Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Marca, Real Madrid na FC Barcelona zombi zigiye gushyira imbaraga mu gusinyisha Arda Guler w'imyaka 18 y'amavuko, ufite agaciro ka Miliyoni 18 z'amayero.
FC Barcelona ngo kimwe mu bizayikoma mu nkokora mu gusinyisha Alda Guler ni ubukene. Gusa LaLiga iyemerera kuzahindura abakinnyi bazayifasha mu mwaka wa 2024-2025.
Marca ikomeza ivuga ko FC Barcelona niba izaguma gushyira imbaraga mu gushaka uyu mukinnyi, izareba uko imureshya akaguma muri Fenerbhce akazajya muri Barcelona muri 2024.
Biravugwa ko Perezida wa Barcelona, Juana Laporta ubu ari kubarizwa Istanbul muri Turkey kugira ngo arebe uko yaganiriza uyu mukinnyi ukiri muto akanamwumvisha ibyiza byo kujya muri Barcelona.
Ku ruhande rwa Real Madrid ikunze kugaragaza ko yubakira ku bakinnyi bakiri bato bakayifasha imyaka irenga 10. Niyo mpamvu yatangiye gutekereza uyu rutahizamu wa Fenerbhce, Alda Guler.
Real Madrid ikunze gusinyisha abakinnyi bakiri bato kuko nabo baba bazi ko ari ikipe yo kubakiramo amateka byanze bikunze. Niyo mpamvu iherutse gusinyisha undi mukinnyi ufite imyaka 19, Jude Bellingham.
Real Madrid ntabwo igira ikibazo cy'amafaranga yo gusinyisha abakinnyi. Gusa ikibazo kigirwa n'abo bakinnyi bibaza niba bazabona umwanya wo gukina muri Real Madrid yuje abakinnyi bakomeye.
Kugeza ubu ifite nka Rodrygo Goes, Jude Bellingham, Brahim Diaz bashobora gukina umwanya umwe na Arda Guler.
Real Madrid ishobora kumusinyisha ikamutiza mu yindi kipe ashobora kuzabonamo umwanya wo gukina. Mu gihe Los Blankos yabona amaze kugera ku rwego rwo kuba yayikinira nibwo yamuzana kuyifasha.

FC Barcelona yasaze ndetse yanasizoye ku mukinnyi ukiri muto Arda Guler ukinira Fenerbhce yo muri Turkey
Arda Guler akomeje kuvugisha amakipe atandukanye kandi akomeye ku isi
Real Madrid iri gushaka Arda Guler kubura hasi kubura hejuru