo akinjira no mu myidagaduro ijyanye n’imideli.

Ku bijyanye n’indirimbo yumva muri iki gihe, Rema yavuze ko amaze iminsi yumva cyane umuziki wa gakondo ucurangwa imbonankubone wo muri Sudan.

Ibi bigaragaza ko akomeje gushaka imizi itandukanye y’umuco n’amajwi mashya yamufasha gukomeza kwagura umuziki we.

Rema ni umwe mu bahanzi bakiri bato bakomeje kugira ijambo rikomeye mu muziki wa Afrobeats ku Isi, aho ibikorwa bye bihuza umuziki, imideli n’imyidagaduro muri rusange bikomeje kumushyira ku ruhando mpuzamahanga.

Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Dumebi yo muri 2019. Ni yo ndirimbo yamuhesheje kumenyekana bwa mbere. Yabaye icyamamare mu rubyiruko, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo bya Afrobeats, imuha ijambo ku isoko ry’umuziki muri Afurika.

Muri uriya mwaka kandi yasohoye indirimbo ‘Iron Man’ yagaragaje impano ye mu kuririmba, ikaba yarabonetse mu EP ye ya mbere. Yanashimishije benshi ku Isi, harimo no ku rutonde rwa Barack Obama rw’indirimbo yakunze, bityo imuha isura mpuzamahanga.

Muri 2019 yanasohoye indirimbo ‘Lady’ yakunzwe cyane kubera injyana yoroshye y’urukundo n’injyana idasanzwe yihariye Rema. Iyi ndirimbo yatumye arushaho gukundwa n’abafana batandukanye.

Muri 2020 yakoze mu ngazo asohora indirimbo ‘Ginger Me’, ni imwe mu ndirimbo ze z’urukundo zakunzwe cyane muri Nigeria no mu bindi bihugu bya Afurika, izamufasha gukomeza kwagura izina rye.

Yanasohoye indirimbo y’ibihe byose yitwa ‘Calm Down’ yagiye hanze muri 2022. Iyi ni yo ndirimbo yamugejeje ku rwego rw’Isi yose. Ubushuti bwe na Selena Gomez mu gusubiranamo iyi ndirimbo byayigize iyi ndirimbo mpuzamahanga, ikaba yaraciye uduhigo twinshi ku mbuga nka Spotify na Billboard.

Rema yatangaje ko mbere yo kuririmba anywa Tequila n’itabi, agasenga kandi akabanza kureba niba byose byateguwe neza n’itsinda rye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...