Iki cyorezo kimaze hafi ukwezi kigaragara mu nkambi z’abakuwe mu byabo ziri i Lukala no mu nkengero zaho, nko mu bilometero 18 uvuye mu Mujyi wa Pinga.
Abibasiwe ahanini ni abaturage bahunze umutekano muke mu midugudu ya Hembe, Kirungu na Birihi, mu gace ka Bashali Mukoto, muri Teritwari ya Masisi, bakerekeza muri Walikale bashaka aho barindirwa.
Icyakora, aho bahungiye bahanganye n’ibibazo bikomeye birimo kubura amazi meza, ubwiherero bukwiye n’ahantu heza ho kuba. Ikindi kibazo ni uko batabona ubuvuzi bukwiye, ibintu biri mu bituma indwara ikomeza gukwirakwira.
Umwe mu bayobozi bo muri aka gace yagaragaje impungenge ku mibereho y’aba baturage, asaba imiryango itanga ubutabazi kwihutira kubafasha.
Yagize ati: “Abavandimwe bacu bavuye mu byabo babayeho mu buzima bugoye cyane. Banyoye amazi adafite isuku kandi ntibafite ubwiherero bukwiye. Indwara ikomeje guhitana abantu, kugeza ubu tukaba tumaze kubarura nibura abantu 28 bapfiriye mu gace k’ubuzima ka Lukala.
Duhangayikishijwe cyane no kubura imiti ndetse no kuba abarwayi batitabwaho uko bikwiye. Turasaba imiryango itanga ubutabazi mu rwego rw’ubuzima kutwitabara byihuse mbere y’uko ibintu birushaho kuzamba.”
Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo Nderabuzima cya Pinga, Dr Théophile Muka, yemeje ko iki kibazo cy’ubuzima gihari, avuga ko ubuyobozi bukomeje kuganira n’imiryango isanzwe itanga ubufasha kugira ngo haboneke ibisubizo by’ibibazo byugarije aba baturage.
Yagize ati: “Turabizi ko iki kibazo gihari. Ku ruhande rwacu, dukomeje gukora ubuvugizi ku bafatanyabikorwa badufasha mu bihe nk’ibi, barimo MSF yo mu Bubiligi na Croix-Rouge.”
Mu gihe iki cyorezo gikomeje guhitana abantu, abayobozi bo muri aka gace barasaba ko habaho ubutabazi bwihuse, abarwayi bakitabwaho n’abaganga, bagahabwa imiti, abaturage bakabona amazi meza kandi hakongerwa ibikorwa by’isuku n’isukura mu nkambi.
Impungenge ni uko indwara ishobora gukomeza gukwirakwira, cyane cyane mu bana no mu bandi bantu bafite intege nke, bitewe n’imibereho mibi barimo.
Abakurikiranira hafi iki kibazo bavuga ko ubufasha bwihuse buturutse ku bafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima n’imiryango itanga ubutabazi ari ingenzi mu gukumira izindi mpfu muri aka gace ka Walikale.
