RDC: Impfu zitamenyekanye zagaragaje ubukana bwa Ebola

Ubuzima - 2026-11-24 09:00
Sangiza:
RDC: Impfu zitamenyekanye zagaragaje ubukana bwa Ebola

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Reuters bushingiye ku mashusho ya satelite bwagaragaje ko umubare w’imva nshya mu mijyi ya Bunia na Mongbwalu, mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uruta uw’abantu bari bamaze kwemezwa ko bishwe na Ebola. Ibi byerekana ko ingaruka z’icyorezo zishobora kuba zararenze imibare yatangajwe n’inzego z’ubuzima.

Ebola yatangiye gukwirakwira muri Bunia mu mpera za Mata 2026, ariko icyorezo cyatangajwe ku mugaragaro ku wa 15 Gicurasi 2026. Reuters yasesenguye amashusho ya satelite y’amarimbi atatu akomeye yo muri Bunia n’irindi rimbi rikuru ryo muri Mongbwalu, igereranya umubare w’imva zacukuwe mu 2026 n’uw’izacukuwe mu mwaka wabanje, mbere y’icyorezo.

Salomon Mugisa, ukora mu irimbi rya Nyamurongo muri Bunia, yavuze ko mbere y’icyorezo bashyinguraga abantu babiri cyangwa batatu ku munsi. Ariko kuva mu mpera za Mata, uwo mubare watangiye kwiyongera, rimwe na rimwe bakagera ku bantu 5, 10 cyangwa 15 ku munsi.

Igihe Reuters yasuraga iryo rimbi muri Nyakanga, Mugisa yavuze ko kuva muri Mata hari hamaze gushyingurwamo abantu bagera kuri 600. Icyo gihe, imibare y’abari bamaze kwemezwa ko bishwe na Ebola muri Bunia yari itaragera kuri 200.

Iri sesengura ryagaragaje ko mu ntangiriro za Ugushyingo 2026, impfu zasagutse muri Bunia zari zirenga 1.000, mu gihe imibare yemewe y’abishwe na Ebola yari 707.

Impfu zisagutse ni izirenze umubare wari usanzwe utegerejwe ugereranyije n’uw’igihe cyabanjirije icyorezo. Icyakora, ntibivuze ko abo bantu bose bishwe na Ebola, kuko harimo n’abashobora kuba barazize izindi ndwara ariko bakabura ubuvuzi kubera ubwoba bwo kwandurira kwa muganga.

Reuters yagaragaje ko mu mpera za Kamena, impfu zasagutse muri Bunia zari zimaze kurenga 580, zikaba zari zikubye inshuro zirindwi umubare w’abari bamaze kwemezwa ko bishwe na Ebola. Muri Nzeri, zari zimaze kugera hafi kuri 950, zikubye hafi kabiri imibare yemewe y’abishwe n’icyo cyorezo.

Mu irimbi rya Nyamurongo, mbere y’icyorezo hacukurwaga impuzandengo y’imva nshya 2,4 ku munsi. Muri Kamena 2026, uwo mubare wari warazamutse ukarenga icyenda ku munsi, mu gihe mu ntangiriro za Ugushyingo wari waragabanutse ukagera kuri 4,5 ku munsi.

No muri Mongbwalu hagaragaye ubwiyongere bw’imva. Mu Kanama, impfu zisagutse mu irimbi rikuru ryaho zari ziruta ho 25% umubare w’abari bamaze kwemezwa ko bishwe na Ebola muri uwo mujyi no mu midugudu iwukikije. Abakozi bo mu marimbi n’abayobozi baho kandi berekanye izindi mva zibarirwa mu magana mu yandi marimbi arindwi, bavuga ko ari iz’abantu bishwe na Ebola.

Richard Lokudu, uyobora ibitaro bya Mongbwalu, yavuze ko mu ntangiriro za Gicurasi bakiriye abarwayi benshi bafite ibimenyetso byasaga n’ibya malariya cyangwa tifoyide, ariko bamwe bakarushaho kuremba kugeza bapfuye.

Icyo gihe, ingero z’amaraso z’abarwayi zabanje gupimwa harebwa ubundi bwoko bwa Ebola butari bwo. Hagati muri Gicurasi ni bwo byaje kugaragara ko ari ubwoko bwa Bundibugyo, budakunze kuboneka kandi butari busanzwe bufitiwe umuti cyangwa urukingo.

Mbere y’uko icyorezo gitangazwa ku mugaragaro, abashinzwe ubuzima muri ako gace bari bamaze kwandika abantu 100 bapfuye mu gihe cy’ibyumweru bitandatu, ariko impamvu z’urupfu rwabo zitazwi. Benshi bashyinguwe batarapimwa ngo hamenyekane niba barishwe na Ebola.

Mu mbogamizi zatumye kurwanya icyorezo bigorana harimo ubwoba bw’abaturage bwo kujya kwa muganga, bamwe bakitabaza abavuzi gakondo, kubura imodoka zo kugeza abarwayi kwa muganga, imihanda n’ahantu bigoye kugeramo, imyumvire itari yo ku cyorezo n’abakozi b’ubuzima bari bake ugereranyije n’akazi kari gahari. Hari n’imfu zitamenyeshwaga inzego z’ubuzima, bigatuma kugenzura uko icyorezo gikwirakwira bigorana.

Imibare y’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) yo ku wa 5 Ugushyingo 2026 yagaragazaga ko abarenga 60% by’abari bamaze guhitanwa na Ebola bapfiriye hanze y’ibigo nderabuzima. Abantu bari mu rutonde rw’abahuye n’abanduye, rushobora gufasha gukurikirana uko indwara ikwirakwira, bari munsi ya 15% by’abari bamaze kwemezwa ko banduye bashya.

Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (OMS) wari waragaragaje muri Nyakanga ko icyorezo gishobora kuba cyari gifite ubukana bukubye inshuro ebyiri kugeza kuri enye ugereranyije n’uko imibare yari iri kubigaragaza.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku ndwara z’ibyorezo muri RDC, Jean-Jacques Muyembe, yavuze ko itandukaniro riri hagati y’imibare yemewe n’iy’impfu zisagutse rishobora kumvikana bitewe n’uko icyorezo cyamenyekanye gitinze. Icyakora, yagaragaje ko hakenewe iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye buri rupfu.

Yap Boum, umukozi wa Africa CDC, na we yavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi bya Reuters bishobora kuba bifite ishingiro, kuko impfu ziba nyinshi cyane mu ntangiriro z’icyorezo, mbere y’uko ibizamini, igenzura n’ingamba zo kukirwanya bitangira gukora neza.

Reuters yavuze ko itabashije kumenya niba itandukaniro ry’imibare ryagaragaye muri Bunia na Mongbwalu rihari no mu tundi duce two mu burasirazuba bwa RDC. Olivier Le Polain wo muri OMS yavuze ko mu duce twa kure kandi bigoye kugeramo, abantu bashobora kuba barapfuye batamenyekanye ari benshi kurushaho.

Ikinyamakuru Reuters cyagaragaje kandi ko imibare yacyo ishobora kuba ituzuye, kuko itasesenguye amarimbi mato yose yo muri utwo duce. Minisiteri y’Ubuzima ya RDC ntiyasubije ubusabe bwa Reuters bwo kugira icyo ivuga kuri ubu bushakashatsi.

Nubwo isesengura ry’amashusho ya satelite rigaragaza ko umubare w’impfu ushobora kuba wararenze uwatangajwe, ntirishobora kwemeza ko buri muntu wagaragaye mu mpfu zasagutse yazize Ebola. Hakenewe iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo y’urupfu rwa buri muntu.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...